IMISORO:Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (RRA) kiratangaza ko cyongereye igihe cyo kwishyura umusoro ku mutungo utimukanwa, kwishyura bikaba byemewe kugeza tariki 31 Werurwe 2021.
,
,

Ibyo ni ibikubiye mu itangazo icyo kigo cyashyize ahagaragara ku wa Gatanu tariki ya 18 Ukuboza 2020, ubusanzwe kwishyura uwo musoro ureba ubutaka n’inyubako bikaba byagombye kurangirana n’ukwezi k’Ukuboza uyu mwaka, nk’uko byari bimaze iminsi bitangazwa.
,
,

Icyo kigo kigira inama abaturage yo gukora imenyekanisha hakiri kare, cyane ko cyashyizeho uburyo bwo kwishyura bworohereza abasora, aho ababyifuza bashobora kwishyura mu byiciro bitarenze bine guhera umunsi iryo tangazo ryasohokeyeho.
,
RRA kandi ikomeza kwibutsa abaturage gukora imenyekanisha ry’imisoro no kwishyura bifashishije ikoranabuhanga.

#KIMELiveDotCom #ISELtd #KIME10Radio
#KIMEMuhangIsoko #KIMEKarongIsoko