KIME/EXPO-2020: Noneho PSF yatangaje noneho igihe cyo kuberaho imurikagurisha rizaberaho uyu mwaka!

Nkuko twese tubizi ,ntabwo imurikagurisha cyangwa Expo 2020 uyu mwaka yabereye igihe cyari giteganijwe nkuko byari byitezwe kubera icyorezo cya Covid-19 ,ariko ubu amakuru meza ava mu rugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) rwatangaje ko Imurikagurisha Mpuzamahanga ku nshuro ya 23, rizaba kuva ku itariki ya 11 Ukuboza kugeza ku ya 31 Ukuboza 2020 rikabera i Gikondo.

By INGANJI Chief Editor.

Ibi PSF yabitangaje  , ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, ni nyuma y’aho iri murikagurisharyari ryarimuwe ntiribe muri Nyakanga nk’uko byari bimenyerewe bitewe n’icyorezo cya Coronavirus.

Iri murika ni kimwe mu bikorwa ngarukamwaka bihuriza hamwe abantu b’ingeri zose baturuka mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Byari bimaze kumenyerwa ko kuva mu mpera za Nyakanga kugeza mu ntangiriro za Kanama buri mwaka haba imurikagurisha mpuzamahanga ryitabirwa n’ibihumbi by’abantu i Gikondo.

Muri iri murikagurisha ba rwiyemezamirimo, ibigo by’imbere mu gihugu n’ibyo hanze byegereza Abanyarwanda serivisi bitanga ndetse bikabafasha kuzisobanukirwa.

Umuyobozi Mukuru wa PSF, Bapfakurera Robert, muri Kanama, nibwo yavuze ko muri uyu mwaka, imurikagurisha mpuzamahanga ritazaba muri Kanama nkuko bisanzwe.

Icyo gihe yagize ati “Uyu mwaka imurikagurisha ryari kuzaba mu kwezi kwa munani nkuko bisanzwe, ariko ntabwo turabireka burundu turateganya ko ryaba mu kwa 12. Turabiteganya kuko iki cyorezo ibintu bigenda bihinduka urabona ko indege zatangiye gukora, ejo n’ibindi byose bizatangira gukora. Rero turavuga ngo muri aya mezi ane asigaye turateganya ko mu kwa 12 twakora imurikagurisha.”

Reka turangize tubibutsa ko iri  imurikagurisha ryagiye rigaragaraho kwitabirwa n’abantu benshi. Mu mwaka ushize ryari riteganyijwe kwakira abarenga ibihumbi 400.

Leave a Reply

Your email address will not be published.