KIME/ART:Mugihe gito indirimbo ya Koffi na Diamond yabaye inganji ku isi-WAAH

VIEWS:Muri iyi minsi hagezweho indirimbo benshi bamaze gukunda ,ikaba ari iy’abahanzi babiri b’abahanga bo mu karere n’u Rwanda rurimo ,aribo  Diamond Platinum kuva muri Tanzaniya akaba n’icyamamare hano muri afrika ndetse no kwi’isi muri rusange , uyu muhanzi uzwi kwizina rya Diamond akaba yarayikoranye  n’umuhanzi ukomeye  cyane wo mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi Ya Congo uzwi kwizina rya Koffi Olomide,iyi ndirimbo rero kuri ubu ikaba imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 9 mu gihe imaze iminsi isohotse.


By :RUPAN ft FROPE Nganji.


Nkuko tubizi ,ubusanzwe Koffi Olomide akaba azwiho kuba ari umusaperi ukomeye, bitewe nuko agenda agaragara kenshi mumashusho y’indirimbo ze ndetse no ku mbyiniro zitandukanye yambaye muburyo budasanzwe,binashitura benshi, Koffi Olomide kandi akaba ari umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini mu muziki aho amaze imyaka ikabakaba 30 ari mu muziki akora injyana ya Rumba.

.

.

.

Diamond Platnumz  nawe kuruhande rwe nyuma yo gukora ibikorwa byinshi bitandukanye bamwe bakaba badatinya no kuvuga ko ubu ariwe uyoboye muri Afrika y’uburasirazuba, ni umuhanzi ukunzwe cyane muri iyi minsi,byamuteye kubenguka impano y’umuhanzi mugenzi we Koffi Olomide ndetse n’injyana ye ya Rumba ,mu rwego rwo kwagura umuziki wabo bombi ,bakorana iyi ndirimbo bise “ Waah”.

.

.

Rumba ni umwihariko w’injyana yo mu gihugu cya RDC/Photo:Internet

Diamond usanzwe ubundi ukorera umuziki we muri lebel yitwa Wasafi akaba ari nayo itunganyiriza umuziki we, nyuma yo gukorana indirimbo zitandukanye n’abahanzi bakomoka mugihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi Ya Congo barimo nka Fally Ipupa mu ndirimbo bise “Inama”  ndetse na Innos B mu ndirimbo bise “Yope”zaje no gukundwa  cyane ,byanatumye noneho uyu muhanzi atarekeraho maze  nkuko amakuru agera kuri KIMELive.Com ava mu ncuti za hafi  z’aba bahanzi bombi akaba anavuga ko Diamond  iyi deal yaje  kuyifashwamo  na Innos B  kugira ngo icemo ,aho ariwe wabahuje bombi  n’umuhanzi ukomeye cyane witwa Koffi Olomide maze umusaruro uvamo indirimbo yasajije abantu ariyo bita “Waah”

.

.

.

Nkuko Diamond Platnumz yabibwiye www.kimelive.com  yavuze ko bitari byoroshye kugera kuri uyu muhanzi kuko byasabye ko amusanga mu Bufaransa ngo baganire, nyuma akaba yaraje kumwemerera gusa biba ngombwa ko Diamond amwishyurira tike y’indege imujyana muri Tanzaniya ikanamusubiza mu Bufaransa  ubundi bagafata amajwi y’iyo ndirimbo ,nkuko yabisobanuye avuga ku mpamvu  amashusho y’iyo ndirimbo yatinze gusohoka kubera ibintu bihambaye Koffi Olomide yamusabaga kuko yamusabye gushaka ababyinnyi babizi neza kandi babisubiyemo inshuro nyinshi (repetition/practice), sibyo gusa kuko yanamusabye ko yamushakira imyenda myiza irimo amakote agezweho .

.

.

.

Diamond kandi arishimira uburyo iyi ndirimbo yakiriwe n’abakunzi be bo muri Tanzania no ku isi muri rusange, abicishije ku rubuga rwe rwa Instagram mu magambo ye yashimiye cyane abo yise bashiki be na basaza be b’abanyafurika kuruhare rukomeye ndetse n’urukundo bari kumwereka,aho kuri ubu imaze no kurebwa cyane.

.

.

.

Reka tubibutse ko iyi ndirimbo kandi yaciye agahigo ko kuba ariyo ndirimbo yarebwe ku rubuga rwa You Tube kuko imaze kurebwa n’abarenga Milioni 9 mugihe cy’insi 7 mu gihe twandikaga iyi nkuru, iyi ndirimbo kandi ikaba ikiri ku isonga mu bitangazamakuru bitandukanye byo muri Afrika(Reba hasi kuri www.kimelive.com)urayibonaho.

.

.

.

Muri iyi ndirimbo kandi humvikanamo agace akunda kuririmba kenshi,aho KIMELive.com twamenye ko ari ho yanaboneye izuba ,maze akaza kuhabonera ubuzima butari bwiza anakomeza kugenda ahagarukaho kenshi mu rwego rwo kudatakaza ayo mateka ye yanyuzemo ,kugeza magingo aya abaye inganji mu muziki.

.

.

#KIME10Radio                             #KIMELiveDotCom

 #KIMEMuhangIsoko                   #KIMEKarongIsoko

Leave a Reply

Your email address will not be published.