KIME/SOCIAL-LIVE:Kumwima ibintu byatumye agira umujinya w’umuranduranzuzi none arapfuye nawe!-AKUMIRO

RUHANGO:Umugabo wari uherutse kwitwikira mu nzu akoresheje gaze nyuma yokwangirwa gukora imibonano mpuzabitsina n’umugore utaruwe , bikaviramo n’umwana w’uwo mugore w’imyaka ine kubipfiramo amakuru agera kuri KIMELive.com aravuga ko yitabye Imana mu bitaro kuri uyu wa Kane mu bitaro bya CHUB I Butare.

,

,

,

Amakuru agera kuri KIMELive.com akaba  avuga ko uyu mugabo yari yagiye muri ruriya rugo gutereta umugore waho kandi asanganywe umugabo, uwo mugore amwangiye ko baryamana nyamugabo yamubwiye ko aza kumuhemukira,undi agira ngo n’imikino cyangwa arivugira.Ibi  byabereye mu Mudugudu wa Gakongoro, Akagari ka Buhanda mu Murenge wa Bweramana.

,

,

,

Aya makuru akaba avuga ko  uyu Sinzinkayo Darius yaje kumena  Risansi kuri Gaz aratwika iturikana inzu yarimo n’umwana w’uriya mugore yari yagiye gusura ahita apfa.

,

,

,

Uyu mugabo w’imyaka 33 yari yagiye gusura umugore witwa Daphrose w’imyaka 30 ajyanywe no kumutereta “amusaba ko bakorana imibonano mpuzabitsina”. Kuri ubu uyu mugabo yari arembeye mu Bitaro bikuru bya Kaminuza y'u Rwanda CHUB i Huye, kugeza ubwo yitabaga Imana kuri uyu wa kane,nkuko amakuru agera kuri KIMELive.com abivuga.

,

,

,

Uyu Daphrose uvugwa muri iyi nkuru akaba asanzwe afite umugabo (bivugwa ko aba i Kigali), amaze kumenya ikigenza uyu mugabo bivugwa ko aribwo yahise asohoka ajya hanze aramuhunga. Maze nyamugabo abonye ko byanze ahitamo gufata lisansi yari yitwaje niko gusuka kuri gaze ngo bose bapfane,ariko Imana ikinga akabako. Nkuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, Muhire Floribert yabitangarije itangazamakuru.

Ruhango: Umusore ushinjwa ubujura yapfuye, birakekwako yazize inkoni -  Ibisigo - Amakuru ashyushye
Muri aka karere ka Ruhango hamaze kugaragara ubwicanyi bumaze gufata indi ntera mu bwicanyi bwo mu miryango
ISE-Inganji Social Entertainment:BUSINESS/PROMOTER, GASABO _Remera  &Kacyiru, Kigali (2020)

,

Yagize ati “Yafashe lisansi ayimena kuri Gaz aratwika maze biraturika. Yashakaga gutereta umugore, ariko umugore yihagararaho arasohoka, undi yasigaranye n’umwana wari uryamye mu nzu.Kubera ko iyi lisansi yari yayitwaje mu gikapo “yari yabigambiriye”, ni ugukomeza kubikurikirana.”

,

,

,

Umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B.Thierry akaba yavuze ko uriya mugabo  ngo yari afitanye amakimbirane n’uriya mugore ngo akaba yarashakaga kubatwika bose bagapfana.

,

,

,

STORY by:ISHIMWE Alain

SOURCE:UMUSEKE.rw

PHOTO by : INTERNETI

Nta gisobanura ifoto gihari.

Leave a Reply

Your email address will not be published.