INAMA/KIME~LIVE:Hano hari ibintu birenze kimwe uzaboneramo umukunzi w’ukuri!

LOVE:Ukwiriye kuguma wenyine
kugeza uhuye n’umuntu
uzagukorera ibi bintu 16.

,

,

,
Niba utarabona urukundo rw’ubuzima bwawe, iyi nkuru ni wowe igenewe by’umwihariko. Buri wese ni mwiza ariko nanone nta muntu w’intungane ubaho
ku isi.

,

,

,

Buri wese afite aho atandukanira na mugenzi we, niyo mpamvu utagomba kwizera ko uzahura na ntamakemwa. Niba rero utarabona umuntu ugukunda
mugakundana soma iyi nkuru.

,

,

,
Ahari wowe ushobora kuba ujya wicara ugatekereza ku muntu wumva mwakundana, ukamuha ishusho
ushaka. Ikindi kandi amahitamo ni ayawe yo kwihitiramo umuntu ukunda, ndetse ugukunda na cyane ko aba ari umuntu uzasazana nawe cyangwa muzamarana igihe muri kumwe. Ntabwo
wakagombye gushaka guhitamo miseke igoroye kandi nawe ubwawe utariwe nk’uko twabibonye.

,

,

,


Ikindi urukundo rw’ukuri ruguhitamo ntuzishuke ko uzaruhitamo. Biragora cyane iyo bigeze mu rukundo,niyo mpamvu iteka usabwa kudahubuka, ukitonda.

,

,

,
Ukwiriye gufata umwanya, ugakora ibintu byawe,muri bariya bose muziranye wasanga ntawakugenewe urimo, gusa igishimisha mu buzima ni uguhura n’umuntu ukunda, wishimira mbese ufata
nk’uwawe bitewe n’ibyo akwereka. Ukimara guhura nawe usabwe guhita umuha umwanya ukamukunda kuko uzahita umumenya.

,

,

,

Hano hari ibintu uyu muntu azakugaragariza ugahita umenya neza ko ari we uko byagenda kose:

  1. Kugufata akaboko mu bibazo byose unyuramo
    agashaka uko yakwereka ko utari wenyine.
  2. Kuvura buri gice cy’ubuzima bwawe gishobora kuba cyarababajwe mu gihe cyashize.
  3. Kuguha imbaraga ndetse n’icyizere ukeneye mu buzima bwawe.
  4. Akora uko ashoboye ngo yigarurire icyizere cyawe akwizeze ko atakugambanira na rimwe. Uyu muntu
    ugukwiriye azi neza ko natakaza icyizere bizagorana kukigarura.
  5. Iteka akurikirana amagambo yakoze
    akayashimangiza ibikorwa kugira ngo nawe ubibone neza.
  6. Arakubaha, afite umutima mwiza, kandi nawe nibyo ukeneye mu muntu ushaka.
  7. Aguha umutekano n’amahoro mu mubano wawe na we.
  8. Akora igishotse cyose ngo aguhe impamvu yo kuguma hamwe ukamutekerezaho.
  9. Ntabwo yikunda ni wowe ashyira imbere.
  10. Arifungura akakubwira ibyiyumviro bye ndetse akaguha n’inama, ibi abikora kugira ngo umenye ko afite gahunda ihamye kuri wowe.
  11. Azi igikomeza ubushuti niyo mpamvu iteka ubona ashyiramo imbaraga nyinshi mu buryo bwose.
    Ni umuhanga kuko azi neza ko urukundo gusa rudahagije ngo rugere ku ntego zarwo.
  12. Ni umwizerwa kandi ni umunyakuri, iyo avuze ko ashaka kubana nawe aba abihagaze ho.Ntago akunda gukinisha abantu.Arakunda kandi ni wowe
    yahisemo.
  13. Akunda kukubaza utubazo twinshi kugira ngo akumenye neza. Buri munsi ahora agushaka.
  14. Akwigisha igisobanuro cyo kuba umuntu mwiza.
  15. Iyo yaguhemukiye yakosheje agusaba imbabazi vuba cyane.
  16. Ni wowe abona mu isi yose kandi yuzuyemo abantu. Nibyizawibera ho wenyine kuruta uko wabana n’umuntu utajyanye n’imibereho rusange y’ubuzimabwawe. Ese wigeze ukunda? Ubuse ufite uwo
  17. mukundana cyangwa warubatse? Icara hamwe urebe
    neza niba yujuje ibi bintu nusanga abifite, wishimire
    ko wahisemo neza, nusanga hari byinshi aburamo
    umuhe umwanya wowe ubimukorere azahinduka,
    gusa wibukeko urukundo rw’ukuri atari wowe
    uruhitamo ahubwo rwo ruguhitamo.

Mukomeze kugira Urukundo Kandi rwogere!

,

,

,

Story by :Mc KALAINganji

Source&Photo: INTERNET

Leave a Reply

Your email address will not be published.