ALICE: n’uburakari bwinshi ahita akubita Liza urushyi!Ep.10

AMAYOBERA MU RUKUNDO episode 10________________________________(KANDA HANO KU BICE BIBANZA) Alice n'uburakari bwinshi ahita akubita Liza urushyi.

,

,

,

Liza n'umutima mwiza ati" urandenganya, David nange maze icyumweru ntamubona".Alice Na we isoni zaramwishe ahita yongera asohoka kwa Liza yihuta agenda mu muhanda yibaza ibibazo byinshi.Kubera kugenda Ari kure mu bitekerezo, imodoka yamukubise imuhereye inyuma ahita yikubita hasi ata ubwenge.Bidatinze amakuru yageze Kuri David aho Yari ahita aza igitaraganya.

,

,

,

Yageze kwa muganga asanga Alice Ari ahakomeye atabasha kuvuga cyangwa kumva.Liza Na we yamenye amakuru ko David yaje akaba yagiye kwa muganga kureba Alice Na we ahita amusangayo.Liza yageze kwa muganga asanga David yubitse umutwe mu maguru arimo ajenga amarira mu maso.Liza yaraje abaza David ibyabaye David Na we amubwirana ikiniga uko bamubwiye. Liza yakomeje David Kandi amubwira ko BYOSE bizarangira. Alice yakomeje kuremba abaganga bakavuga ko yaviriye imbere cyane kuburyo bigoranye cyane Kuba Alice yakira.Liza Na we yakomeje kugumana Na Alice aho kwa muganga,iminsi ikomeza kwicuma, barahatinda Cyane Alice akiri Muri coma.Liza yaje gutaha gusa akajya akomeza gusura David kwa muganga Kandi akomeza kumwihanganisha.

,

,

,

Yewe byageze aho David bamubwira ko Alice agomba kujya kubagirwa hanze Kandi ko bagomba kwishyura miliyoni ebyiri. Liza yanze gutererana Alice nubwo Bari basangiye umukunzi Kandi bikaba byaranabateranyaga.Liza yinginze papa we gufasha Alice kuko iwabo wa Alice batari bifashije mu bigaragara.Papa Liza Na we yemeye kubatera inkunga abaha izo miliyoni ebyiri ndetse abongeraho n'ibihumbi magana atanu by'impamba.Bidatinze Alice yahise yurizwa indege ajyanwa kubagirwa hanze David Ni we wari uhari washoboraga kumuherekeza.

,

,

,

Alice yarajyanwe gusa ageze hanze Na ho bamubwira ko afite ikibazo gikomeye Kuba yahita avurwa agakira agataha.Abaganga bakoze uko bashoboye ariko bikomeza kwanga Alice Amara ibyumweru bitatu ariko ntagihinduka.Babona umutima...Episode 11 kuri uyu wa gatatu TURANGIZA.Nyuzacikwe kuri www.kimelive.com ku isaha ya 17h00'

Leave a Reply

Your email address will not be published.