KARONGI/LIVE: Amatsiko yabo ku mateka ya Genocide ,byatumye banaremera uwacitse ku icumu-RYVCP!

GATWARO:Kuri iki cyumweru,tariki 27 Kamena 2021,nibwo urubyiruko rw'abakorerabushake (Youth Volunteer),basanzwe bakorera mu murenge wa Bwishyura,ho muri Karongi mu ntara y'Uburengerazuba,bakoze ibikorwa bibiri bifite aho binahurira,aho bibutse Genocide yakorewe Abatutsi 1994,ndetse banaremera uwacitse ku icumu.

,

,

May be an image of one or more people, people standing and outdoors
Uru rubyiruko rw'Abakorerabushake bakaba bamwe muri bo batari bazi byinshi kumateka ya Genoside yakorewe Abatutsi/CARTAS

,

Iki gikorwa cy'Ubuganji cyatekerejwe n'uru rubyiruko kikaba cyabimburiwe no gusura no kunamira ahashyinguye imibiri y'Abazize Genocide yakorewe Abatutsi 1994 aho muri Gatwaro,aho nkuko abateguye iki gikorwa babibwiye www.kimelive.com ni kumpamvu nanone y'uko rumwe muri uru rubyiruko rw'Abakorerabushake ibi byabaye bamwe bataravuka ,abandi bataramenya ubwenge,bityo akaba ari nabo bakomeje no kubisaba ababayobora ngo babafashe kumenya aya mateka y'Ababyeyi,Abasekuruza babo bityo hatekerezwa iki gikorwa,nubwo bitari byoroshye mu gihe turi no kurugamba rwo kurwanya Covid 19.

,

,

May be an image of one or more people, people standing and outdoors
Hakaba habanje umuhango w'urugendo ruto rwo #Kwibuka ,aha ni hafi n'Ubusitani bwa Bwishyura/Photo:CARTAS

,

Aganira na kimelive.com ,Jean Claude Nizeyimana uhagarariye iri tsinda ry'Abakorerabushake muri Bwishyura yagize ati :"Nibyo Koko bamwe muri bagenzi bacu bagiye batwereka kenshi ko Hari amatsiko n'inyota yo kumenya ibyabaye kubakurambere bacu kuri Aya mateka mabi Kandi asharira,dusanga uburyo bwiza bwo kuyumva vuba ari ugusura Urwibutso,nyuma tukaganiriza n'umwe mubagizweho ingaruka ikomeye ,tukanakora igikorwa cy'urukundo nk'isomo ryo guharanira ko ibi bitazongera ukundi"

,

,

May be an image of one or more people, people standing and outdoors
Uturutse ibumoso Jean Claude Nizeyimana ,uwambaye Jire ya Youth Volonteer akaba ari mubagize iki gitekerezo/CARTAS

,

Nyuma yicyo gikorwa hakomeje igikorwa cy'urukundo ,ahaje  kuremera  umuturage utishoboye wacitse ku icumu rya Genocide wo mu mudugudu wa Bupfune, akagali ka Nyarusazi akaba yitwa Bampire Elizabeth,waje kugezwaho inkunga y'ibiribwa no kunywa yakusanijwe, ingana n'amafaranga y'u Rwanda asaga ibihumbi ijana na mirongo itanu ,bahise bamushyikiriza.

,

,

May be an image of one or more people, people standing, outdoors and tree
Hakaba hanabayeho kuremera umwe mubacitse kwicumu nk'igikorwa cy'urukundo/CARTAS

,

Ni igikorwa cyitabiriwe kandi na DPC wa Karongi,Umuyobozi w'urubyiruko rw'abakorerabushake mu karere ka Karongi witwa Francois Ntakirutimana,hari Kandi  n'uwari uhagarariye  umunyamabanga nshingwabikorwa  w'umurenge wa Bwishyura bwana Bucyensenge Eulade.

,

,

May be an image of 5 people, child and people standing

,

Reka tubabwire ko uyu muhango wo Kwibuka no Gusobanukirwa kurushaho amateka ,wari watangiye kuva saa 10h00 aho Rwanda youth volunteer in community policing mu murenge wa Bwishyura, bakoze igikorwa cyo kwibuka genocide yakorewe Abatutsi baruhukiye mu rwibutso rw'Akarere ka Karongi ruherereye Gatwaro.

,

,(KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO AJYANYE N'IKI GIKORWA CYIZA CY'UBUTWARI)

,

May be an image of 1 person and text

Story by: KALAIN- Patrick

Photo by :CARTAS N.

Source:RYVCP/Bwishyura

One thought on “KARONGI/LIVE: Amatsiko yabo ku mateka ya Genocide ,byatumye banaremera uwacitse ku icumu-RYVCP!

Leave a Reply

Your email address will not be published.