RUBENGERA:Kuri uyu wa 13 Nyakanga 2021 muri sale y’urubyiruko y’Akarere ka Karongi hatangiye amahugurwa y’Abafashamyumvire mu ngeri zitandukanye bazahugura abandi mubijyanye no gukumira ikwirakwizwa ry’ubwandu bwa Covid 19 yigeze no kuyogoza aka karere k’Intara y’Uburengerazuba,ariko kuri ubu dukurikije amakuru atangwa n’inzego z’ubuzima i Karongi imibare ikaba igenda igabanuka.
,
,


,

Ni amahugurwa yafunguwe ku mugaragaro na Karasanyi Nicolas umukozi w'akarere ushinzwe imirimo y'inama njyanama wari uhagarariye umuyobozi w'akarere,akaba ari bumare iminsi itatu nk'uko byatangajwe na Karibagiza Sonia umuyobozi w'umushinga SCOPE COVID-19 ushyirwa mu bikorwa na World Relief.
,
,

,
Abahuguwe ni abahagarariye abandi barimo inzego z’urubyiruko,abikorera ku giti cyabo,abanyamakuru bakorera muri kano karere ka Karongi n’abandi bafite aho bahurira n’ingeri zitandukanye z’abaturage nk’urubyiruko rw’abakorerabushake,abashinzwe isuku n’isukura mu mirenge itandukanye igize Karongi,Koperative z’Abamotari muri Karongi,abahagarariye abanyeshuri mu bigo by’amashuri,Koperative z’abatawara abagenzi ku magare mu karere ka Karongi,ukuriye urugaga rw’Abikorera mu karere ka Karongi,Koperative y’Abasare,Koperative y’Abarobyi,abahanzi n'abandi.

,
Ku munsi wa mbere habayeho kubanza #Kwipimisha Covid 19,hanyuma ibiganiro bikomeza kuyoborwa n’umukozi ukora mu ishami ry'ubuzima mu karere ka Karongi y'umwihariko akaba afite mu nshingano kurwanya Covid-19 Bwana Bihira Innocent ndetse na Mushimiyimana Samuel ushinzwe itangazamakuru mu karere ka Karongi.
,

Nyuma amatsinda yaje kuganira ku cyo bagiye gukora mu gukumira iki cyorezo,aho biteguye kuba intangarugero mu kubahiriza amabwiriza yashyizweho mu rwego rwo kwirinda Covid-19.
,
,

,
Mu yandi mafoto atandukanye,dore uko aya mahugurwa ya #Sindohoka yagenze muri Karongi:

























KANDA HANO MAZE UREBE ANDI MAFOTO AJYANYE N'UYU MUNSI WA MBERE W"IKI GUKORWA/KIMELive

Inkuru ya : Kalain-Patrick NGANJI
Source: World Relief &Karongi District
Photo: KIMELive.com