MAROC:Kuri uyu wa Gatatu hatangiye imikino yo guhatanira itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar umwaka utaha, aho u Rwanda rwari rwakiriwe na Mali mu mukino wabereye Agadir muri Maroc.
,
,

,
Ni umukino watangiye rusatirwa cyane n’ikipe ya Mali, aho yaje no guhita ibona igitego ku munota wa 10 ariko umusifuzi aracyanga, gusa nyuma y’iminota itatu gusa Mali iza kubona Penaliti ku ikosa ryari rikozwe na Yannick Mukunzi, ariko umunyezamu Emery Mvuyekure ayikuramo.
,
,

Umutoza Mashami Vincent wakinishaga ba myugariro inyuma, yaje guhita akuramo yinjizamo Byiringiro Lague ngo afashe ubusatirizi bwa Kagere Meddie na Tuyisenge Jacques, gusa ntibyagize icyo bihindura kuko ikipe ya Mali ntiyigeze ibemerera gutera mu izamu.
,
,
,
Igice cya kabiri kigitangira, umutoza Mashami yongeye gukora impinduka akuramo Mukunzi Yannick yinjizamo Niyonzima Olivier Sefu, ndetse na Haruna Niyonzima wasimbuye Muhadjili Hakizimana.
.
.
,
,
,

,
Dore abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw’u Rwanda
Mvuyekure Emery (umunyezamu), Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rwatubyaye Abdul, Nirisarike Salomon, Ngwabije Bryan Clovis, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Hakizimana Muhadjili, Kagere Meddie na Tuyisenge Jacques.
,
,
,
STORY by : Capable HAKIZA