KIME/TELLER~STORY:UMUCUKUZI WA ZAHABU (new story)!

INKURU/MBARIRANO..."Ikinyarwanda cya title sinizeye ko ubisobanuro buhuje ni icyo nshaka kuvuga gusa ni *Gold digger* yo mucyongereza"..

By JIMMY.

Yibonye ashaka kuri Google hélioscope y'abantu bavuka mukwagatatu, yumvaga ashaka kumenya nibo bose bameze nka Grâce, umukobwa bari bamaze umwaka wose bakundana, ngo atekuzongera kugira uwo avugisha mubuzima bwe, gusa nkuko yabitekerezaga yaje gusanga hari abantu baba bitereye ukwabo,

,

,

,

Patrick asoma ko ari abantu baba bazi icyo bashaka mubuzima yibajije niba grâce icyo ashaka ari ukurya amafranga y'abatype akabasiga ari abakene, asoma ko ari abantu bakunda ibyo bakora bakabishiraho umutima byo ntibyamutunguye kuko yari azi uko grâce yakundaga modeling,

,

,

,

ibyo gukora cyane byo ntabyo yabonaga kuko ubumodel icyo yabubonagamo kwari ukugenda wizunguza no kumenya kwifotoza, uretse ibyo grace ntabundi bwenge yamubonagamo gusa icyamutangazaga ni ukuntu umuntu nk'uwo, (yakekaga ko mu ishuri acyiga yagiraga amanota yanyuma) utagira ikindi mubuzima yitaho amurusha ubwenge akamurya amafranga yavunikiye imyaka igera mu 10, akaba amugize umukene.

Yirindaga gucira urubanza abakobwa bose kuko yari azi inshuti ze zifite abagirlfriend beza kdi bafite umutima mwiza icyamubabazaga ni uko babacaga inyuma, yumvaga uwamuha amahirwe yo kugira umukunzi nk'umwe muri abo yamutetesha akamwibagiza abandi babi yaba yarigeze guhura nabo,

,

,

,

yari azi umutype w'inshuti ye wakoraga muri NGO wakundanye n'umukobwa imyaka 3, muri iyo myaka yose umukobwa ntiyigeze amenya ko type ahembwa amafranga agera kuri 1M ku kwezi, umutype yari yarigize umuntu uri simple umukobwa amufasha kutuntu tumwe na tumwe kugeza aho uwo mutype amutunguriye, kuri anniversaire y'iyo myaka bari bamaranye akamuha imodoka akamubwira byose ko yagiraga arebe niba amukunda by'ukuri....

,

,

,

Yari azi umumotard wamutwaraga, yari yaramubwiye ko iyo moto yayiguriwe n'umukunzi we ubwo yari arangije kaminuza akabura akazi, ako kuko yari afite permis uwo mukobwa akayimugurira ngo ibe imufasha kugeza igihe azabonera akazi.....

,

,

,

Gusa abantu bose ntibagira inkuru zisa z'urukundo, wenda we nibyo yari yarateganyirijwe gucamo ngo abikuremo amasomo, gusa ayo yari amaze kubikuramo yari ahagije, grace ibye nawe yagombaga kubirangiza bikiri mumaguru mashya atazongera kwisanga yasubiye Kwa maman we akongera gutungwa na duke maman we yakoreraga nk'umunurse.

,

,

,

Yarimo yibaza ibyo yicaye kuburiri agiye kumva yumva umuntu arakomanze, yagiye gufungura yibaza uwariwe agikurura urugi atungurwa no kubona isura nziza ya grace amwenyura, yanze gushukwa n'iyo nseko amusuhuza amuheraza ikiganza,

,

,

,

grace ahita yiha karibu arinjira Patrick akomeza guhagarara amwitegereza ukuntu ateye neza, grace yari muremure amusumbaho gato, afite ikibuno kinini ariko bitari cyane mbese bijyanye na taille ye, uretse kuba yari anafite Munda zero yari afite mumaso heza cyane, afite mukanwa heza kuburyo iyo yamwenyuraga umuri imbere wahitaga wibagirwa ibikugenza cg ibindi bibazo ufite,

yari akwiriye urukundo rwa buri umwe, iyo aza kuba afite mumutima hasa n'uko asa yari kuba malayika mubantu nubwo ntamumalayika w'umugore tubwirwa n'a bibiliya.Patrick yinjiye amusanga grâce aba aramubwiye :"ese Chr ufite ikihe kibazo?""Mfite ibibazo byinshi gra...,

,

,

,

Ubu ndi umukene wigendera ndagira unyibagirwe ndabizi ko udashobora kubana n'umutype utagira ikintu agufasha, ntabwo nkurenganya ntiwambereye umwana mubi ariko ukuri ni uko ntagifite ubushobozi bwo kubana nawe""Ako patri...

,

,

,

Ndagukunda urabizi""Yes ndabizi""Ntabwo mbanye nawe kubera amafranga rwose, nzagukunda kugeza igihe ntacyo uzaba ufite" ibyo Si ubwambere yari abivuze ako noneho Patrick yari abyumvishe neza, nyuma y'uko ntacyo azaba afite ntazongera kumwiteza amutesha umutwe amubwira ko amukunda, Patrick ahita amusubiza ati:"icyo gihe sinshaka ko kigera rero, reka tube tubiretse niyubake tu,

,

,

,

ninongera kugera kurugero nari ndiho tumenyana batarakuntwara tuzasubirana""Urashaka kumpa ikiruhuko cyo gukundana nawe?"Ataramusubiza grâce ahita ahaguruka aramusoma french kiss arangije aramwitegereza amufata mu inugu arongera aramusoma Patrick ntiyamenyeye igihe nawe amaboko yayashiriye kukibuno cye bakomeza gusomana bahagaze, yari abizi neza ko namureka bagakomeza bikagera aho binjira muburiri grâce aratahana ibyo yaje amushakaho, ako c ninde wabashya kuresista umukobwa mwiza nk'uwo?Grâce yari Temptation (amoshya) yamuziye imuziye.

,

,

,

Ni bande mutegereje épisode ikurikira? Mukande like dukomezeTubibutse ko Hari igitabo kigurishwa ari soft ushobora gusoma unyandikiye inbox cg WhatsApp kuri 0784552048 #AMARASO_YASIZWE_ICYASHA.ikindi abakunzi ba stories bifuza kujoining grp yacu story tellers banyandikira kuri iyo nbrNiba warigeze kuyibamo twavuguruye tugiye kujya dukora ibishoboka story zicemo....Naho kuri www.KIMELive.Com ntugacikwe n'iyi story izajya icaho buri wa mbere ,uwa gatatu n'uwa gatanu ku isaha ya saa sita zuzuye z'amanywa (12h00)' NTUGACIKWE!

STORY BY:Jimmy Teller

EDITORIAL By:INGANJI Social Entertainment

CONNECTED BY:KIME Live Dot Com

May be an image of 1 person and text

Leave a Reply

Your email address will not be published.