KIME/CONNECT:Uyu musizi ni muntu ki,iri zina ryavuye he-GASIZI KA SINZA.

POEM: Umusizi w’umunyarwanda Francois uzwi nka Gasizi kasinza udasa n’abandi nkuko byagiye bigaragarira benshi mubikorwa bye bitandukanye by’ubusizi, yacyebuye bamwe mubahanzi mubyiciro bitandukanye ko badakwiye gukoresha ibiyobyabwenge bibwira ko bibongerera ubuhanga mubyo bakora.Ko ngo ntacyo bifasha ahubwo byangiza.Ni nyuma yuko uyu Gasizi ka Sinza yegukanye amajwi arenze ayabandi mubavuga imivugo mu Rwanda aho yaje kuba Inganji y’Umwaka mu irushanwa naryo rijya kwitwa gutyo.


By Mc RUPAN Nganji.


Ni mukiganiro yagiranye na KIMELive.com aho Gasizi Ka Sinza ari amazina yakuye kuri se witwaga Sinzahongeze ,nkuko abivuga  yatangiye ubusizi mumwaka w’ 1996 akiri muto maze akura abifatanya  n’ibindi, nko kuvugira inka, ubwanditsi bw’amakinamico ndetse no kuririmba gakondo.Izi mpano avuga ko ntamuntu yazikuyeho kuko mu muryango we nta muntu n’umwe wigeze agaragara muri  ibi bintu ahubwo akaba ari impano Imana yamwihereye nkuko abivuga.

.

.

.

Gasizi kasinza avuga kandi ko atemera ibiyobyabwenge kuwaba abikoresha wese  muburyo bw’ubuhanzi kuko yemeza ko ntaho inganzo ihurira nibyo wariye cyangwa wanyonye ahubwo ari impano umuntu aba yifitemo ikamukururira.

.

.

.

Ati”Burya ntaho igihangano kijya gihurira no gukoresha ibiyobyabwenge.Ahubwo n’iyo mbonye umuntu wese ukoresha ibiyobyabwenge murwego rwo kugira igihangano runaka akora,ntabuhanga mubonamo.”

.

.

.

Uyu musizi  yanamenyekanye cyane mumivugo y’uje ubuhanga buhebuje nka; Akambaro, Ninde Uzasigarana Isi, Akabazo,Agasaraba Niyorosa,Inama y’amashitani Nyina Winguzu,ndetse yanakoze umuvugo wamenyekanye cyane ndetse ukanahogoza benshi witwa  Corona Virusi Dore Uyivurara.Sibyo gusa kandi kuko avuga ko adashobora kubaho adafite igihangano gishya kurubu akaba afite igihangano kiri hafi gusohoka cyitwa Nkunda abagore cyane.

.

.

.

Ati”Abanyarwanda n’abandi bose bashobora kumva ikinyarwanda,rwose mbararikiye igisigo gishya ngiye kubashyirira hanze kitwa Nkunda abagore cyane.Mbararikiye kucyumva kuko kiryoheye amatwi kandi kirimo n’amagambo meza.”

.

.

.

Yanagarutse ku basizi bagenzi be mugihe inganzo yakamye ko burya ntaho iba yaragiye kuko ahubwo ko harigihe umusizi apfukirana inganzo kandi akiyifite akibwira ko inganzo ye yakamye.

.

.

.

Gasizi ka Sinza Yatanze inama kubasizi bagenzi be ko ibihangano bifite ubutumwa ndetse ko bagakwiye kubikorera amashushusho kuko imvugo zizimije zigaragara mu busizi zajya z’isobanurwa n’amashusho ndetse nabaumva ayo magambo bakabasha gusobanukirwa.

.

.

.

Avuga ko ajya mu nganzo haba  kumanywa cyangwa no m’urukerera, aho aba yararanye insanganyamatsiko ubundi nijoro byaza akandika. Uyu muhanzi afite umwihariko ku myandikire ye mu guhuza insubira jwi mubutumwa bwe ashaka gutanga. Kandi bikagira injyana yuje ubuhanga.Uyu musizi kandi mukiganiro twagiranye yadutangarije ko afite abantu afatiraho urugero nk’uwitwa  Gasimba ndetse na Pasiteri SALA Umutesi.

.

.

KANDA HANO UREBE AMATEKA YE YOSE

Ubuhanga bwa Gasizi ka Sinza bugenda burushaho kugaragarira rubanda uko bwije n’uko bucyeye kuko niwe wegukanye igihembo cy’umusizi w’umwaka wa 2020. Aho iki gihembo yagikuye mw’irushanwa rya Inganji Performing Awards 2020, aha yarahanganye n’abasizi bagera muri 16 kandi bakomeye.Abo bose bari bahanganye yabakubise inshuro aho yagize amanota 10376  uwamukurikiye ariwe Tuyisenge agira 9068 .


REKA TUBIBUTSE BIMWE MUBIHANGANO BY'UYU MUSIZI:

Kanda kuri buri gihangano  Uragenda ubibona



Source:www.KIMELive.com


#KIMELiveDotCom      #KIME10Radio

One thought on “KIME/CONNECT:Uyu musizi ni muntu ki,iri zina ryavuye he-GASIZI KA SINZA.

Leave a Reply

Your email address will not be published.