LIVE/AMATORA:Menya bamwe mu bayobozi bashya batowe-MAYOR!

UTURERE:Hirya no hino mu Turere 27 two mu Ntara enye z’Igihugu kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Ugushyingo 2021 bazindukiye mu matora y’abayobozi b’Inama Njyanama ndetse n’abayobozi b’uturere hamwe n’ababungirije.

,

,

,

Amakuru atugeraho ni uko mu masaha ya mbere ya saa saba z’amanywa henshi mu turere abatorewe kujya muri iyo myanya bari bamaze kumenyekana, bamwe bakaba basubiye mu nshingano n’ubundi bari basanzwemo, abandi bakaba ari bashya.

,

,

,

Dore uko abatowe ku myanya y’Ubuyobozi bw’Akarere byangenze

AMAJYEPFO:

Nyaruguru:Uyu mu Meya ni mushya akaba yitwa Emmanuel Murwanashyaka.

Emmanuel Murwanashyaka, Umuyobozi mushya w
Emmanuel Murwanashyaka, Umuyobozi mushya w’Akarere ka Nyaruguru

Tukiri muri aka karere ka Nyaruguru ,uwitwa Gashema Janvier yongeye gutorerwa kuba Visi Meya ushinzwe ubukungu w’Akarere ka Nyaruguru.

Gashema Janvier
Uyu niwe Gashema Janvier

Gashema Janvier Na mbere ni byo yari ashinzwe, aza kugirwa Meya w’agateganyo asimbuye Habitegeko François wari wabaye Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba.

,

,

,

Byukusenge Assoumpta
Uyu niwe Byukusenge Assoumpta

Byukusenge Assoumpta ni we ubaye Visi Meya ushinzwe imibereho myiza i Nyaruguru. Yageze i Nyaruguru ashinzwe irangamimerere (Etat civil) mu Murenge wa Nyagisozi yaje no kubera Umunyambanga Nshingwabikorwa. Abaye Visi Meya yari asigaye ari Gitifu w’Umurenge wa Mata. Mu mihigo y’Akarere Umurenge ayobora wabaga uri ku isonga.

,

,

,

Nyamagabe: Niwemwungeri Ildebrande ni we utorewe kuyobora Akarere ka Nyamagabe asimbuye Uwamahoro Bonaventure.

Niwemwungeri Ildebrande
Uyu niwe Niwemwungeri Ildebrande

Habimana Thaddée ni we utorewe kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Imari n’Ubukungu mu Karere ka Nyamagabe. Yari asanzwe ari Gitifu w’Umurenge wa Gasaka muri ako Karere.

Habimana Thadée
Uyu niwe Habimana Thadée

Uwamariya Agnes ni we watowe ku mwanya w’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage.

Uwamahoro Bonaventure n’uwari umwungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ntibiyamamaje mu Bajyanama, uwiyamamaje ni uwari ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri ako Karere, na we ntiyabona amajwi amwinjiza muri Njyanama y’Akarere.

,

,

,

Gisagara: Jérôme Rutaburingoga yatorewe kongera kuyobora Akarere ka Gisagara.

Jérôme Rutaburingoga
Uyu niwe Jérôme Rutaburingoga

Yungirijwe na Jean Paul Habineza ku mwanya wa Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu.

Dusabe Denyse yatowe ku mwanya wa Visi Meya ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage muri ako Karere.

,

,

,

Kamonyi: Dr Sylivere Nahayo yatorewe kuyobora Akarere ka Kamonyi.

Dr Sylivere NAHAYO, Meya mushya wa Kamonyi
Uyu niwe Dr Sylivere NAHAYO, Meya mushya wa Kamonyi

Yungirijwe na Marie Josée Uwiringira usanzwe ari umunyamakuru ku mwanya wa Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Niyongira Uzziel we yatorewe kuba Visi Meya Ushinzwe ubukungu mu karere ka Kamonyi.

,

,

,

Muhanga: Kayitare Jacqueline wayobora Akarere ka Muhanga yongeye gutorerwa kuba umuyobozi w’ako Karere.

Kayitare Jacqueline
Uyu niwe Kayitare Jacqueline Mayor wa Muhanga wongerewe kugirirwa ikizere

Kayitare Jacqueline yungirijwe na Bizimana Eric, Visi meya ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, na Mugabo Gilbert watorewe kuva Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

,

,

,

Nyanza:

Meya: NTAZINDA Erasme (yari asanzwe akayobora)
Visi Meya/Ubukungu: Kajyambere Patrick (na we yari asanzwe muri uyu mwanya) .
Visi Meya/Imibereho myiza: Kayitesi Nadine.

Abagize komite nyobozi y
Abagize komite nyobozi y’akarere ka Nyanza

Ruhango: Habarurema Valens yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Ruhango.

Habarurema Valens
Uyu niwe Habarurema Valens

Rusiribana Jean Marie Vianney na we yatorewe kuba Visi Meya ushinzwe Ubukungu akaba ari na wo mwanya yari asanzweho. Mukangenzi Alphonsine na we yagumye ku mwanya wa Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage akaba ari na wo mwanya yari ari ho.

,

,

,

Huye: Ange Sebutege na we yongeye gutorerwa kuyobora Akarere ka Huye.

Ange Sebutege
Uyu niwe Ange Sebutege

Kamana André yongeye kuba Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu muri Huye.

Kamana André
Uyu niwe Kamana André

Kankesha Annonciata na we yongeye gutorerwa kuva Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Huye.

,

,

,

IBURASIRAZUBA:

Bugesera: Mutabazi Richard (yari asanzweho). Mutabazi Richard yatorewe kongera kuyobora Bugesera n’amajwi 311. Pascal Mbonimpaye bari bahanganye yagize amajwi 15.

Mutabazi Richard (wicaye imbere) ubwo bari mu bikorwa by
Mutabazi Richard (wicaye imbere) ubwo bari mu bikorwa by’amatora

Pascal Mbonimpaye yagize amajwi 15
Pascal Mbonimpaye yagize amajwi 15

Imanishimwe Yvette ni we utorewe kuba Visi Meya ushinzwe imibereho myiza.Yari asanzwe kuri uwo mwanya.

Umwali Angelique
Uyu niwe Umwali Angelique

Ni na ko byagenze kuri Angelique Umwali wongeye gutorerwa umwanya yari arimo wa Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri Bugesera.

Abagize Komite nyobozi y

Abagize Komite nyobozi y’akarere ka Bugesera bose bari basanzwe mu myanya bongeye gutorerwa

Kayonza: Nyemazi John Bosco ni we watorewe kuyobora Akarere ka Kayonza.

Nyemazi John Bosco

Nyemazi John Bosco

Yungirijwe na Munganyinka Hope ushinzwe Ubukungu ndetse na Harelimana Jean Damascene ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage.

Gatsibo: Gasana Richard ni we muyobozi w’akarere ka Gatsibo yari asanzwe ayobora. Yungirijwe na Sekanyange Jean Leonard, umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu, ndetse na Mukamana Marceline, umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Ngoma: Niyonagira Nathalie atorewe kuyobora akarere ka Ngoma.

Niyonagira Nathalie

Niyonagira Nathalie

Mapambano Nyiridandi Cyriaque ni we muyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe ubukungu.

Nyagatare: Gasana Stephen ni we watorewe kuyobora Akarere ka Nyagatare.

 Gasana Stephen ni we muyobozi mushya w

Gasana Stephen ni we muyobozi mushya w’Akarere ka Nyagatare

Matsiko Gonzague, Visi Meya ushinzwe ubukungu i Nyagatare

Matsiko Gonzague, Visi Meya ushinzwe ubukungu i Nyagatare

Matsiko Gonzague yabaye umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu, akaba yakoraga mu rwego ngenzuramikorere (RURA).

Kirehe: Bruno Rangira yatorewe kuyobora Akarere ka Kirehe asimbuye Muzungu Gerald warangije manda ebyiri. Rangira yungirijwe na Nzirabatinya Modeste watowe ku mwanya wa Visi Meya ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu.

Rwamagana: Mbonyumuvunyi Radjab usanzwe ayobora ako Karere yatorewe indi manda. Yungirijwe na Nyirabihogo Jeanne d’Arc ku mwanya wa Visi Meya ushinzwe iterambere ry’Ubukungu na Umutoni Jeanne ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umutoni akaba yatorewe umwanya yari asanzweho.

IBURENGERAZUBA:

Nyamasheke: Mukamasabo Appolonie yongeye gutorerwa kuyobora Akarere yari asanzwe ayobora. Mukamasabo Appolonie yungirijwe na Muhaweyezu Joseph ushinzwe iterambere ry’ubukungu, naho Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage aba Mukankusi Athanasie.

Karongi: Mukarutesi Vestine ni we utorewe kuba Umuyobozi w’Akarere. Visi Meya ushinzwe iterambere ry’Ubukungu ni Niragire Theophile wari usanzwe kuri uyu mwanya. Ni kKimwe na Mukase Valentine na we watorewe kuba Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage akaba yari asanzwe kuri uwo mwanya muri Karongi.

Rutsiro: Umuyobozi mushya w’Akarere ka Rutsiro ni Murekatete Triphose.

Asimbuye Ayinkamiye Emerence wari wiyamamaje kuza muri Njyanama y’Akarere ariko ntiyabona amajwi ahagije. Meya Murekatete Triphose yari asanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko mu Karere ka Musanze, umwanya yagiyeho avuye gukora mu ishami ry’igenamigambi muri ako Karere. Yakunze kuba mu nama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Rubavu.

Havugimana Etienne ni we watorewe kuba Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu. Yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu Karere ka Rutsiro.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Rutsiro yabaye Musabyemariya Marie Chantal wari usanzwe kuri uwo mwanya.

Ngororero:

Meya: Nkusi Christophe (ni mushya).
Visi Meya/Ubukungu: Uwihoreye Patrick (yari asanzwe kuri uyu mwanya).
Visi Meya Imibereho myiza: Mukunduhirwe Benjamine (na we yari asanzwe kuri uyu mwanya).

Rubavu: Kambogo Ildephonse ni we utorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu. Yungirijwe na Nzabonimpa Deogratias watorewe umwanya wa Visi Meya wungirije Ushinzwe Ubukungu, na Ishimwe Pacifique watorewe umwanya wa Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage.

Nyabihu: Mukandayisenga Antoinette ni we wongeye gutorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu. Habanabakize Jean Claude yongeye gutorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Nyabihu, naho Simpenzwe na we atorerwa kuba umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Rusizi: Dr. Kibiriga Anicet ni we watorewe kuyobora Akarere ka Rusizi. Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Ubukungu ni Ndagijimana Louis Munyemanzi, naho Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage ni Dukuzumuremyi Anne Marie.

AMAJYARUGURU:

Gicumbi: Nzabonimpa Emmanuel ni we utorewe kuyobora Akarere ka Gicumbi mu gihe cy’imyaka itanu. Nzabonimpa yari asanzwe ari umuyobozi w’imirimo rusange mu Karere ka Gatsibo umwanya yari amazeho imyaka isaga ine.

Nzabonimpa Emmanuel

Nzabonimpa Emmanuel

Nzabonimpa yungirijwe na Uwera Parfaite ushinzwe iterambere ry’ubukungu, na Mbonyintwari JMV ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Burera: Uwanyirigira Marie Chantal yongeye gutorerwa kuba Umuyobozi w’Akarere ka Burera.

Uwanyirigira Marie Chantal

Uwanyirigira Marie Chantal

Visi Meya ushinzwe Ubukungu ni Nshimyimana Jean Baptiste, naho Visi Meya ushinzwe Imibereho myiza ni Mwanangu Theophile.

Musanze: Ramuli Janvier atorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Musanze.

Ramuli Janvier, umuyobozi mushya w

Ramuli Janvier, umuyobozi mushya w’Akarere ka Musanze

Yari asanzwe akuriye Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka mu Ntara y’Amajyaruguru. Yungirijwe na Visi Meya ushinzwe Ubukungu ari we Andrew Rucyahana Mpuhwe wari usanzwe muri izo nshingano.

Gakenke: Uwatorewe kuyobora Akarere ka Gakenke ni Nizeyimana Jean Marie Vianney. Yari Gitifu w’Umurenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke.

Rulindo: Uwatorewe kuyobora Akarere ni Judith Mukanyirigira. Yungirijwe na Mutsinzi Antoine ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, hamwe na Mutaganda Theophile ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage.

Reba hano uko abaturage bavuga kandi biteguye kuri ba Mayor n'izindi nzego z'ibanze zatowe/RBA

Story by: KALAINganji

Source&Photo:K2D

One thought on “LIVE/AMATORA:Menya bamwe mu bayobozi bashya batowe-MAYOR!

Leave a Reply

Your email address will not be published.