EXCLUSIVE/NEWS:Fini Termine kuri-PAPA CYANGWE na R.KIRABIRANYA!

SHOWBIZ:Uwizeye Marc uzwi nka Rocky,, abinyujije mu itangazo yageneye abanyamakuru, yahamije ko yatandukanye n’umuhanzi Papa Cyangwe bari bamaze igihe bakorana.

,

,

,

Rocky yagaragaje ko Papa Cyangwe ari we wamusabye ko batandukana kuko yifuzaga gukora umuziki ku giti cye bityo nawe amuha rugari.

,

,

,

Mu kiganiro na IGIHE dukesha iyi nkuru, yagize ati “Papa Cyangwe yaraje ansezeraho ambwira ko atifuza ko twakomezanya, njye ntabwo nashoboraga kumuzirika.”

,

,

,

Rocky abajijwe ku miterere y’amasezerano yari afitanye na Papa Cyangwe, yavuze ko bari bariyemeje gukorana kugeza igihe ibintu bibereye byiza.

,

,

,

Ati “Urumva twahuye nk’abavandimwe, twiyemeje gukorana kugeza igihe ibyo twatekerezaga bikunze, ariko bibaye ngombwa ko dutandukana.”

,

,

,

Uyu musore abajijwe niba ntacyo bishyuza Papa Cyangwe, yagize ati “Ntacyo rwose, turamusabira umugisha kugira ngo azahirwe.”

,

,

,

Nubwo atigeze yifuza kuvuga uwo ari we, Rocky yahishuye ko agomba gutangaza undi muhanzi mushya bagiye gukorana.

,

,

,

Ati “Twe duhora twifuza gukorana n’abanyempano bato tukabafasha kumenyekana. Uwo tugiye gukorana arahari ndetse n’indirimbo ze zirakoze, twe twiteguye gukorana.”

,

,

,

Nubwo atamuvuze ariko amakuru atugeraho ahamya ko Rocky agiye gutangira gufasha umuhanzikazi tutabashije kumenya uwo ari we, gusa ngo n’indirimbo zabo bamaze igihe bazikora icyari gusigaye ni ukuzisohora.

,

,

,

Akimara gutandukana na Rocky, Papa Cyangwe yahise asohora indirimbo yise ’Nyonga’https://www.youtube.com/embed/fdM7lzCZ0uc

(Kanda hano urebe bimwe mu bihe bitandukanye hagati ya Papa Cyangwe na Rocky)

Papa Cyangwe yasezeye kuri Rocky amubwira ko yifuza kwikorana mu muzikiAmakuru ahari avuga ko Rocky agiye gutangira gukorana n'umuhanzikazi mushya

Story by:Mc KALAINganji

Leave a Reply

Your email address will not be published.