SOCIAL:Abaturage bo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro bishimiye ko imisozi batuyeho igiye guterwaho ibiti ibihumbi 901, bavuga ko bizagabanya isuri yibasiraga imirima yabo ndetse bigatuma badasubira gushakira inkwi muri Pariki ya Gishwati-Mukura.
Story by Patrick NGANJI
Turi mu Murenge wa Mukura ahatangirijwe igihembwe cyo gutera ibiti n’amashyamba mu mushinga MuLaKila 2023-2024 kumunsi w’umuganda wo kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Ugushyingo 2023.
Aha muri Mukura ni imisozi uterera amaso ugasanga yambaye ubusa kuko nyuma y’aho abaturage batemye ibiti gakondo byari biyiriho nta bindi biti byari byahaterwa.
Imisozi iri guterwaho ibi biti, yahoze igizwe n’ishyamba rya Mukura, abaturage bararitema bashaka aho batura n’aho bahinga.
Nyuma yo gutema ibi biti iyi misozi yatangiye kwibasirwa n’isuri cyane, umusaruro w’ubuhinzi uragabanuka kuko ifumbire abaturage bashyira mu mirima isuri iyimanukana n’itaka bigaca mu mugezi wa Koko byerekeza mu Kiyaga cya Kivu.
Ibi byatuma abaturage babura icyo bacana bakajya gushakira inkwi muri Pariki ya Gishwati-Mukura, hakaba ubwo bakubitaniyemo n’abarinzi ba pariki bakabafata kuko bitemewe.
Makuza Mathias, ushinzwe kurinda Pariki ya Gishwati na Mukula, yabwiye itangazamakuru ko bakunze gufatiramo abaturage bayituriye bagiye gushakamo inkwi zo gucana no gushakamo imiti gakondo.
Mumagambo ye ati “Abo twahoze tuganira nabonaga bishimye bavuga ko ibi biti byaje kubafasha, kugira ngo babone inkwi zo gucana babone imihembezo yo gushingirira ibishyimbo, ndetse kuko hano haba n’amatunda ya rugozi babone ibiti byo gukoresha muri ubwo buhinzi. Dufite icyizere ko ibi biti nibimara gukura bizagabanya abajyaga kwangiza ibiti byo muri Pariki”.
Yamfashije Damascene wo mu kagari ka Kageyo, Umurenge wa Mukura yavuze ko ibi biti bizabafasha kubungabunga ishyamba rya Mukura.”
Ati “Kubera ko bamwe bajyagayo bagiye gushakayo imihembezo n’inkwi zo gucana ariko ibi biti nibimara gukura tuzajya tuvanamo ibiti byo gucana tuvanemo n’imihembezo ndetse binadufashe kurwanya isuri yadutwariraga ubutaka.”
Kubwimana Jean Paul, Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’Umuryango ARCOS, yavuze ko gutera ibiti ari igikorwa cy’ingenzi cyane ku baturage.
Ati “Turimo gutera ibiti by’amoko 23, arimo 11 y’ibiti gakondo byari bigize iki cyogogo kuva ku isunzu rya Congo-Nili. Twibanda ku biti gakondo kubera ko ari byo bisubiza ubudahangarwa ubutaka ndetse bikagirira abaturage akamaro mu gihe kirekire kuruta uko bari basanzwe bakoresha gus ibiti by’inturusu bivoma amazi menshi mu butaka bigatuma imigezi ikama bikanakayura ubutaka kuko bigira amababi afitemo ubusharire bwinshi.”
Mu biti biri guterwa harimo, gereveriya, imivumu, ibyufe, umusave, imihanga, arinusi, ribuyu, avoka n’ibindi.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rutsiro, Bagirishya Pierre Claver yavuze ko mu byo biteze kuri ibi biti harimo kurwanya isuri, ibiza n’imirire mibi.
Ati “Kuko harimo n’ibiti by’imbuto ziribwa. Abaturage turabasaba ko ibi bikorwa babigira ibyabo kuko ibiti byatewe mu butaka bwabo, ni ibiti byabo. Turabasaba rero ko ejo batazabyita iby’umufatanyabikorwa cyangwa ibya Leta ntibabihe agaciro kuko ibiti bisaba kubungabungwa kugira ngo bibashe gukura.”
Ibi biti bizaterwa ku bufatanye Guverinoma y’u Rwanda, Akarere ka Rutsiro, Umuryango ARCOS, AstraZeneca, na reforest action.
Biteganyijwe ko uyu mwaka hazaterwa ibiti ibihumbi 901, ariko mu myaka 30 uyu mushinga uzarangira hazaterwa ibiti 5 800 000.
Hakaba hagaragaye ko hari umushinga Mulakila ugamije guhangana n’imihindagurikire y’ikirere no kubungabunga icyogogo cy’Ikiyaga cya Kivu n’Umugezi wa Rusizi bikorewe mu nkengero z’ishyamba rya Mukura mu Karere ka Rutsiro na Ngororero.
Akarere ka Rutsiro ni kamwe mu turere 7 tugize intara y’Iburengerazuba icyicaro cy’aka karere kiri mu murenge wa Gihango, Akagari ka Congo-nil Umudugudu wa Nduba.
[KANDAMO HANO UMENYE NEZA AKARERE KA RUTSIRO]