INAMA:Uyu ni umwe mubakunzi bacu batwandikiye,bagisha inama,uyu muntu mumugire inama peuh๐ญ๐
“Nkora akazi kโizamu hano muri Kigali, Mabuja wanjye ajya ku kampa kano kazi, twahuriye bwa mbere hari mu masengesho ku rusengero, ubwo natanganga ubuhamya yumva imibereho yanjye itari myiza dusohotse aranyengera ambwira ko yifuza kumpa akazi kโizamu,kugirango mve mu buzima narindimo akurikije ubuhamya natanze , nanjye ntazuyaje narabyemeye nyuma yโiminsi nahise ngatangira akazi ubu tuvugana maze amezi 4.
Mabuja ni umuntu mwiza cyane,ndetse nโumugabo we ni uko kandi ni abarokore.
Gusa umugabo nubwo nawe ari umurokore hari ibintu maze iminsi mubonaho aribyo bitumye mbandikira.
Uyu mugabo asigaye aryamana nโumukozi wโumukobwa uhari, ibi kenshi abikora iyo mabuja yagiye nko mu masengesho cyangwa yagiye mu kazi.
Aha umugabo arabanza akagenda ariko nyuma akaza kugaruka agakora ibyo bakora ubundi akongera akagenda.
Naje kwegera uno mukozi mugenzi wanjye mubwira ko namenya ibyo akora na boss, maze ambwira ko nubwo abikora atabyishimiye ahubwo ngo boss amuha amafaranga menshi ariko kandi akanabimuhatira atabishaka.
None koko nkore iki bavandimwe,ko numva nabibwira mabuja nkโumuntu wangiriye neza, ariko undi mutima ukambwira kwicecekera nkore iki koko?
NGANJI