SPORT|Live:Mu ntsinzi abanyarwanda batari biyumvisha,kurikira uko umukino wose wagenze-AMAFOTO!

Bamwe bayiciriye akari urutega,abandi bashyira umutungo wabo muri za Betting ko u Rwanda ruri butsindwe na Afurika Yepfo,abandi bakabibona ngo umenya twibeshye sibyo,ariko n’impamo ko ikipe y’Amavubi yigirije nkana kuri Bafana Bafana iyikubitira ibitego bibiri byose kubusa bwa Bafana Bafana 2-0,mu mukino waberage kuri stade  mpuzamahanga ya Huye,kuri uyu wa kabiri tariki 21 Ugushyingo 2023.

By NGANJI Patrick.

Ni umukino wabanjirijwe n’imvura nyinshi yaguye mu Karere ka Huye, binashoboka ko byaba byabaye impamvu yatumye abafana babaye bake.Ariko wari umukino uryoheye ijisho

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatangiye umukino ihererekanya neza ndetse biyiviramo kubona igitego hakiri kare.

Ku munota wa 12, Nshuti Innocent yari afunguye amazamu ku mupira yari ahawe na Byiringiro Lague, maze arekura ishoti ryagendeye hasi ryerekeza mu izamu rya Bafana Bafana.

Ntibyatinze, kuko Mugisha Gilbert ku munota wa 28 nyuma yo guca muri ba myugariro ba Bafana Bafana basaga n’abarangaye, yahise atsindira Amavubi igitego cya Kabiri cyashyiraga u Rwanda aheza.

Nyuma yo gutsinda ibitego bibiri hakiri kare, Amavubi yasabwaga kubicunga ari na ko agerageza gushaka igitego cya Gatatu.

Iminota 45 yarangiye u Rwanda ruri imbere n’ibitego 2-0, ndetse Afurika y’Epfo itumva ibirimo kuyibaho.

Igice cya Kabiri kigitangira, Umutoza wa Afurika y’Epfo, Hugo Broos yahise akora impinduka igice cya Kabiri kigitangira, akuramo Bongokuhle Hlongwane asimburwa na Zakhele Lerato Lipasa.

Uw’Amavubi, Torsten Frank Spittler, nawe yahise akuramo Byiringiro Lague asimburwa na Sibomana Patrick.

Ku munota wa 58, Amavubi yongeye gukora impinduka, yinjiza Hakim Sahabo wasimbuye Muhire Kevin.

Ku munota wa 72, u Rwanda rwongeye gukora impinduka rukuramo Mugisha Gilbert wasimbuwe na Niyomugabo Claude. Byari bisobanuye ko abatoza b’Amavubi bifuza gufunga cyane uruhande rw’ibumoso rwa Bafana Bafana.

Ubwo Amavubi yakoraga impinduka, ku ruhande rwa Bafana Bafana, bahise bakuramo Sphepheo S’miso Sithole wasimbuwe na Oswin Reagan Appollis.

Amavubi yabaye meza cyane uyu munsi, yakomeje gucunga ibitego bya yo ariko akanyuzamo akegera izamu rya Afurika y’Epfo itari yiteguye kongera gukora andi makosa.

Ku munota wa 82, umutoza w’Amavubi, Torsten yongeye gukora impinduka akuramo Nshuti Innocent asimburwa na Mugenzi Bienvenu.

Afurika y’Epfo yakinaga ishaka kwishyura ibitego yari yatsinzwe, yabonye uburyo ku munota wa 86 ku mupira watewe na Percy Tau ariko Ntwari Fiacre awukuzamo ukugura kw’iburyo.

Umukino warangiye Amavubi yegukanye intsinzi ku bitego 2-0, anayobora itsinda rya Gatatu n’amanota ane n’ibitego bibiri azigamye.

Afurika y’Epfo ni iya Kabiri muri iri tsinda n’amanota atatu. Ikipe zifite amanota abiri muri iri tsinda ni Nigeria, Lesotho, Zimbabwe. Ikipe ya nyuma muri iri tsinda ni Bénin yatsinzwe umukino wa mbere na Afurika y’Epfo none ikaba yanganyije 0-0 na Bénin kuri uyu munsi.

Imikino y’umunsi wa Gatatu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, izakinwa mu kwezi kwa Kamena 2024. U Rwanda ruzajya i Cotonou muri Bénin, ruhave rujya muri Lesotho.

Umutoza mukuru w’ikipe y’Igihugu Amavubi, Torsten Frank Spittler, yari yakoze impinduka ebyiri kuko yari yakuyemo Hakim Sahabo na Mugisha Bonheur bakinnye umukino wa Mbere na Zimbabwe, basimburwa na Muhire Kevin na Niyonzima Olivier Seifu.

DORE MUBURYO BW\AMAFOTO ATANDUKANYE UKO UMUKINO WAGENZE I HUYE:/IgiheLtd

Ikipe y’Igihugu yaherukaga gutsinda umukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu 2019, inyagira Seychelles ibitego 7-0 i Nyamirambo.

16:53

U Rwanda rutsinze Afurika y’Epfo, ruyobora Itsinda C

Amavubi yatsinze Afurika y’Epfo ibitego 2-0 bya Nshuti Innocent na Mugisha Gilbert, ayobora Itsinda C n’amanota ane, akurikiwe na Bafana Bafana igumanye amanota atatu.

U Rwanda ruzasubira mu kibuga muri Kamena 2024 rusura Benin na Lesotho mu mikino y’Umunsi wa Gatatu n’uwa Kane.

Undi mukino wabaye muri iri tsinda, warangiye Lesotho inganyije na Benin ubusa ku busa.

Lesotho, Zimbabwe na Nigeria zinganya amanota abiri mu gihe Benin ifite inota rimwe.

Umukino urarangiye

16:50

90+1′ Abafana bahagurutse

Abafana bose bari muri Stade ya Huye bahagurutse, bari gutera ingabo mu bitugu Amavubi ari gusatira intsinzi ya mbere mu mezi 32.

16:49

90′ Iminota ine y’inyongera

Hongereweho iminota ine y’inyongera.

Amavubi yari akoze contre-attaque, Sahabo, Bienvenu na Djihad bagorwa no kuyibyaza umusaruro.

16:48

89′ Amavubi ararokotse

Themba Zwane ahaye umupira Mayambela, awushyize mu izamu, ubwugarizi bw’Amavubi n’umunyezamu Ntwari birwanaho.

16:44

84′ Amavubi ararokotse

Aubrey Modiba ahinduye umupira mwiza ashaka abarimo Mudau, Niyomugabo washoboraga kwitsinda, awushyira muri koruneri,

16:42

82′ Mugenzi agowe no gutekereza byihuse

Mugenzi Bienvenu ahawe umupira hasigaye myugariro umwe, Niyomugabo amubwira ko awumushyirira imbere biramunanira, Abanya-Afurika y’Epfo barawumuterana, Sahabo arawurenza.

16:39

80′ Umukino winjiye mu minota 10 ya nyuma

16:39

80′ Afurika y’Epfo yongeye kubura amahirwe

Oswin Appollis ateye koruneri, habura umukinnyi w’Amavubi ugera ku mupira, uca imbere y’izamu urarenga.

16:37

77′ Afurika y’Epfo yirangayeho

Mayambela ahinduye umupira usanze Themba Zwane mu rubuga rw’amahina, arawufunga, awuteye ujya hejuru y’izamu.

16:36

75′ Coup-franc y’Amavubi

Mugenzi ahawe umupira na Sahabo, akinirwa nabi na Xulu.

Sahabo ahannye ikosa, ,Manzi Thierry na Sibomana Patrick ntibagera ku mupira yari ashyize mu rubuga rw’anahina, ujya hanze.

16:34

74′ Gusimbuza

Sithole asimbuwe na Oswin Appollis.

16:32

72′ Gusimbuza

Niyomugabo Jean Claude asimbuye Mugisha Gilbert.

16:31

70′ Umukino winjiye mu minota 20 ya nyuma

Afurika y’Epfo iri kugumana umupira cyane muri iyi minota ndetse igakinira kenshi mu rubuga rw’Amavubi nubwo ntacyo irabibyaza.

16:28

68′ Gusimbuza

Nshuti Innocent wavunitse, asimbuwe na Mugenzi Bienvenu.

16:25

65′ Uburyo bw’Amavubi

Mugisha ahaye Imanishimwe, na we aha Sahabo umusubije, atanga kuri Bizimana Djihad uteye ishoti rikomeye rishyirwa muri koruneri n’Umunyezamu Ronwen Williams.

16:23

63′ Munyantwali uyobora FERWAFA ari mu bitabiriye uyu mukino

16:21

Abakinnyi b’Amavubi bishimira ibitego byabonetse

Nshuti Innocent na Mugisha Gilbert batsinze ku munota wa 13 n’uwa 29.

16:19

59′ Uburyo bwa Afurika y’Epfo

Modiba ahinduye umupira usanze Percy Tau akinisha umutwe, ujya hanze.

16:18

58′ Gusimbuza

Muhire Kevin asimbuwe na Hakim Sahabo uhawe amashyi menshi i Huye.

16:15

55′ Amavubi yasubiye inyuma

Afurika y’Epfo iri gusatira cyane Amavubi muri iyi minota, byatumye abakinnyi bose basubira inyuma, bagasigara bareba niba hari umupira bazamukana bihuta.

16:12

52′ Uburyo bw’Amavubi

Sibomana Patrick ahawe umupira muremure na Muhire, arawufunga, atera ishoti rinyuze ku ruhande rw’izamu rya Afurika y’Epfo.

16:10

50′ Gusimbuza

Zakhele Lepasa asimbuye Hlongwane Bongokuhle.

16:08

48′ Amavubi yongeye kugarukana imbaraga

Nk’uko yakinnye mu gice cya mbere, Amavubi ari gukina neza no muri iyi minota ibanza y’igice cya kabiri.

16:04

46′ Igice cya Kabiri cyatangiye

Afurika y’Epfo itangije igice cya kabiri, umupira wa mbere uterwa na Mayambela Milhlali ukinanye na bagenzi be, basubiza inyuma ku munyezamu.

16:03

Gusimbuza

Sibomana Patrick asimbuye Byiringiro Lague.

16:00

Sibomana ari kwishyushya

Mu gihe abandi bakinnyi bari mu rwambariro, Sibomana Patrick wambaye nk’aho ahita asimbura, ari kwishyushya wenyine mu kibuga.

Uko bigaragara, Amavubi arahita akora impinduka.

Byiringiro Lague ashobora kongera guhita avamo nk’uko byagenzi kuri Zimbabwe.

15:50

Igice cya Mbere kirarangiye

Amakipe yombi agiye kuruhuka Amavubi yatsinze Bafana Bafana ibitego 2-0.

15:48

45+1′ Uburyo bwa Afurika y’Epfo

Afurika y’Epfo ibonye koruneri ebyiri zikurikiranya, iya kabiri itewe na Mokoena, umupira usanga Sithole ukinishije umutwe, ujya hejuru y’izamu.

15:47

45′ Iminota itatu y’inyongera

Umusifuzi wa Kane, Ahmed Hassan, yerekanye iminota itatu y’inyongera.

Afurika y’Epfo iri gusatira cyane muri iyi minota.

15:45

43′ Ikarita y’umuhondo

Umusifuzi wa Kane asabiye Umutoza w’Amavubi, Frank Spittler, ikarita y’umuhondo.

Rwasamanzi Yves umwungirije, amubwiye ko abyakira akabihorera.

Spittler ntiyari yishimiye ko abasifuzi birengagije ko Nshuti yakubitswe inkokora.

15:44

43′ Umukino wahagaze gato

Hari kuvurwa rutahizamu w’Amavubi Nshuti Innocent wari uryamye hasi afashe ku mutwe.

15:43

41′ Percy Tau aracyahanyanyaza

Afurika y’Epfo iri gushaka kubakira umupira wayo kuri Percy Tau uri guca iburyo hayo, ariko yagowe n’abarimo Imanishimwe Emmanuel bari kumucungira hafi.

Uyu mukinnyi wakinnye muri Premier League, aranyaruka cyane ndetse ari guhabwa imipira miremire ngo yirwaneho.

15:41

39′ Guhagarara neza kw’Amavubi

Afurika y’Epfo ikinanye neza ku barimo Modiba, Tau, Zwane na Mayambela, ariko Niyonzima Olivier aritambika, umupira ufatwa na Ntwari Fiacre.

15:39

38′ Gusatira kw’Amavubi

Muhire Kevin ahinduye umupira ashaka Nshuti Innocent ntiyawugeraho, Byiringiro Lague azamutse awutangwa n’umunyezamu Ronwen Williams.

15:38

36′ Mutsinzi agize amahirwe

Mutsinzi Ange agowe no gukina umupira wari umuri mu maguru, agiye kuwutwarwa na Thamba Zwane wari wamusatiriye, Manzi Thierry awukuraho.

Amavubi arasabwa kwitonda muri iyi minota.

15:35

33′ Amavubi ararokotse

Afurika y’Epfo irasatiriye, Ntwari Fiacre arasohoka, Hlongwane amurenza umupira, Omborenga Fitina awukuraho ugiye kujya mu izamu.

Hagati aho, umusifuzi wo ku ruhande yari yerekanye ko habayeho kurarira.

15:34

32′ Ikarita y’umuhondo

Mugisha Gilbert ahawe ikarita y’umuhondo akiniye nabi Themba Zwane wari ushatse gucika Manzi Thierry.

Afurika y’Epfo ihannye ikosa, Ntwari Fiacre afata umupira neza.

15:30

29′ Igitego cya kabiri cy’Amavubi

Mugisha Gilbert atsinze igitego cya kabiri ku mupira ahawe na Mutsinzi Ange, acika Khuliso Mudau wibwiraga ko yamuhagaritse.

15:27

26′ Afurika y’Epfo itangiye gushaka aho imenera

Teboho Mokoena atanze umupira muremure unyuze hagati ashaka Mayambela na Zwane, ariko Umunyezamu Ntwari Fiacre ahita awufata neza.

15:23

Ubwo Nshuti Innocent yatsindaga igitego

15:22

20′ Iminota myiza y’Amavubi

Ikipe y’Igihugu iri gukina neza muri iyi minota ya mbere y’umukino.

Afurika y’Epfo yabuze aho ihera ikina,

15:19

17′ Amavubi ahushije uburyo bwiza

Ikindi gihe twabonye Amavubi atangira umukino gutya? Byibuze mu 2019, akina na Seychelles!

Omborenga Fitina acomekewe umupira, yinjira mu rubuga rw’amahina, awuhinduye utambuka kuri Ronwen, ariko ukomeza ku ruhande ku buryo washoboraga kujya mu izamu.

15:17

16′ Afurika y’Epfo yakangaranye

Afurika y’Epfo yabanje gutinya ikibuga cya Stade Huye kigizwe n’ubwatsi bw’ubukorano, iri guhuzagurika cyane muri iyi minota.

Amavubi abonye coup-franc itewe, umupira ugeze kuri Mugisha Gilbert awohereza mu izau ufatwa na Ronwen Williams.

15:16

13′ Ikarita y’umuhondo

Nshuti Innocent yahawe ikarita y’umuhondo kubera kuzamura umupira yishimira igitego yatsinze.

Yaherukaga gutsindira Ikipe y’Igihugu muri CECAFA yabereye muri Kenya mu 2017.

15:14

13′ Igitego cy’Amavubi

Birashoboka ko yari akeneye kurenza ibindi mu buzima bwe.

Nshuti Innocent afunguye amazamu i Huye, aroba umunyezamu Ronwen nyuma yo gusiga ba myugariro ba Afurika y’Epfo.

15:13

12′ Amavubi ahushije uburyo bwiza

Omborenga Fitina ahawe umupira na Mutsinzi, awutera imbere usanga Mugisha Gilbert ubanje kuwumanura, awutera ku nshundura ntoya, ariko n’ubundi umusifuzi agaragaza ko habayeho kurarira.

15:12

10′ Ubwitabire buri hasi

Nk’uko byagenze no kuri Zimbabwe, abafana b’Amavubi ni bake kuri Stade ya Huye.

Uretse kuba umukino wabaye mu mibyizi, haguye imvura nyinshi mu Majyepfo mu masaha make ashize.

15:09

7′ Imanishimwe ari mu bakinnyi batorohewe uyu munsi

Umukinnyi w’inyuma ibumoso, Imanishimwe Emmanuel ni we ufashe Percy Tau usanzwe ukinira Al Ahly, wananyuze muri Brighton mu Bwongereza no mu Bubiligi.

Tau wakiniye Mamelodi Sundowns, ari mu bo Afurika y’Epfo igenderaho.

15:07

5′ Amavubi yari agerageje kubaka

Nshuti Innocent afunze umupira n’igituza, awuba Byiringiro Lague na we ukinanye na Muhire Kevin, uyu wa nyuma acometse imbere ashaka Mugisha Gilbert, Umunyezamu Ronwen arasohoka arawukina.

15:04

2′ Amazi ntatuma umupira ugenda

Bibaye ubugira kabiri, Imanishimwe Emmanuel ananirwa gutanga umupira aho agomba kuwushyira kubera amazi menshi ari mu kibuga.

Gusa, ikibzo si kuri we gusa.

Abakinnyi benshi bongeye gufunga imishumi y’inkweto barayikomeza.

15:02

Umukino uratangiye

Umusifuzi Amin Mohamed Amin Mohamed Omar atangije umukino.

Umupira wa mbere utewe n’Amavubi, Bizimana Djihad akinana na Imanishimwe Emmanuel uhise utakaza umupira.

Amavubi yambaye umuhondo hejuru, amakabutura y’ubururu n’amasogisi y’icyatsi. Afurika y’Epfo yambaye icyatsi, uretse amasogisi y’umuhondo.

14:57

Habanje kuririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu byombi

‘Nkosi Sikelel’ iAfrika (Lord, Bless Africa)’ ni yo iririmbwe bwa mbere i Huye nk’uko bisanzwe bigenda ku mikino mpuzamahanga aho haherwa ku ndirimbo y’igihugu cyasuye. Yakurikiwe na Rwanda Nziza.

14:51

Komiseri ari kureba niba ikibuga cyakinirwaho

Nyuma y’imvura yagwaga i Huye, Komiseri w’Umukino, Angesom Ogbamariam, agiye mu kibuga akandagiza ibirenge bye ku byatsi areba niba amazi yaretsemo atari menshi ku buryo yabuza umupira kugenda.

14:37

Amakipe yombi asoje kwishyushya mu mvura nyinshi

Amakipe yombi yishyuhirije mu mvura nyinshi iri kugwa i Huye.

Kuri ubu, abakinnyi basubiye mu rwambariro mu gihe habura iminota 23 ngo umukino utangire.

14:36

Abakinnyi ba Afurika y’Epfo babanje mu kibuga

Umutoza Hugo Henri Broos yabanjemo:

Ronwen Williams
Bongokuhe Hlongwane
Mihlali Mayambela
Aubrey Modiba
Teboho Mokoena
Khuliso Mudau
Nkosinathi Sibisi
Sphephelo Sithole
Percy Muzi Tau
Siyanda Xulu
Themba Zwane

14:30

Abakinnyi b’Amavubi babanje mu kibuga

Umutoza Frank Spittler yakoze impinduka ebyiri: Hakim Sahabo asimburwa na Muhire Kevin mu gihe Mugisha Bonheur yahaye umwanya Niyonzima Olivier Seif.

Habanjemo:

Ntwari Fiacre
Omborenga Fitina
Imanishimwe Emmanuel
Mutsinzi Ange
Manzi Thierry
Niyonzima Olivier Seif
Bizimama Djihad (c)
Muhire Kevin
Mugisha Gilbert
Byiringiro Lague
Nshuti Innocent

14:23

Amavubi agera kuri Stade ya Huye

14:22

Afurika y’Epfo itembera Stade ya Huye

13:54

Amavubi arashaka intsinzi ya mbere nyuma y’igihe kirekire

Amavubi aheruka gutsinda umukino wo Gushaka Itike y’Igikombe cy’Isi mu 2019, anyagira

Please follow and like us:
Pin Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

YouTube