KARONGI/TODAY:Agace ka Bupfune kongeye kwibasirwa -IMVURA!

BUPFUNE/LIVE:Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Ugushyingo 2023 ,agace kazwi nka Bupfune muri Bwishyura ho muri Karongi ni muntara y’Iburengerazuba bw’u Rwanda ,kongeye kwibasirwa n’imvura nyinshi nubwo itasenye byinshi nk’ubushize ariko amakuru agera kuri KIMELive.com avuga ko amazi yagarukiye hafi n’agasoko kahari ,yongeye kugwa ntakizere ko nta kibazo cyaboneka.

By NGANJI Jean Baptiste

Photo:Archive

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa KIMELive .com ,umuyobozi w’uyu mudugudu wa Bupfune aho ako gacentre kitiriwe,akaba yavuze ko mubyukuri aya mazi yongeye kwisuka,ariko atari kurwego rwabayeho ubushize.Gusa akavuga ko baticaye ubusa bamaze kubona iby’ubushize hakaba hari akagezi twavuga ko nako kari muri za nyirabayazana ,kaba kari kubakiwe ariko muburyo hakewe izindi mbaraga kugira ngo amazi bigaragara ko agenda akarusha imbaraga ,maze Mwami avuga ko bahise babimenyesha akagari ka Nyarusazi nako kiteguye kubigeza kurwego rwisumbuyeho ngo hakorwe ubuvugizi.

Umwe mubaturage utuye aho Bupfune akaba yabwiye itangazamakuru ko mubyukuri nta muturage wagize ikibazo kidasanzwe mubo azi bahatuye ariko akavuga ko mugihe imvura yaba ikomeje kuba nyinshi ,bishobora kubagarura muri bya bihe baherukamo cyane ko ako kagezi kanagaragaye gasuka amazi nk’integuza inyuma y’agasoko kari aho mubupfune.Undi mushoferi wari mumodoka zitwara abagenzi wahatambutse akaba yemeje ko nubwo bitari bikabije ariko amazi yari yasatiriye umuhanda kuburyo wavuga ko atari nko mugihe gisanzwe bahatambuka.

Reka tubibutse ko nubwo bitari bikomeye nka mbere ariko hari ababona ko Bupfune idatawe kare ,haturuka inkuru itari nziza ,dore ko hari abaturage bataribagirwa ibyabereye muri aka game aho bagenzi babo bahaburiye ubuzima.

Gusa hari amakuru avuga ko hari gahunda Ubuyobozi bwafashe ,bukayimenyesha bamwe mubaturage binangiye kwimuka ,tukazababwira iby’aya makuru mu nkuru yacu itaha.

Ni nyuma y’igihe kitari kinini aka gace kibasiwe na none n’imvura yanatumye him urwa bamwe mu baturage baturiye aka ga centering kazwi nka Bupfune ugeramo mbere yo kwinjira muri Bwishyura ,mugihe uturuka muri Kigali warenze I Rubengera.

KIMELive.com ikaba ikomeza kuza kubakurikiranira iby’iyi nkuru ,mukazabwirwa ingamba ubuyobozi bwahaye umurongo kuri aka gace gakunze kwibasirwa n’amazi y’imvura.

Kimwe n’ahandi mugihugu imvura yaguye kuri uyu wagatandatu hafi yahose mugihugu ,ndetse n’umugi wa Kigali,kandi Meteo Rwanda iraburira imvura muri iyi mpera y’umwaka.

Turihanganisha abagizweho ingaruka n’ibi byago by’imvura y’umwuzure

MWIHANGANE!
Please follow and like us:
Pin Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

YouTube