GERMANY|LIVE:Mu majwi y’akabariro,udushya twaranze-EURO 2024 DRAW!

HUMBERG:Ni mu majwi yatunguye benshi, yumvikanye ubwo u Busuwisi bwatomborwaga mu Itsinda A hamwe na Écosse, Hongrie n’u Budage buzakira iri rushanwa mu mwaka utaha.Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane w’u Burayi (UEFA) yavuze ko iri gukora iperereza nyuma y’uko hari amajwi y’abari gukora imibonano mpuzabitsina yumvikanye ubwo habaga tombola y’amatsinda y’Igikombe cy’u Burayi (EURO 2024) ku wa Gatandatu.

Story by Jean Baptiste NGANJI

Ibintu nk’ibyo byaherukaga kumvikana kuri BBC mu kiganiro kibanziriza umukino wa FA Cup wahuje Liverpool na Wolves muri Mutarama.

Daniel Jarvis ukorera kuri YouTube, yigambye ko ari we uri inyuma y’ayo majwi haba mu byabaye mbere ndetse n’ibyabaye ku wa Gatandatu.

Jarvis yagiye imbonankubone kuri X, yahoze ari Twitter, ashyiraho amajwi ya telefoni isona, ameze kimwe n’ayumvikanye ubwo habaga tombola ya EURO i Hamburg mu Budage.

Yabwiye abamurebega ati “Mwumve ko yari twe, yari twe. Twari hariya, twashyizemo telefoni hariya dutuma isona, humvikana amajwi y’abakora imibonano mpuzabitsina muri tombola ya EURO 2024.”

Umunyamabanga Mukuru Wungirije wa UEFA, Giorgio Marhetti wari uyoboye iyi tombola, yagerageje gucunga ibyabaga, agira ati “Hano hari urusaku…rwahagaze ubu. Nta rusaku rugihari.”

Ubwo yabazwaga ku byabereye muri tombola, Umutoza w’u Bwongereza, Gareth Southgate, yavuze ko hari amajwi yumvise yicaye mu bandi bari bitabiriye iki gikorwa.

Ati “Ndakeka byari nk’amajwi atari ukuri, ariko byari bigoye kumva neza ayo ari yo.”

Ubwo biteguraga umukino wa FA Cup kuri Stade Molineux muri Mutarama, Umunyamakuru Gary Lineker n’abasesenguzi; Paul Ince na Danny Murphy, batunguwe no kumva amajwi nk’ayo.

Mu gushaka kumenya ibyabaye muri studio barimo, hagaragaye telefoni yari yatezwemo ndetse icyo gihe BBC yiseguye ku bayireba babangamiwe n’ibyabaye.

Uko tombola ya UERO 2024 yagenze; irushanwa rizaba tariki ya 14 Kamena- 14 Nyakanga

  • Itsinda A: U Budage, Écosse, Hongrie n’u Busuwisi.
  • Itsinda B: Espagne, Croatia, u Butaliyani na Albania.
  • Itsinda C: Slovenia, Denmark, Serbia n’u Bwongereza.
  • Itsinda D: Ikipe izatsinda Play-off A, u Buholandi, Autriche n’u Bufaransa.
  • Itsinda E: U Bubiligi, Slovakia, Romania n’Ikipe izatsinda Play-off B.
  • Itsinda F: Turkey, Ikipe izatsinda Play-off C, Portugal na Repubulika ya Tchèque.
  • Ikipe izatsinda Play-off A: Pologne, Pays de Galles, Finland na Estonia.
  • Ikipe izatsinda Play-off B: Israel, Bosnia-Herzegovina, Ukraine na Iceland.
  • Ikipe izatsinda Play-off C: Georgia, u Bugereki, Kazakhstan na Luxembourg.

Abari bayoboye tombola ya EURO 2024 batunguwe no kumva amajwi y’abari gukora imibonano mpuzabitsina.

REBA HANO UKO UMUHANGO WOSE WAGENZE MU MASHUSHO:

Please follow and like us:
Pin Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

YouTube