IJAMBO|UMUNSI:Mugire umwete wo kubana n’abantu Bose amahoro-ABAHEBURAYO:12:12-17!

Bonjour
ijambo ry’umunsi
Tariki ya 05-12-2023 Kuwa kabiri

Given from JOSEPH Nganji

Nuko mumanike Amaboko atentebutse, mugorore Amavi aremaye, kandi muharurire ibirenge byanyu inzira zigororotse, kugira ngo ikirenge gicumbagira kidakuka rwose Ahubwo gikire.

Mugire umwete wo kubana n’abantu Bose amahoro n’uwo kwezwa, kuko utejejwe atazareba umwami Imana.

Mwirinde hatagira umuntu ugwa akava mu buntu bw’Imana, kandi hatagira umuzi wo Gusharira umera Ukabahagarika imitima Abenshi bagahumana, kandi hatabaho umusambanyi cyangwa ukerensa iby’Imana nka Esawu, waguranye umurage we w’umwana w’imfura igaburo rimwe.

Kuko muzi yuko Hanyuma ubwo Yashakaga kuragwa umugisha atemerewe, kuko atabonye uko yihana nubwo yabisabaga cyane arira.

Abaheburayo:12:12-17

Mwakire neza ijambo ry’Imana kd mugire umunsi mwiza

Please follow and like us:
Pin Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

YouTube