KARONGI|LIVE: Mukase Valentine niwe Mayor mushyashya w’Akarere-WATOWE!

RUBENGERA: Amakuru yizewe ava mu karere ka Karongi agera kuri KIMELIVE.COM aravuga ko uwahoze ari Mayor wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage ,ASOC mu magambo ahinnye Madamu Mukasekuru ariwe uraye ari Mayor mushya utorewe kuyobora aka karere ka Karongi.

Mukase Valentine we yatorewe kuba Meya w’Akarere ka Karongi. Yari asanzwe ari Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage. Yatowe ku majwi 213 kuri 76 ya Pascasie Umuhoza bari bahanganye.

Ubusanzwe kuva ku itariki ya 25 Ukwakira 2023, nibwo muri Karongi ku cyicaro gikuru giherereye mu murenge wa Rubengera,habereye umuhango w’Ihererekanyabubasha hagati ya Mukarutesi Vestine wari uherutse kweguzwa ku buyobozi bw’Akarere ka Karongi maze Niragire Theophile ahita ahinduka umuyobozi w’Agateganyo w’aka Karere ka Karongi.

Kuri uwo munsi Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Bwana Dushimimana Lambert yasabye Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Karongi Niragire Theophile gukora cyane mu kwita ku baturage kuko aribo igihugu gihihibikanira.

Naho ku wa 23 Ukwakira 2023, nibwo Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi yo yari yeguje Mukarutesi Vestine. Perezida wayo Madamu Dusingize Donatha avuga ko mu mpamvu zatumye uyu muyobozi yeguzwa harimo kudakemura ibibazo by’abaturage no kutumva inama z’Inama Njyanama y’Akarere.

Mukarutesi yaje gushimira Perezida wa Repubulika ku mahirwe atanga kuri buri wese, ariko by’umwihariko ijambo yahaye abagore.

Yaje gushimira abaturage bamugiriye icyizere, ashimira abajyanama bagenzi bamugiriye icyizere bakamutorera kuyobora akarere, ndetse anashimira abo bafatanyije kuyobora akarere mu gihe cy’imyaka ine n’ukwezi kumwe ndetse n’inzego z’umutekano bakoranye amanywa n’ijoro mu gucunga umutekano w’abaturage.

Ati “Nubwo hari ibitaragezweho hari igihe umuntu akora hakaba ibyo atagezeho kubera se impamvu zitandukanye, umwanya wabaye muto cyangwa se intege zabaye nke ariko iyo umuntu yakoresheje ubushobozi, imbaraga ze n’ubwenge afite niyo mpamvu aho yagarukirije hari abandi bagomba guhera aho ngaho bagakomerezaho.”

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Dushimimana Lambert icyo gihe nawe yavuze ko mu miyoborere myiza habaho guhindura inshingano cyangwa kuzihagarika, bityo ko kuba habayeho impinduka ntawe ukwiye kubifata nk’igikuba cyacitse, kuko muri iyo miyoborere habaho gusimburana.

Ati “Birababaza gukorana n’umuntu ukabona aragiye, ariko uko gusimburana ni imiyoborere isanzwe. Ndashimira Mukarutesi wari uyoboye aka Karere mu myaka ine n’ibyo yakagejejeho. Umuyobozi mushya turamusaba gukora cyane mu guteza imbere abaturage kuko aribo Igihugu gihihibikanira”.

Mukarutesi yaje ari umuyobozi w’Akarere wa kane uhagaritswe ku buyobozi mu Ntara y’Iburengerazuba mu gihe kitageze ku mezi atandatu, nyuma ya Kambogo Ildephonse wayoboraga Akarere ka Rubavu, Murekatete Triphose wayoboraga Akarere ka Rutsiro na Mukamasabo Appolonie wayoboraga Akarere ka Nyamasheke.

Mayor mushya watowe wa Karongi yitwa Mukase Valentine

Amakuru yizewe agera kuri KIMELIVE.com dukesha umwe mubari muri aya matora aravuga ko Mukase Valentine yabaye(Mayor wa Karongi)naho uwitwa
Umuhoza Pascasie atorerwa kuba ( V/M Asoc)ushinzwe imibereho myiza y’abaturage naho Niragire Theophile akomeza kuba (FED)ushinzwe iterambere n’ubukungu mukarere.

Umuhoza Pascasie we yatorewe kuba Visi Meya ushinzwe Imibereho myiza mu Karere Karongi, asimbuye Mukase watorewe kuyobora aka karere.

Umuhoza Pascasie ASOC mushya wa Karongi

KIMELIVE.COM iracyakomeza kubakurikiranira iyi nkuru yo mukarere ka Karongi ka Mayor mushyashya ,ndetse n’abandi baraye batowe ,banarimo umugabo CLAUDIEN uzwi cyane nk’umwe mubashinze microfinance yitwa “INKUNGA Finance PLC” izwi cyane hano muri Karongi nahandi mu gihugu.

CHIEF Nganji EDITORIAL

Mugihe hari amakuru ufite yagirira Société umumaro,yaba ari #Social #Business #Sport na #Entertainment ,ushaka kwamamaza no kumenyekanisha ibikorwa byawe kuri www.KIMELive.com ndetse na Radio KIME aho ziganje hose twandikire kuri Email:kimelive007@gmail.com cyangwa info@kimelive.com cyangwa ukoreshe numero ya whatsapp inahamagarwa (+250)733 330 001 na 786 037 963 // 788 981 261,ushobora kandi no kuba wadusanga i Karongi(RUCID) , i Kigali(REMERA Giporoso), i Muhanga (GAHOGO),wanadushakira kandi kuri Social Media zitandukanye

INGANJI Social Entertainment (ISE)Ltd
Please follow and like us:
Pin Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

YouTube