IJAMBO|IMANA:bakibwira bati ” Ni nde utureba? ” kandi bati ” Utuzi ni nde? “Yesaya:29:13-16

Ijambo ry’umunsi 📖

Tariki ya 09-12-2023

Umwami aravuga ati:” kuko aba bantu banyegera bakanyubahisha akanwa kabo n’iminwa yabo, ariko imitima yabo bakayinshyira kure, no kubaha banyubaha akaba ari itegeko ry’abantu bigishijwe,

Nuko rero ngiye gukora umurimo utangaza muri ubu bwoko. Ni umurimo utangaje rwose kandi ni urujijo : ubwenge bw’abanyabwenge babo bazarimbuka, n’ubuhanga bw’abahanga babo buzahishwa. “


Bazabona ishyano abashakira ikuzimu aho guhisha Uwiteka Inama zabo, imirimo yabo ikaba mu mwijima, bakibwira bati ” Ni nde utureba? ” kandi bati ” Utuzi ni nde? ” ariko mufudika ibintu rwose.


Mbese umubumbyi mwamuhwanya n’ibumba bigatuma ikibindi cyihakana uwakibumbye ko atari we wakibumbye? Cyangwa se icyaremwe cyakwihakana uwakiremye ko atazi ubwenge?

Yesaya:29:13-16

Mwakire Neza Ijambo ry’Imana kd mugire umunsi mwiza

Please follow and like us:
Pin Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

YouTube