KIME|SPORTS:Abafana ba Liverpool bateguye inteko rusange i Kigali muri +250

THE KOPS ONLY: Kuri iki cyumweru hateguwe inama y’inteko rusange y’Abafana n’abakunzi b’ikipe ya Liverpool bari mu Rwanda,mu bice bitandukanye aho bazaganira ku ngingo zitandukanye .Amakuru aturuka k’Ubuyobozi bwa Rwandan OLSC agera kuri KIMELive akaba aravuga ko itariki ari 10 Ukuboza 2023 ari wo munsi wemejwe,aho guhera ku isaha ya saa yine bazaba batangiye kungurana ibitekerezo ,ikazabera aho abenshi mu bafana b’iyi kipe baziranyeho bose ,ariho hazwi nka ‘Plus Two Fifty’ +250 ni Kicukiro Sonature.

Story by KALAIN Patrick NGANJI

Iryo tangazo ryatanzwe na Chairman w’Abafana ba Liverpool mu Rwanda ,Bwana Africa Innocent na KIMELive dufititye copy riragira riti:

Mwaramutse neza Banyamuryango!

Nkuko benshi muritwe twabyifuje, Committee y’abakunzi n’abafana ba Liverpool mu Rwanda iramenyesha abakunzi n’abafana bose ko inama rusange (General Assembly) izaba ku italiki 10 Ukuboza 2023 ikazabera kuri +250 kuva saa yine za mugitondo (10:00am)

Ibizaganirwaho

  1. Amatora ya Committee nshya
  2. Kurebera hamwe uko umwaka w’imikino ushize wagenze (Gutanga raport y’ibyakozwe mu myaka yatambutse)
  3. Kuganira ku migendekere myiza y’igikorwa cya social
  4. Inyungu za membership ku bafana no kuri fun club
  5. Ibindi (AOB)

Muzitabire muri benshi murakoze mugire guhirwa mubyo mukora byose

Mr AFRICA Innocent Chairman OLSC Rwanda

Reka tubabwire ko abafana ba Liverpool Fc ,yaba hano mu Rwanda n’ahandi ku isi, ari abantu ubona baba basobanutse kandi bagira imvugo zijyana n’ibikorwa byaba muri Social ibikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage,imyidagaduro ndetse bakaba ari abasiportifu b’umutima mwiza,hano mu Rwanda akarere nka Huye i Tumba ,Ngororero i Nyange,Gakenke n’ahandi bazi byinshi mu bikorwa birenga ubufana aba bajya bakora.

REBA HANO UMUTOZA MUKURU KLOPP AGENERA UBUTUMWA ABAFANA BO MU RWANDA/Archive

Objectives of (ISE/KIME)Ltd are grouped in three specific aims:

  1. Organization:Organizing professionally smart events trough smart people connected to strong sponsors and partners.
  2. ConnectionCreating an effective and meaningful connection into all stakeholders in the showbiz industry (ARTIST –BUSINESSMAN & FANS), hence to achieve the organizational vision.
  3. PromotionMaking sure that the local artistic products will go as far as possible, being recognized and producing the meaningful feedback to the entertainment industry (ARTIST –BUSINESSMAN & FANS).

For More about INGANJI Social Entertainment ,don’t hesitate to contact to our given contact:

Email:info@kimelive.com or kimelive007@gmail.com (+250)788664497/733330001/78603963/7388981261
Please follow and like us:
Pin Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

YouTube