KIME|LOVERS:Mbibwire Mabuja,mbyihorere-INAMA YAWE!

INAMA:Uyu ni umwe mubakunzi bacu batwandikiye,bagisha inama,uyu muntu mumugire inama peuh😭🙏

“Nkora akazi k’izamu hano muri Kigali, Mabuja wanjye ajya ku kampa kano kazi, twahuriye bwa mbere hari mu masengesho ku rusengero, ubwo natanganga ubuhamya yumva imibereho yanjye itari myiza dusohotse aranyengera ambwira ko yifuza kumpa akazi k’izamu,kugirango mve mu buzima narindimo akurikije ubuhamya natanze , nanjye ntazuyaje narabyemeye nyuma y’iminsi nahise ngatangira akazi ubu tuvugana maze amezi 4.

Mabuja ni umuntu mwiza cyane,ndetse n’umugabo we ni uko kandi ni abarokore.

Gusa umugabo nubwo nawe ari umurokore hari ibintu maze iminsi mubonaho aribyo bitumye mbandikira.

Uyu mugabo asigaye aryamana n’umukozi w’umukobwa uhari, ibi kenshi abikora iyo mabuja yagiye nko mu masengesho cyangwa yagiye mu kazi.

Aha umugabo arabanza akagenda ariko nyuma akaza kugaruka agakora ibyo bakora ubundi akongera akagenda.

Naje kwegera uno mukozi mugenzi wanjye mubwira ko namenya ibyo akora na boss, maze ambwira ko nubwo abikora atabyishimiye ahubwo ngo boss amuha amafaranga menshi ariko kandi akanabimuhatira atabishaka.

None koko nkore iki bavandimwe,ko numva nabibwira mabuja nk’umuntu wangiriye neza, ariko undi mutima ukambwira kwicecekera nkore iki koko?

NGANJI

Please follow and like us:
Pin Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

YouTube