SEMI|LIVE:Mu mafoto na Video dore uko inteko rusange yagenze-RWANDAN OLSC

KICUKIRO:Nkuko byari biteganijwe ko abafana n’abakunzi ba Liverpool baterana bakarebera hamwe ingingo arizo Amatora ya Committee nshya,Kurebera hamwe uko umwaka w’imikino ushize wagenze (Gutanga raport y’ibyakozwe mu myaka yatambutse),Kuganira ku migendekere myiza y’igikorwa cya social ndetse n’ Inyungu za membership ku bafana no kuri fun club n’utuntu n’utundi.

Reba muncamake uko General Assembly yagenze

Kuri uyu munsi w’ icyumweru abafana n’abakunzi b’ikipe ya Liverpool FC mu Rwanda,bongeye kugirira icyizere uwari usanzwe kuri uyu mwanya w’umuyobozi w’ikirenga Chairman Africa Innocent, inteko ikaba yongera kumutorera kuriyobora muri Mandant y’Umwaka uzarangira muri 2024 mu bantu 34 batoye 33 niho bamutoye nkuko KIMELive yari ihababereye.

Abandi batowe ni Nkotanyi wari usanzwe ari Umuhuzabikorwa (Coordinateur),maze uwari asanzweho kumwanya w’umunyamabanga mukuru Secretaire General,Safari Butera asimbuzwa umunyamakuru witwa Deus Kwizera Abel bita Karidinali ,ndetse ku mwanya w’umucungamutungo aribyo”Treasurer” hasimbuzwa ,inararibonye mu gucunga umutungo witwa Gentil.

Dore uko byari byifashe igikorwa ku kindi muri +250:

KUHAGERA KW’ABA KOPS

Nubwo inama yari iteganijwe gutangira ku isaha ya saa yine z’amanywa ,yaje gutangira ikereweho isaha irenga,gusa wabonaga nubwo uko tuzi Liverpool ifite abafana n’abakunzi batari bakeya mu Rwanda ,itari yitabiriwe,ariko rwose wabonaga ari bakeya beza,nyuma haje kuza n’abandi barimo na Dr Alexis wigeze kuyohora iyi Rwandan OLSC,ndetse hari na Dr Kintu uzwi mubuvuzi butandukanye.

GUTORA ABAYOBOZI BASHYA BYAGENZE BITE?

Nyuma y’impaka zubaka wabonaga hari ubwisanzure bw’ibitekerezo bitandukanye ,habayeho kubanza kwemeza niba amatora aba cyangwa Atari bubeho,mu kubitorera benshi bemeza ko aba,kuko abanyamuryango 36 bari bahari basanze,iri Atari ishyirahamwe,Atari NGO,ntibe kompanyi,bityo kuba hari ababonetse aribo bo guha agaciro bakagenda batoye,abandi nabo batabonetse bakazayoboka,dore ko n’udahari igiti ntikijya kimugwira.Haje rero gutorwamo bwa mbere committee igenga amatora nayo yaje gukurirwa n’uwitwa Arnold Ishimwe,usanzwe uzwi cyane mu gufana by’indani ukurikije n’ibitekerezo agira,akaba asanzwe akuriye urubuga rwitwa “Die Hard”,uyu rero akaba yaje kwakira Nkotanyi wayoboraga gahunda maze Arnold ayobora amatora neza aho byaje kurangira gutya:

Chairman : Africa Innocent amajwi 33/34
Coordinator: Nkotanyi Canisius 26/34
S.G: Deus Kwizera 16/37
Treasurer: Bimenyimana Gentil 13/3

Reka tubibutse ko Africa na Komite yari ayoboye bari baragiyeho mu Mwaka w’i 2018 ariko kubera Covid 19 hari hatarabona uburyo bwo gutora undi gusa kuva tariki 10 Ukuboza 2023 niwe wongeye gutorwa, yongeye kugirirwa ikizere bitewe n’icyo aba bafana n’abakunzi bise ibikorwa yabagaragarije.

Aganira n’itangazamakuru Africa Innocent yagize ati:

“Impamvu hari hashize iyi Myaka nta Matora akorwa, twakomwe mu Nkokora n’Icyorezo cya Covid-19, kandi Amatora yacu agomba kuba mu buryo bw’imbonankubone mu rwego rwo gukorera mu Mucyo”.

“Imwe mu ntego nyamukuru igomba kuranga iyi Manda, ni ukongera kugarura Ubumwe bwarangaga abafana mbere ya Covid-19, kuko isa n’iyaciyemo abantu igikuba, bamwe bihugiraho, ariko kuri ubu Ubuzima busa n’ubwamaze kugaruka natwe tugomba kongera gufatiraho”.

“Uretse ibi kandi, tuzashyira imbaraga mu kwinjiza mu Itsinda ryacu abandi bafana, hagamijwe gukomeza kurigira Ubukombe imbere mu gihugu nk’uko bisanzwe ndetse no mu Karere hagasigaye inyuma”.

“Bimwe mu bikorwa biranga Ubumwe bwacu, harimo gushyigikira ufite Ibirori cyangwa uwagize Ibyago, gukina Imikino igamije gutsura Umubano ndetse n’igikorwa shingiro cyacu cyo kuremera no gufata mu Mugongo abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994”.

Itsinda ry’abafana n’abakunzi b’ikipe ya Liverpool FC mu Rwanda, rigizwe n’abantu basaga 1500, bakaba ari Itsinda ridaharanira inyungu, ryishyize hamwe guhera mu 2013 rigamije guhuza imbaraga mu mifanire.

Ni Abafana bazwi ku rwego mpuzamahanga, kuko n’iyi kipe ubwayo izi neza ko bahari ndetse banakorana ibikorwa bitandukanye.

Aba bafana bazwi mu bikorwa binyuranye by’imbere mu gihugu, birimo gufasha abatishoboye barimo n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, aha bakaba bakora igikorwa cyo gusura agace kamwe mu gihugu gafite Amateka yihariye, bagasura Urwibutso rugaherereyemo, iki gikorwa kikaba gisozwa no kuremera abatishoboye barokotse, aho babagabira Inka bidasiganye no gutanga Umusanzu wo gushyigikira urwo Rwibutso baba basuye.

Mu Rwanda bakora kandi ibikorwa birimo gutangira Ubwisungane mu Kwivuza abaturage batishoboye, Umuganda rusange n’ibindi…

Kugeza ubu, Igikorwa cyo gusura Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, kimaze gukorewa ku Rwibutso rwa Nyamata na Ntarama mu Karere ka Bugesera, urwa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, urwa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, urwa Gakenke mu Karere ka Gakenke, urwa Nyange mu Karere ka Ngororero n’urwa Remera y’Abaforongo mu Karere ka Rulindo.

Muri iyi Komite nshya, uretse Africa na Nkotanyi bongeye kugirirwa ikizere, Kwizera na Bimenyimana ni bashya muri iyi Komite.Kwizera yasimbuye Butera Safari Fred, mu gihe Bimenyimana yasimbuye Nyirababyeyi Jolie.

Twababwira kandi ko uyu Africa Innocent umaze gutorwa asanzwe ari n’Umuyobozi w’abafana b’iyi kipe ku Mugabane w’Afurika no mu bihugu byo Burasirazuba bwo hagati (Middle-East).Muri iyi nama rusange kandi hakaba hanavugiwemo ibijyanye na Membership yaba iy’imbere mugihugu (Local),iyo mu bwongereza mpuzamahanga (International),ibikorwa social, communication na database,n’utuntu n’utundi .

Ni igikorwa cyaberehazwi nka ‘Plus Two Fifty’ +250 ni Kicukiro Sonature mu karere ka Kicukiro n’ubundi homu mugi wa Kigali ikaba aho yabereye naho ubwaho hafite amateka ya Liverpool,yasojwe ku isaha ya saa kumi z’umugoroba.

MU YANDI MAFOTO DORE UKO INTEKO RUSANGE Y’ABAFANA BA LIVERPOOL YAGENZE/KimeLive.com

Amafoto:FISCA /Itara Film

Inkuru ya JEAN BAPTISTE Nganji Ntirenganya

Source:Rwandan OLSC

Benshi iyi kipe ya Liverpool bayikundiye abandi bayifanirira kuri uyu mukino
Please follow and like us:
Pin Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

YouTube