KIME|SPORTS:Kugasuzuguro kenshi-RWANDA 0-12 UGANDA!

PELE STADIUM:Mu mukino waberaga i Nyamirambo kuri Pele Stadium,amakuru agera kuri KIMELive.com aravuga ko birangiye U Rwanda rutsinzwe na Uganda mu mikino ihuza Abadepite bo muri Afurika y’Iburasirazuba ibitego 12-0 mu mukino wabereye kuri Kigali Péle Stadium.

Ni imikino yatangiye tariki 08 Ukuboza 2023 kuri Kigali Péle Stadium, ikaba iri kuba ku nshuro ya 13, aho u Rwanda ruyakiriye ku nshuro ya 3.

Nyuma y’uko u Rwanda runganyije na EALA mu mukino wa mbere, uyu munsi hari hategerejwe umukino wahuje Abadepite b’u Rwanda n’aba Uganda.

Abadepite ba Uganda batsinze u Rwanda

Mu minota 5 ya mbere y’umukino, ikipe ya Uganda byagaragaraga ko irusha iy’u Rwanda yari imaze kubona ibitego bibiri.

Ikipe ya Uganda yari iyobowe na Moses Magogo wari kapiteni wayo, akaba ubu asanzwe ari Perezida wa Federasiyo y’umupira w’amaguru muri Uganda (FUFA), yasoje igice cya mbere ifite ibitego 6-0.

Ikipe y’u Rwanda yari iyobowe na Philbert Uwiringiyimana nka kapiteni wayo, yari inafitemo abakinnyi bandi barimo Harerimana Mussa Fazil, Bugingo Emmanuel, Barikana Eugene, Muhakwa Valens, Evode Uwizeyimana n’abandi.

Inkuru ya AIMEE Nganji Zaninka

Ivomo rya K2D

Please follow and like us:
Pin Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

YouTube