WASAC|KARONGI:Ubu noneho barishimye nyuma yo guhabwa amazi-i NYEGABO!

AMAZI:Nyuma yaho itangazamakuru ryakiriye abaturage bavuga ko mu mugi wa Bwishyura ahitwa Nyegabo hari ikibazo cyo kubona amazi,mu nkuru natwe nka KIMELive.com twanditse tugaragaza iki kibazo,amakuru mashya aravuga ko kubufatanye bw’inzego n’ubuyobozi bukuru bwa WASAC Group hatanzwe amazi ,kandi bikaba binemezwa n’abaturage batuye muri ibyo bice bya Nyegabo baganiriye na KIMELive.com.

Mu nkuru yacu iheruka twabagaragarije ikibazo cy’abatuye Nyegabo mu mugi wa Bwishyura bavugaga ko bamaze igihe kinini batabona amazi atangwa na WASAC Group, ariko nyuma yaho ubuyobozi bw’iki kigo burangajwe imbere na Justin Mwikarago uhagarariye ishami rya Karongi, bakemuye iki kibazo ndetse bagiha umurongo ,aho KIMELive yasubiye muri Nyegabo ahavugwaga ibura rukabije ry’amazi ,maze mu byishimo byinshi by’abatuye icyo gice ,bashimira itangazamakuru ryabavuganiye ndetse n’ubuyobozi bwumvishe ,gutaka kwabo ,ndetse mubimenyetso by’akanyamuneza batwereka ko bari kuvoma nk’ibisanzwe.

Uyu aragira ati:”……..

[KANDA HANO WUMVE UMUTURAGE ASHIMA KO BABOHEREREJE AMAZI BIGAKEMUKA/KIMELive.com]

Uwitwa Umuhoza ni undi muturage wa Nyegabo,akaba ni umukiliya wa Wasac Group atajuyaje yemereye KIMELive ko babonye koko amazi ariko aha n’umuburo kuri Wasac Group/Karongi.

Umuhoza aragira ati:

“Bjr,ejo amazi barayohereje.Gusa ntabwo bikwiye ko tubona amazi aruko twabanje kuvuga byinshi kuko ni uburenganzira bwacu.

Bagerageza niba amazi Ari make basi batugenere iminsi niyo yaba 2 mu cyumweru buri Cartier imenye iminsi yayo ibonaho amazi,bimenyeshwe abaturage Kandi byubahirizwe.Bizadufasha nabo bibafashe naho rwose kubona amazi buri gihe aruko hari uwabanje guhamagara umuntu wo muri WASAC cyangwa aruko byakozweho debate ku rubuga ntabwo bikwiye.Murakoze.”

Ubu butumwa nubwo uyu muturage yageneye WASAC Group ishami rya Karongi

Kurundi ruhande ubuyobozi bwa WASAC Group, ishami rya Karongi ,Bwana Justin Mwikarago yabwiye KIMELIVE.COM kumurongo wa telephone ko iki kibazo cyabagezeho ,ndetse bakaba bagihaye umurongo kimwe n’ahandi hose mugace ashinzwe ,hakaba hashyizwemo ingufu mu gusaranganya amazi kinyamwuga,ndetse atwemerera ko ibi atari amareshyamugeni yo muri ino minsi mikuru turimo,ko gahunda izakomeza kuba nziza.

“Mwiriwe neza,
Uyumunsi Nyegabo yavomye, haramutse hari amakuru y’uwo atagezeho; mwayaduha tukamufasha byihariye kuko abandi bavomye kumanywa.Murakoze.Mugire umugoroba mwiza”

Mu magambo ye Justin Mwikarago yabwiye KIMELive ati:

[UMVA HANO IKIGANIRO NA JUSTIN MWIKARAGO UYOBORA WASAC GROUP I KARONGI/KIMELive.com]

Inkuru ya :Jean Baptiste NTIRENGANYA

Ivomo ry’ Inkuru:INGANJI Social Entertainment

Mugihe hari amakuru ufite yagirira Société umumaro,yaba ari #Social #Business #Sport na #Entertainment ,ushaka kwamamaza no kumenyekanisha ibikorwa byawe kuri www.KIMELive.com ndetse na Radio KIME aho ziganje hose twandikire kuri Email:kimelive007@gmail.com cyangwa info@kimelive.com cyangwa ukoreshe numero ya whatsapp inahamagarwa (+250)733 330 001 na 786 037 963 // 788 981 261,ushobora kandi no kuba wadusanga i Karongi(RUCID) , i Kigali(REMERA Giporoso), i Muhanga (GAHOGO),wanadushakira kandi kuri Social Media zitandukanyeINGANJI Social Entertainment (ISE)Ltd

Please follow and like us:
Pin Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

YouTube