EXPO|RUBAVU:Yateguye imurikagurisha ku mazi-PSF WEST!

WEST|LIFE:Amakuru agera kuri www.KIMELive.com aravuga ko PSF y’intara y’uburengerazuba yateguye imurikagurisha bikorwa izabera mu karere ka Rubavu ,ariko igahurizamo nutundi turere tugize iyi ntara.

Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba butangaza ko bwateguye imurikagurisha (Expo) izabera ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

Ni Expo igiye kubera mu Karere ka Rubavu guhera tariki 14 Ukuboza kugera tariki 29 Ukuboza 2023 ikitabirwa n’ibigo by’ubucuruzi bigera kuri 300.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba, Nkurunziza Ernest, avuga ko Expo yo ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ibera mu Ntara y’Iburengerazuba, bakaba barashatse ko ibera mu Karere ka Rubavu mu rwego rwo gufasha abantu gusoza umwaka neza.

Mu magambo ye Nkurunziza aragira ati “Mu mpera z’umwaka abantu bashaka aho basohokera n’imirongo yabo bakaruhuka, ariko bashaka n’ibyo bahaha, aho bakura impano nziza, ibyo byose iri murikagurisha rizaba ribifite.”

Nkurunziza kandi avuga ko abazitabira Expo ari Abanyarwanda n’abanyamahanga kuko izakira ababarirwa hagati ya 350 na 500 bazaza kumurika ibyo bakora cyangwa bacuruza.

Ni Expo izahuzwa n’ubucuruzi ndetse n’ubukerarugendo cyane cyane ko aka gace kagize intara y’uburengerazuba ari ahantu hafite uturere duhuriye kubukeragendo n’ubucuruzi bityo muri gahunda yo gusoza umwaka 2023, abazayigana bakaba bafite umwanya wo kuruhuka.

(KANDA HANO UREBE UTURERE TWOSE TUGIZE IYI NTARA Y’IBURENGERAZUBA)

Ni n’umwanya wo kugaragaza ibikorerwa mu Ntara y’Iburengerazuba, ibikorerwa mu Rwanda muri gahunda ya Made in Rwanda, ariko ngo izaba n’umwanya wo kuruhuka.

Uretse kuba iri murikagurisha rizitabirwa n’Abanyarwanda n’abanyamahanga, ni n’inyungu ku Karere ka Rubavu mu kugaragaza amahirwe gafite mu bukerarugendo no mu bucuruzi bwambukiranya imipaka.

Ni n’umwanya wo gufasha abatuye imijyi ya Goma na Gisenyi gusoza umwaka neza no kongera imikorere mu gihe mu nkengero z’umujyi wa Goma haba hari umutekano mukeya bikazafasha abatuye i Goma kubona aho gukorera no gusohokera.

Iyi Expo igiye kubera mu Karere ka Rubavu ni amahirwe ku bafite za Hoteli bamaze iminsi bavuga ko ababagenderera bagabanutse bikabashyira mu gihombo kuko benshi bazaza muri expo bazakenera aho kuba no kubona ibibatunga.

Inkuru ya :ELLEN Nganji Nyiransabimana

Ivomo rya :PSF-Iburengerazuba.

Foto:Ububiko

Please follow and like us:
Pin Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

YouTube