BREAKING |NEWS:Itariki y’amatora mu Rwanda yamenyekanye-DEPUTE+PRESIDENT!

RWANDA:Nkuko bimaze iminsi byemejwe ko guhera kuri iyi nshuro abanyarwanda bazajya batorera rimwe umukuru w’igihugu n’abadepite ,ibi bikaba byabaye impamo dore ko n’amakuru agera kuri KIMELIVE.COM abivuga ,mu Igazeti nshya ya Leta yasohotse bikaba byemejwe.

(KANDA HANO MAZE UREBE ITEKA RYOSE RIJYANYE N’AYA MATORA)

Inkuru yarangije kuba impamo

Byamaze kwemezwa ko amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite azaba tariki 15 Nyakanga umwaka utaha wa 2024.

Ku wa Mbere tariki 11 Ukuboza 2023, nibwo aya matariki yasohotse mu Iteka rya Perezida ryerekeye amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite .

Mu bakandida bamaze kwemeza ko baziyamamariza kuyobora u Rwanda , harimo Perezida Paul Kagame ndetse n’Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Green Party),Dr.Frank Habineza.

Reka tubibutse ko amatora y’umukuru w’igihugu n’ayabadepite nibwo bwa mbere yahuzwa mu Rwanda , byose bikaba byarakozwe mu rwego rwo kugabanya Ingengo y’Imali nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Wamenya kandi ko amatora y’Umukuru w’Igihugu mu Rwanda yaherukaga kuba mu 2017, icyo gihe Komisiyo y’Amatora yemeje ko Perezida Kagame yatowe n’Abanyarwanda 6,675472 bangana na 98,8%.

Kubabyibuka neza icyo gihe Mpayimana Philippe yatowe n’abantu 49,031 bangana na 0.73%, naho Dr.Habineza Frank ushaka kongera kwiyamamaza atorwa n’abantu 32,701 bangana na 0.48%.

Mpayimana Philippe yatowe n’abantu 49,031 bangana na 0,73%

Dr.Frank Habineza yatowe n’abantu 32,701, bangana na 0,48%

INKURU YA :Aimee NGANJI Zaninka

IVOMO:National Elections Commussion [NEC]

PHOTO: Ububiko

Please follow and like us:
Pin Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

YouTube