KIME|SPORTS:Umukino w’ubutatu kuri uyu wa gatandatu uri -KARONGI!

TRIATHLON:Amakuru agera kuri KIMELive.com aravuga ko kuri uyu wa gatandatu tariki 16 Ukuboza 2023 ,mu mugi wa Bwishyura ho mu karere ka Karongi, ni muntara y’iburengerazuba,biraza kuba bishyushye mu butatu bw’imikino itatu ikomatanije ariyo Koga,Kunyonga no Kwiruka.

Ishyirahamwe rya triathlon mu Rwanda ( koga,amagare no kwiruka ) ku bufatanye n’akarere ka Karongi ndetse na Karongi Sports Club hateguwe irushanwa rya “Triathlon” rizaba kuwa Gatandatu saa tatu kuri CARNIVAL Beach( Ahahoze hitwa OROHA Beach) ugana kuri Project ahategurirwa i Sambaza muri Karongi.6

Amakuru Radio KIME na KIMELive.com bamenye ni uko koga bizatangira saa tatu ,nyuma hakaza gukomerezeho amagare ndetse hakaza guheruka kwiruka ku maguru,ibi byose bikazakorerwa mu muhanda uva Nyakariba- hopital-rond point-golf hote- Nyakariba nkuko amakuru abivuga .

Mu kiganiro na KIMELive,uwitwa Innocent FILS yagize ati :

“Nibyo koko iki gikorwa kizabaho kikazabera mu karere ka Karongi kuri uyu wa gatandatu azaba ari ku itariki 16/12/2023”

Innocent akomeza agira ati:”Ni umukino witwa Triathlon ukinwa ni umuntu umwe ukinira hamwe umukino wo Koga (Swimming),Kunyonga igare (Cyclisme)ndetse no Kwirukanka(Athletism),ahubwo muzaze ku isaha ya saa tatu kudushyigikira.”

Reka tubabwire ko iyi mikino uko ari itatu ikaba igomba gukinwa n’umuntu umwe ku giti cye akabanza koga metero 750 nyamara kuva mu mazi agahita afata igare akiruka kilometero 20 yabirangiza akirukanka n’amaguru kilometero 5.

Twababwira kandi ko ikipe ya Karongi Sports Club isanzwe ari inganji(iza ku mwanya wa mbere ku rwego rw’igihugu) muri uyu mukino.

Amakipe azitabira ni karongi,Rubavu,umujyi wa kigali,Rwamagana,Huye na Gicumbi,nkuko amakuru agera kuri KIMELive.com abivuga.

Ukeneye kumenya byinshi kuri iri rushanwa ryiswe “Karongi Triathlon National Championship” wahamagara numero zikurikira 0788450041.

Inkuru ya :Jean Baptiste NGANJI

Ivomo rya : Karongi Sports Club

Please follow and like us:
Pin Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

YouTube