WED|CELEMONY:Yasabye anakwa Pamela amubwira ko ari Forever-THE BEN!

LOVE:Nyuma y’amasaha make The Ben asabye ndetse anakwa, Uwicyeza Pamella, kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ukuboza 2023 , yahise ashyira hanze indirimbo nshya yise ‘Ni Forever’ inagaragaramo umugore we ,Pamela.

Ni forever’ isohotse nyuma y’umwaka urenga The Ben yishyuzwa indirimbo nshya, cyane ko yari amaze umwaka adasohora indirimbo.

Iyi ndirimbo nshya ya The Ben mu buryo bw’amajwi yakozwe na Producer Kozze ubarizwa muri Country Records, mu gihe amashusho yayo yo yafashwe anatunganywa na John Elarts.

John Elarts ukomoka i Burundi ni umwe mu batunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi bagezweho mu Karere by’umwihariko akaba amaze kubaka izina mu Rwanda.

The Ben yabwiye RBA ko yahisemo gukorana n’aba basore mu rwego rwo gufasha abafite impano bakiri bato mu muziki.

Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe mu Mujyi wa Kigali ndetse muri Parike y’Igihugu ya Nyungwe. Yahamije ko nk’umwe mu bahanzi bakuru yahisemo kuyifashisha agaragaza ubwiza bw’u Rwanda, aho kujya kuyikorera hanze.

Ati “Ni indirimbo nakoranye n’aba basore bafite impano itangaje kandi nibaza ko buri wese ashima imirimo yabo, naho ibijyanye no kuyikorera mu Rwanda, byo byari muri gahunda yo kumenyekanisha igihugu cyanjye binyuze mu buhanzi.”

Ni indirimbo y’urukundo uyu muhanzi aba abwira umukunzi we ko amukunda kugeza ku mwuka we wa nyuma, atazigera amuca inyuma.

‘Ni Forever’ ni indirimbo nshya ya The Ben igiye hanze nyuma y’umwaka urenze adasohora indirimbo kuko yaherukaga gushyira hanze ‘Why’ yakoranye na Diamond mu 2021.

Byitezwe ko The Ben na Uwicyeza bazasezerana imbere y’Imana mu minsi iri imbere

The Ben na Uwicyeza Pamella bamaze guzerana imbere y’amategeko ndetse imiryango yabo iherutse guha umugisha urukundo rwabo

The Ben yaririmbiye indirimbo Naremeye igaragaramo urukundo n’ubwuzu yari amufitiyee

Please follow and like us:
Pin Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

YouTube