SHOW|BIZ:Mu mwaka umwe Baba agarutse i Karongi-PLATINI P!

IGITARAMO:Amakuru yizewe agera kuri KIMELIVE.COM aturuka kubari gutegura iki gitaramo cy’umuhanzi Platini [P] muri Karongi, ku itariki 23 Ukuboza 2023,ahahoze hitwa Oroha Beach kuri ubu hitwa CARNIVAL Beach.

Story by Mc KALAINganji PATRICK

Mu kiganiro gito na KIMELive.com Diane umwe mubari gutegura iki gitaramo yavuze ko koko aya makuru ariyo ,ko PLATINI azazana n’itsinda rigari ririmo ababyinnyi n’abadeejaya basanzwe bafite amazina aremereye mugihugu cyacu nka Deejay Sonia ,mu bandi bazaba bahari harimo n’umushyushyabirori,akaba umunyamakuru n’umupromoter ariwe “Lucky ” cg “Luckyman Nzeyimana uzwi kuri RBA.

Umuhanzi Platini P bita Baba akaba akunze kuba mubahanzi bakunda gusura intara y’iburengerazuba by’umwihariko akaba muri uyu mwaka dusoza ageze muri Karongi muburyo bw’akazi inshuro ebyiri,uretse iyi nshuro azaba ari muri Carnival Beach muri Bwishyura mbere gato ya Noheri ,aheruka kuba ari Rubengera hari tariki 25 Kanama 2023 muri UMB Motel Kwa Mbaguririki.

REBA HANO IMWE MUNDIRIMBO ZA PLATINI P BABA IKUNZWE N’ABAKUNDA UMUZIKI

ICUPA rya Platini P Baba uzataramira Karongi 23.12.2023

Muri Karongi ni akarere ubusanzwe gasurwa na ba mukerarugendo batari bakeya ,ariko benshi mubahatuye n’abahagenda bakaba bakunze gukomoza kuburyo imyidagaduro n’imikino bikiri hasi aho wibaza impamvu niba ari kubategura ibitaramo ,politike ya Sport na Entertainment, cyangwa niba ari abaturage badakunda ibirori,kuko ubundi Kibuye ubwaho ari ahantu haberanye n’ibi byombi ariko usanga ni uzamuye umutwe mu bahanzi cyangwa ufite impano runaka ,ahita yerekeza ahandi nka Kigali,Muhanga,Rubavu n’ahandi imyidagaduro iteye imbere.

Mu kiganiro n’umwe mu bakurikiranira hafi imyidagaduro ya hano muri Karongi yahaye umukoro ubuyobozi bushya buri gushyirwaho muri Karongi kwita cyane kubijyanye na Sport ndetse n’imyidagaduro kuko kugira abaturage batishimye bigorana mu mibereho yabo,kubayobora.Tukaba tuzakomeza kubashakira inzego nshya ziri kujyaho muri Karongi ,Bwishyura byumwihariko ngo bazadutangarize ingamba bafitiye ibi bice byombi ubona ko biri inyuma muri Karongi.

Ubuganji n’amateka bya Platini P ugiye kugaruka gutaramira i Karongi!

Ubusanzwe yitwa Nemeye Platini akaba ari umwe mu bahanzi nyarwanda umaze kubaka izina mu muziki w’u Rwanda.

Amakuru kandi agera kuri KIMELive.com aravuga ko uyu Platini Nemeye yari umukinnyi mwiza ukina ku ruhande rw’iburyo aho yakundaga guca agatsinda n’ibitego, ibyatumye atoranywa mu bana batarengeje imyaka 15 bagombaga kujyanwa muri Sweden na Roger Palmgren wari umutoza w’ikipe y’igihugu mu mwaka 2004 nuwa 2006.

Platini wacaga kuri karindwi agatsinda ibitego yashimwe bikomeye n’uyu muzungu ndetse aza kugera ku rwego rw’igihugu aviramo ahatoranyijwe abandi bana bakajyanwa muri Sweden mu myitozo yari yagenewe abana bato bagaragazaga impano hano mu Rwanda ku gitekerezo cya Roger Palmgren wari umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi washakaga kuzamura abana Nemeye Platini ukoresha amazina y’ubuhanzi ya Platini P yinjiye mu muziki by’umwuga mu mwaka wa 2009, atangira akorana na mugenzi we TMC nk’itsinda (Dream Boys) baje gutandukana buri umwe agakomeza ukwe.

Ibindi Wamenya kuri Nemeye Platini wiyita Baba wanahoze mu itsinda rya Dream Boys yo mu Rwanda

Ku itariki 06 Werurwe mu mwaka 2021 ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amafoto ya Platini P n’umukunzi we witwa Olivia Ingabire basezeranye imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera mu Mujyi wa Kigali.

Gusezerana kwa Platini P na Olivia byatunguye benshi na cyane ko inkuru y’urukundo rwabo itigeze imenyekana mu itangazamakuru.

Ku rundi ruhande ariko ni inkuru yashimishije benshi by’umwihariko abakunzi b’uyu muhanzi n’abanyamuziki batandukanye barimo umuhanzikazi Knowless Butera. 

Uyu muhanzi kandi nyuma y’amezi ashize we n’umuryango we bimukiye mu nzu nshya, yubatse ahitwa Mukarumuna.

Yavuze ko amafaranga yubakishije iyi nzu yavuye mu muziki. Kuva mu myaka ibiri ishize, uyu muhanzi yashyize hanze indirimbo zakunzwe zirimo nka ‘Veronika’, ‘Atensiyo’, ‘Ntabirenze’, ‘Helena’ n’izindi nyinshi.Platini ni umwe mu bafashwa mu muziki na Sosiyete yo muri yitwa One Percent Managers, izwi mu kumenyekanisha ibihangano by’abahanzi n’abandi.

Imwe mundirimbo zabo zakunzwe bakiri mu itsinda rya Dream Boys

Inkuru ya :Mc KALAIN Patrick NGANJI

Ivomo rya :INGANJI Social Entertainment

CARNIVAL Beach (Former OROHA Beach)

Mugihe hari amakuru ufite yagirira Société umumaro,yaba ari #Social #Business #Sport na #Entertainment ,ushaka kwamamaza no kuba wamenyekanisha ibikorwa byawe kuri www.KIMELive.com ndetse na Radio KIME aho tuganje hose twandikire kuri Email:kimelive007@gmail.com cyangwa info@kimelive.com cyangwa ukoreshe numero ya whatsapp inahamagarwa (+250)733 330 001 na 786 037 963 // 788 981 261,ushobora kandi no kuba wadusanga i Karongi(#Rubengera muri RUCID)(#Kibuye muri Bwishyura Market Cb01) , i Kigali(REMERA Giporoso #FutureFocus), i Muhanga (GAHOGO hafi n’isoko rishya ),wanadushakira kandi kuri Social Media zitandukanye INGANJI Social Entertainment (ISE)Ltd

#Connecting #Promoting #Organizing
Please follow and like us:
Pin Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

YouTube