IJAMBO|IMANA:Gusubizanya ineza guhosha uburakari-Imigani:15:1-9!4

Bonjour
📖 Ijambo ry’umunsi 📖

Tariki ya 22-12-2023 kuwa gatandatu

Gusubizanya ineza guhosha uburakari, ariko ijambo ribabaza ribyutsa umujinya.
Ururimi rw’abanyabwenge rugaragaza ubuhanga uko bikwiriye, ariko akanwa k’abapfapfa gasesagura ubupfu.


Amaso y’Uwiteka aba hose, yitegereza Ababi n’abeza.


Ururimi rukiza ni igiti cy’ubugingo, ariko urugoreka rukomeretsa umutima.


Umupfapfa ahinyura igihano se amuhana, ariko uwemera gucyahwa ni we ugira amakenga.


Mu nzu y’umukiranutsi harimo ubutunzi bwinshi, ariko indamu y’umunyabyaha ibamo ibyago.


Ururimi rw’umunyabwenge rwamamaza ubuhanga, ariko umutima w’umupfapfa si ko ukora.


Igitambo cy’umunyabyaha ni ikizira ku Uwiteka, ariko gusenga k’umukiranutsi kuramunezeza.


Inzira y’umunyabyaha ni ikizira k’Uwiteka , ariko akunda ukurikira gukiranuka

Imigani:15:1-9

Mwakire Neza Ijambo ry’Imana kd mugire umunsi mwiza

Please follow and like us:
Pin Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

YouTube