KIME|SPORTS:Yahishuriye abana bakunda umupira uko wahinduka inganji -WARREN ZAIRE EMERY!

Warren Zaïre-Emery ukinira Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, yasabye abana bo mu irerero ry’iyi kipe ribarizwa mu Rwanda, gukora cyane kuko ari ryo banga ryo kugera ku ntsinzi.

Zaïre-Emery yageze i Kigali mu gitondo cyo ku wa Kane, tariki 21 Ukuboza 2023. Yahise yerekeza kuri Kigali Pelé Stadium aho yakoranye imyitozo ndetse anaganira n’abakinnyi babarizwa mu Irerero rya PSG rikorera i Huye.

Uyu mukinnyi w’imyaka 17, ni umwe mu beza Paris Saint Germain ifite muri iyi minsi kuko uretse kuyizamukiramo ari mu bo iri kugenderaho cyane hagati mu kibuga.

Yakoze amateka yo kuba umukinnyi muto watsinze igitego muri PSG n’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa kuva mu 1914.

Mu kiganiro gito yagiranye n’aba bana, Zaïre-Emery yagarutse ku gukora cyane kuko na we ari cyo cyamufashije kumenera muri PSG akiri muto.

Yagize ati “Nishimiye cyane kuba ndi hamwe n’aba bana kandi nabonye bishimye ndetse harimo abakinnyi beza. Ubutumwa nabahaye ni ugukora. Gukora cyane bitanga umusaruro bityo ndatekereza ko bazagera ku ntsinzi.”

Uyu mukinnyi muto muri PSG yakomeje anavuga ikimufasha kwitwara neza ndetse akabona umwanya munini wo gukina kurusha abandi benshi.

Ati “Njye nkunda ruhago. Rero buri munsi mbyuka njya gukora ibyo nkunda kurusha ibindi. Buri munsi nibwira ko uko nkomeza gukora ariko ngira amahirwe yo kuba mwiza. Ibyo ni byo nkora buri gihe.”

Bamwe mu bana bo mu Irerero rya PSG bavuze ko ari amahirwe akomeye kubona ndetse no kuganira n’umukinnyi ukomeye uri ku rwego rwa Zaïre-Emery.

Mbarushimana Grolia yavuze ko yishimiye cyane gukinana no kuganira na Zaïre-Emery.

Ati “Yatubwiye ko tugomba gukorana imbaraga kugira ngo tuzagire ejo heza. Nishimiye cyane kuganira na Warren kuko ni umukinnyi ukomeye.”

Sheja Djibril yavuze ko yabahaye ubutumwa bwo gukora cyane no kugira ikinyabupfura.

Ati “Nabyakiriye neza kandi ni ibintu byiza gukorana imyitozo n’umukinnyi w’i Burayi dusanzwe tubona kuri televiziyo. Yaduhaye ubutumwa bwo gukora cyane ndetse no guhorana ikinyabupfura kuko ari byo bifasha umukinnyi kwitwara neza.”

Biteganyijwe ko ku wa Gatanu, tariki 22 Ukuboza 2023 Zaïre-Emery azajya muri Pariki y’Ibirunga gusura ingagi mbere yo gusoza uruzinduko rwe rw’iminsi ibiri.

Warren Zaïre-Emery yakoranye imyitozo n’abana bo mu Irerero rya PSG

Imyitozo n’ibiganiro byabereye kuri Kigali Pelé Stadium

Uyu mukinnyi w’imyaka 17, ni umwe mu beza Paris Saint Germain ifite muri iyi minsi

Aba bana bagize umwanya wo gufata amafoto y’urwibutso na Warren Zaïre-Emery

Please follow and like us:
Pin Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

YouTube