🔴 LIVE|KWA MWIZA~ERNEST:Kurikikira hano umugoroba wo gusezera Dr GASANA OSCAR!

KIMIRONKO -RWANDA:Turi mu mugoroba wo kwibuka umubyeyi akaba n’incuti umuvandimwe wacu Gasana Oscar watuvanywemo ,hari ku itariki ya 14 Ukuboza 2023.(Ushobora kongera reflesh kugira ngo urebe update zimaze kongerwaho )

REBA HANO UKO UMUNOTA KUWUNDI BYIFASHE MURI KIMIRONKO

Iyi niyo Link ya YouTube wareberaho umugoroba wo Gusezera kuri Dr Gasana Oscar/Live from KIMIRONKO

Ku isaha ya 18h30′ mu Rwanda:Mc Etienne NZIGIYIMANA atangije isengesho kuko Dr Gasana yari umwemeramana.

This image has an empty alt attribute; its file name is DSC_4145-1024x683.jpg

18h45:Umwanya wa Chorale y’Umuryango mugari wa Gitama Laban

19h00: Twakiriye umuvugabutumwa Bwana Rudahunga Gedeon uri kutubwira ibyo Imana itubwira mu buzima busanzwe ,akabihuza n’amateka yaranze Oscar Gasana

19h30: Turi kumva Mwiza Ernest uhagarariye Famille

19h50: Turi kumva ubuhamya bwa Gasagara Venant ,akaba Muramu wa Nyakwigendera Oscar

20h10′:Dukomeje twumva ubuhamya bwa Murego Christophe akaba ari umuhungu wa Nyakwigendera Pasteur Madende Zacharie ,uyu nawe akaba mukuru wa Nyakwigendera Gasana Oscar.Anadufashije kuririmba indirimbo yamwibutsaga ubukwe bwa Oscar ,yahimbwe na Ntawuyirusha Dani,uyu ni muramu wa Oscar.

20h20′: MUKANKUSI Elivan ,nawe akaba ari umwa wa mushiki wa Nyakwigendera Oscar,aka ni umwana wa wa mugabo wamuhimbiye indirimbo mu bukwe bwe twavuze haruguru(Muramu we)

20h30′:Turi kandi no kumva umwe mu ba Jeune wavuye muri Canada ari kuvuga ubuhamya ashyiramo ijambo “Tonton” bisobanuye ko Gasana yari Nyirarume .Turi kumwe n’abavuye mu nguni zitandukanye z’isi babanye na Dr Gasana Oscar.Amazina ye yitwa Didier ,Nyirarume yakundaga kumuhamagara ngo ” Didier wanjye”

20h45′:Turi gukurikira ubuhamya biciye mu Gisigo cya Mutesi Devota,cyane ko Nyakwigendera Oscar Gasana yari ni umuhanzi (Les Collines Se Souviennent) ndetse yakundaga Sport (Basket,Tenis…)

21h10′:Dufashe umunota wo kwibuka Nyakwigendera,twifashishije indirimbo ‘Rumuri Rutazima by Josh ‘

21h15′:Turi kureba Short Film Documentaire ivuga ku mateka n’ibyaranze ubuzima bwa Late Oscar

21h30′:Dukomeje kumva ubuhamya bw’Incuti zabanye na Nyakwigendera,Uwitwa Leopord wabanye na Gasana i Goma ari Umwarimu ,ndetse na Frere Marylist ,

21h45′:Mwiza Ernest akaba akomeje gushimira abaje gufata mu mugongo ,anibutsa gahunda y’ejo ku isaha ya 10h30′ za mugitondo,hakaba muri Kimironko hasubitswe umugoroba ariko Kwibuka Dr Gasana Oscar birakomeje.

TEAM LIVE: -Alain PATRICK Kanyarwanda -Maurice TUYISHIME (Editors)

-Kenneddy ISHIMWE -Aimable BIGABO(Photography)

-Elison NTAKIRUTIMANA -Ernest MWIZA (Famille Gitama Laban)

Imwe mu ma Radio Local yacu,baratuzi #MUHANGA #KARONGI…
Please follow and like us:
Pin Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

YouTube