NEW/YEAR 2024:Mico The Best ari Karongi,ibindi wamenya-IBITARAMO!

UBUNANI: Turabizi twese ko turi gukoza imitwe y’intoki ku mwaka wa 2024 ndetse bamwe batangiye kwishimira ko Imana yabarinze bakaba basoje uwa 2023 bagihumeka umwuka w’abazima.Reka INGANJI zacu zibanyuriremo muri make,bimwe mu bitaramo ,twamenye udakwiye gucikwa mu gihe ubishoboye,kuko haraba hahiye.

Ni nayo mpamvu urubuga KIMELive.com yegereye abategura ibirori bacyereye gutegura ibirori bitandukanye biherekeza umwaka, kugira ngo abashaka kwidagaduro batazigunga na gato.

Ni ibirori bitandukanye bikomeye birimo ibizahuza abavanga imiziki, abahanzi bo ubwabo ndetse n’ibindi byerekeye imideli gusa.

Ab’inkwakuzi bamaze kuganura ibi birori cyane ko nko kuri uyu wa wa Gatanu tariki 29 Ukuboza hari ibyabaye birimo icyahuje Umuherwekazi Zari The Boss Lady n’abakunzi be yise ‘All White Party’ cyabereye muri The Wave Lounge, ndetse n’icya Kigali Boss Babes cyabereye Chillax cyiswe ‘Black Elegance Party’.

Ibindi birori bizaherekeza umwaka…

Mico the Best araba ari Karongi

Amakuru yizewe agera kuri Radio KIME Live aravuga ko ku itariki ya 01 Mutarama 2024 ku bunane,umuhanzi rurangiranwa wamenyekanye nka Mico the Best araba ari muri Karongi I Rubengera.

Ahantu nuko iki gitaramo biteguye kimelive.com irakomeza kuza kubibatangariza.

Bissosso ashaka gutigisa Gisenyi

Iki nacyo ni igitaramo kiri bubere mu ntara y’iburengerazuba kikaba cyinjiza Abanyarwanda mu mwaka mushya, kizabera i Rubavu, tariki 1 Mutarama 2024, cyateguwe na DJ Bissosso.

Iki gitaramo kizabera ku mucanga w’i Rubavu, tariki 1 Mutarama 2024, kizabanzirizwa n’ikindi cyo guhura no gusuhuzanya n’abahanzi bazacyitabira, aho cyo kizaba ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 31 Ukuboza 2023.

Abahanzi bazaririmba muri iki gitaramo biganjemo abagezweho, barimo Bushali, Kevin Kade, Papa Cyangwe, Gisupusupu ndetse na Diva.

Piazza Terrac

Countdown Party

Ni igitaramo gitegerejwe tariki 31 Ukuboza muri Kigali Convention Centre, aho umuntu aba yitegeye Kigali yose. Hazabamo ibikorwa bitandukanye ndetse abantu banywe banarye.

By’umwihariko hazabaho kurasa umwaka abitabiriye babyirebera cyane ko kizatangira saa Tatu kugeza rirashe.

Enchanté Blanc White Party

Ni igitaramo gitegerejwe ku wa 31 Ukuboza muri Coco Fizz bar ya Sheraton Kigali. Kwinjira ahasanzwe bizaba ari 20 000 Frw ndetse na 350 000 Frw ku meza ya VIP.

Ni igitaramo kizacurangwamo na Selekta Faba, DJ June, DJ Kalexx, DJ RY, na DJ Gomez.

New Year’s Official After Party

Iki cyo giteganyijwe kuba ku wa 1 Mutarama 2024 muri Onomo Hotel, aho kizacurangwamo n’aba-Dj barimo Umunya-Nigeria, Dope Caesar , Umunya-Uganda, DJ Kii uri mu bagezweho, DJ Lito, DJ Pyfo, DJ Kevin Klein, Dj Marnaud na DJ Toxxyk.

Iki gitaramo kwinjiramo ku bazagura amatike mbere ni 15 000 Frw naho ku muryango ni 20 000 Frw.

Happy New Year Party

Ni igitaramo cyateguwe na Zuku Entertainment kizabera i Kamembe. Ni igitaramo kwinjira bizaba ari 5 000 Frw ku muntu umwe ndetse na 3 000 Frw kuri Couple, kizabera ahitwa Low Key Hotel.

Iki gitaramo kizaririmbamo abahanzi Alto na Javanix. Kizaba ku wa 31 Ukuboza.

Kizaba gikurikira igitenyijwe ku wa 30 Ukuboza kizahuriramo Kirikou na Double Jay bo mu Burundi nabo bamaze iminsi mu Rwanda kizabera nacyo i Kamembe, ahitwa Kivu Holiday Hotel, nacyo kizaba kirimo Javanix.

Kwinjira muri iki ni 3000 Frw, 5000 Frw ndetse na 10 000 Frw.

Login Party 24

Iki ni igitaramo cyo gutangira umwaka kizabera muri The Manor Hotel, ku wa 1 Mutarama 2024. Ni igitaramo kizatangira saa kumi n’imwe za mu gitondo kugeza abantu bananiwe ni nawo mwihariko wacyo.

Aba-Djs bazacurangamo barimo DJ Julzz, DJ Diallo, Selekta Copain, DJ June, Kevin Klein, DJ RY, Nep DJs, DJ Fistom, DJ Kim, DJ Brian, DJ Cad, DJ Vinyl, Senshi, Alida, Smooth Kriminal, DJ Khizzbeats, Selekta Faba, DJ Shooter, DJ Xtrem, DJ Illest, DJ Beast, DJ Roxy, DJ Proje na DJ Bow.

Dj Ice i Kigali

Ni ibirori bitegerejwe Ku cyumweru, tariki ya 31 Ukuboza, bya ’2024 Kigali Nye’ bizabera kuri Atelier du Vin. Ni igitaramo cyahariwe cyane aba-Dj barangajwe imbere n’Umunya-Nigeria, DJ Ice n’abo mu Rwanda barimo DJ Toxxyk, DJ Marnaud, DJ Pyfo, DJ Lou, na DJ Inno bazacuranga ijoro ryose.

Kwinjira ni 20 000 Frw na 50 000 Rwf. Ni igitaramo kizatangira saa Kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba.

CROSS OVER 2023

Ni umugoroba utegurwa n’itorero rya zion Temple Celebration bakaba bahuriza abantu muri BK Arena ni ku ncuro yabo ya kabiri,gusa amakuru agera kuri KIMELive.com aravuga ko imyanya yuzuye mbereho iminsi nk’itatu cyane ko ari SMS wahabwaga.

Reka nk’INGANJI Social Entertainment tubifurize umwaka mushya muhire wa 2024

Please follow and like us:
Pin Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

YouTube