SOCIAL/LIFE:Umusore yakoze igikorwa cyiza cyakoze ku mitima ya benshi-STEVEN!

KIBUYE; Mugihe abantu benshi baba bari kwinjira mu mwaka mushya ari nako banasoza umwaka uba urangiye mu byishimo ndetse barya abandi ariko banywa,akenshi twiyibagiza ko mu bitaro kwa muganga ari ahantu haba hateraniye naho imbaga y;abatari bakeya babuze n’umugati cyangwa igikoma ngo bamanurishe ikinini.Ibi rero byatumye umusore witwa ” Steven Munyaneza” yegera abantu bamwe baranamwumvira, yongera kubibutsa ko kugira ubumuntu atari mu magambo gusa ,maze basura abarwayi bari mu bitaro.

Ni igikorwa cyabaye ku munsi wa bonane ya 2024 ,kikabera ku bitaro bikuru bya Kibuye,aho amakuru agera kuri www.KIMELive.com abivuga,abantu mungeri zitandukanye bakomeje gushima iki gikorwa cy’ubumuntu ari nako bashimira,abaigeguye barimo Munyaneza Steven ,yaba ari abarwayi,abarwaza ,abaganga ndetse n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Kibuye muri Bwishyura ,bukaba bwaranezerewe.

N’uku iki gikorwa cya STEVEN cyari giteguye mbere yuko kiba hariho iyi poster

Mu kiganiro gito na Radio &Web : KIMELive.com ,Munyaneza Steven yagize ati:

(UMVA HANO IKIGANIRO KIGUFI KIME YAGIRANYE NA STEVEN MUNYANEZA WATEGUYE IKI GIKORWA CY’UBUMUNTU)

Kuruhande rw’ibittaro bya Kibuye ,Madamu Jacqueline Umuhoza ushinzwe ububanyi n\itumanaho muri iki kigo yabwiye KIMELive.com ko iki gikorwa ari kiza kandi wabona giteguranye ubwitonzi,kuko basanzwe bakira benshi bifuza gufasha abarwayi,nyamara baw ugasanga ubwabo ntibari serieux ,ariko abona uyu musore n’abo bafatanije baratekereje byiza bagakora n’ibyiza ku munsi mwiza.

Umuhoza Jacqueline mu magambo ye ati:

(UMVA HANO IKIGANIRO KIGUFI KIME YAGIRANYE NA JACQUELINE UMUHOZA W’IBITARO BYA KIBUYE)
Igikorwa cyabereye mu bitaro byitegerezo bya Kibuye
Iyi ni tweet y’ibitaro bya Kibuye Regferal Hospital

Mu mafoto atandukanye reba uko iki gikorwa cyo Gusura abarwayi mu bitaro bya Kibuye byagenze:

Inkuru ya : ALAIN -PATRICK Kanyarwanda Photo:ISE/KIME Ltd

Ivomo rya : Steven MUNYANEZA

Please follow and like us:
Pin Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

YouTube