IJAMBO|IMANA:N’ururimi na rwo ni ko ruri : ni urugingo ruto rukirarira ibikomeye-YAKOBO:3:1-6!

MORNING:Ijambo ry’umunsi
Tariki ya 04-01-2024 Kuwa kane

Bene data , ntihakabe benshi muri mwe bashaka kuba abigisha: muzi yuko tuzacirwa urubanza ruruta iz’abandi, kuko twese ducumura muri byinshi.


Umuntu wese udacumura mu byo avuga aba ari umuntu utunganye rwose, wabasha no gutegeka umubiri we wose.


Dore dushyira ibyuma byo kuyobora amafarashi mu kanwa kayo kugira ngo atwumvire, kandi dushobora guhindura n’imibiri yayo yose.

Kandi dore n’inkuge nubwo zaba ari nini zite , zikagendeshwa n’umuyaga uhuha cyane , ingashya ntoya cyane ni yo izerekeza aho umwerekeza ashaka.


N’ururimi na rwo ni ko ruri : ni urugingo ruto rukirarira ibikomeye.


Murebe namwe ishyamba naho ari rinini rite, uburyo ritwikwa n’agashashi gato cyane !

Kandi koko ururimi ni umuriro
Yemwe ni ububi bungana n’isi ! Ururimi rwashyizwe mu ngingo zacu, ni rwo rwonona umubiri wose, rukongeza kamere yacu yose, Na rwo rukongezwa Na gihenomu.

Yakobo:3:1-6

Mwakire neza ijambo ry’Imana Kd mugire umunsi mwiza

Please follow and like us:
Pin Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

YouTube