GISHYITA|Live:Kuri ubu ntabwo umuhanda uri gukoreshwa-KARONGI _GISHYITA!

TRAFFIC:Amakuru agera ku rubuga www.KIMELIVE.com aratangaza ko kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru ,kuri iki cyumweru tariki 07 Mutarama 2024 ,umuhanda Karongi Nyamasheke utakiri nyabagendwa,kugeza hatanzwe amabwirizwa mashyashya.

“Muraho,

Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi yateye inkangu mu murenge wa Gishyita, ubu umuhanda Karongi-Nyamasheke wabaye ufunze by’agateganyo.

Imirimo yo gutunganya uyu muhanda irimo gukorwa. Turabamenyesha umuhanda nuba nyabagendwa.

Murakoze

Cfr RNP”

Iri ni itangazo ryageze kuri KIMELive.com

Icyateye uku gufungwa k’umuhanda akaba ari imvura nyinshi yateye inkangu mu murenge wa Gishyita, bigatuma umuhanda Karongi-Nyamasheke wabaye ufunze by’agateganyo.

Ibi bibayeho,nyuma y’imvura nyinshi yaramutse igwa mu ntara y’iburengerazuba byumwihariko mu karere ka Karongi ,bikaba bimqze niminsi binatangwa nk’umuburo w’imvura nyinshi muri uku kwa mbere,nkuko bitangazwa na Meteo Rwanda ,ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe.

INGANJI zacu zikaba zihatubereye,turaza gukomeza kubagezaho impinduka zose uko RNP ishami ryo mu muganda bari bukomeze kubitangaza.

MU MAFOTO ATANDUKANYE UKU NIKO UMUHANDA WA KARONGI -NYAMASHEKE WIFASHE:

Inkuru ya Cestin NGANJI

Ivomo rya :RNP

Please follow and like us:
Pin Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

YouTube