KARONGI |Live:Hagiye kuzura ubundi bwato rutura-KIVU QUEEN AMAHORO!

BWISHYURA:Amakuru agera kuri www.KimeLive.com aravuga ko muri iki cyumweru akarere ka Karongi, kagenderewe n’Intumwa za Rubanda (Abadepite),bakomeje gusura ibikorwaremezo bitandukanye muri byo harimo ubwato buje bukurikira uburimo na Hotel bugiye kuzura,ubu bukaba buzwi ku izina rya “KIVU QUEEN AMAHORO “

Story by Chief Nganji Editorial

Ni uku ubu bwato buzatwara imodoka 7 buzaba bumeze

Abadepite bamaze iminsi mu ntara y’iburengerazuba byumwihariko mu karere ka Karongi bakaba basuye ahantu hatandukanye muriho harimo ahari gukorerwa ubwato buzaba bwitwa “KIVU QUEEN AMAHORO” busanzwe bukorwa n’uruganda Afrinest Engineering, bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 150 n’imodoka 7 nk’uko tubikesha twitter y’Akarere ka Karongi.

Abadepite barimo kwerekwa uko ubu bwato buzaba bukora

Umuyobozi w’Akarere na ba Depite Nyabyenda Damien na Murumunawabo Cécile bari muri aka karere bashimiye icyo gikorwa kizamura ubukerarugendo mu karere n’ubundi gasanzwe kazwiho ibyiza bikurura ba mukerarugendo byanatumye bamwe bahita “Mu Busuwisi wo muri Africa ” ari nabyo bituma aka karere gakomeza koko kuba “Inkingi ya Mwamba”

Indirimbo y’Akarere ka Karongi

KANDA HANO UREBE AMATEKA Y’AKA KARERE KA KARONGI .

Mu kiganiro na www.kimelive.com umwe mubayobozi mushya w’Akarere ka Karongi avugana n’itangazamakuru yashimangiye ko hari ubwato buri kuzura ,ariko ko butandukanye n’ubwa Hoteli ahubwo ubu abadepite basuye bufite ubushobozi bwo gutwara abantu 150 n’imodoka 7.

Mayor mushya w’Akarere ka Karongi witezweho impinduka muri kano karere gafite ibyagateza imbere byinshi

Twagerageje kuvugana n’umuyobozi w’Akarere ntibyadukundira kuzindi ngamba bafite z’iterambere ry’akarere ka karongi ,tukaba twasohoye iyi nkuru atarabasha kutwitaba ,ku mpamvu z’indi mirimo,mugihe tuzabona amakuru yimbitse tukazayabatangariza.

Ni kamwe mu turere dufite ahantu nyaburanga ariko benshi bahavuka bakunze kwigira gushakira ubuzima ahandi kubera kutahabona ibyo bakeneye.

Reka tubabwire ko aka karere ka Karongi kari muturere turi gukora cyane ,kugira ngo hakomeze gutanga umusanzu ku iterambere ry’igihugu ,dore ko ari ari hamwe mu hatoranyijwe nk’ahunganira Umugi wa Kigali ,kandi ubuyobozi bushyashya bukaba bwizeza abaturage n’abahagenda ko bagiye kuhagira ahantu hifuzwa na buri wese ,bikavamaho amakuru yahozeho mu baturage ko kubera iterambere bamwe no mubavuka hano hahoze hitwa “Kibuye” birukankiraga kujya kwiturira no gushakira ubuzima mu yindi migi impamvu zitavugwaho kimwe,dore ko abahavuka iyo bagiye ahandi bazamukaga mu ntera ,n’abahaje batahavuka bakananizwa n’abahavuka ugasanga byarabaye imwe mu mpamvu ituma Kibuye ibikorwa by’iterambere bitagera ku ntego ziyemeje nk’uko bamwe mubantu babiri batandukanye ,umwe uhavuka n’undi waje kuhashakira ubuzima mubaganiriye n’umunyamakuru wacu babihurijeho mu mpamvu zitera Karongi guhora mu buzima bumwe budahinduka,ariko ubu hari ikizere mu bigiye gutuma kaba akarere kizihiwe buri wese wifuza kuhatura.

Source:Internet

Please follow and like us:
Pin Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

YouTube