IJAMBO|IMANA:Ni jye Alufa na Omega, itangiriro n’iherezo-IBYAHISHUWE:21:1-8!

BONJOUR:📖 Ijambo ry’umunsi 📖Tariki ya 11-01-2024,kuwa kane.

Inspired by Ev.JOSEPH Hitimana

Mbona Ijuru rishya n’isi nshya, kuko Ijuru rya kera n’isi ya mbere byari byashize, n’inyanja yari itakiriho.


Mbona ururembo rwera Yerusalemu nshya rumanuka ruva mu Ijuru ku Mana, rwiteguwe nk’uko umugeni arimbishirizwa umugabo we.
Numva ijwi rirenga rivuye kuri ya ntebe rivuga riti ” Dore ihema ry’Imana riri hamwe n’abantu Kandi izaturana na bo, na bo bazaba abantu bayo Kandi Imana ubwayo izabana na bo ibe Imana yabo.


Izahanagura amarira yose ku maso yabo Kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, Kandi umuborogo cyangwa gutaka cyangwa kuribwa, ntibizabaho ukundi kuko ibya mbere bishize.”


Iyicara kuri ya ntebe iravuga iti” Dore byose ndabihindura bishya.” Kandi iri ” Andika kuko ayo magambo ari ayo kwizerwa n’ay’ukuri.”
Kandi iti” Birarangiye.

Ni jye Alufa na Omega, itangiriro n’iherezo. Ufite inyota nzamuhera Ubuntu kunywa ku isoko y’amazi y’ubugingo.


Unesha azaragwa byose, nanjye nzaba Imana ye na we abe umwana wanjye.


Ariko abanyabwoba n’abatizera, n’abakora ibizira n’abicanyi, n’abasambanyi n’abarozi n’abasenga ibishushanyo n’abanyabinyoma bose, umugabane wabo uzaba mu nyanja yaka umuriro n’amazuku ari yo rupfu rwa kabiri.”

Ibyahishuwe:21:1-8

Mwakire Neza Ijambo ry’Imana kd mugire umunsi mwiza

Please follow and like us:
Pin Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

YouTube