BURUNDI~RWANDA:Bimaze kwezwa ko yose ifunze-IMIPAKA!

UMUPAKA|Live:Amakuru ava mu gihugu cy’abaturanyi b’Abarundi agera kuri KIMELIVE.COM aravuga ko Leta y’iki gihugu imaze kwemera ko yatanze amabwiriza yo gufunga imipaka yose ihuza u Burundi n’u Rwanda. Ni amakuru yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 11 Mutarama 2024.

Inkuru yabaye impamo ubu abarundi barangije gufunga imipaka

Ibi bibaye nyuma y’uko Guverinoma y’u Burundi iciye amarenga ko ishobora gufunga imipaka ihuza iki Gihugu n’u Rwanda, yamaze gufata iki cyemezo.

Abakuru b’ibihugu byombi u Rwanda n’Uburundi

Ibitangazamakuru bikorera mu Burundi, byemeje aya makuru nubwo nta cyemezo cyanditse cyari cyasohorwa na Guverinoma y’u Burundi.Ibi ariko bikaba biri no kugenda byemezwa n’ibinyamakuru byo mu Rwanda .

Hari amakuru kandi avuga ko hari abantu babuze uko bambuka bava mu Rwanda bajya mu Burundi baheze ku Mupaka wa Ruhwa mu Karere ka Rusizi.

Abo bantu barimo Abanyarwanda n’Abanyekongo berecyezaga mu Burundi ndetse n’Abarundi bari bavuye mu isoko rya Bugarama mu Karere ka Rusizi.

Reba hano uruzinduko baheruka kugirana bombi mu Burundi

Mu minsi ishize, Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yari yabaye nk’ubicaho amarenga ko Igihugu cye gishobora gufunga imipaka, ubwo yashinjaga ubutegetsi bw’u Rwanda gufasha umutwe wa RED Tabara, ariko Guverinoma y’u Rwanda yo ikaba yarabihakanye.

UBU IKIBAZO GISIGAYE KWIBAZWA N’IKI?

KIMELive.Com

Please follow and like us:
Pin Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

YouTube