GOSPEL|Live:Indirimbo ‘Tonyanza’ isobanuye iki -LEWIS

WEST|GOT~TALENT:Umuhanzi ufite kuba ari mpuzaturere, dore ko yavuye muri Nyamasheke ,akaza guhigira ubuzima muri Karongi, afite byinshi yahigiye binamugeza kukwiyegurira Imana mu ndirimbo ze amaze no kugeza aho dukorera,akaba yaraganiriye n’umunyamakuru wa KIMELive.com,ubuzima busanzwe,ubw’ubuhanzi n’ubwitorero

Banza wumve hano indirimbo yatangiriyeho yitwa  “Ukuboko ya Aime  Lewis:

Dore Ikiganiro cyose yagiranye natwe:

#KimeLiveDotCom:Wiriwe neza Bwana Umuhanzi?Watangira wibwira abakunzi ba KIME?

#Lewis: murakoze cyane Kime karongi amazina yanjye nitwa Aimé Lewis niyongira nkaba ndumuririmbyi uririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana kandi ndi umusore.

#KimeLiveDotCom: Kumuntu wumvishe bwa mbere iryo zina,LEWIS ni muntu ki ,yavukiye he?Ryari?Umuziki we?N’ingaragu?…

#Lewis:Ndi musore navukiye mu karere ka nyamashe mumwaka wa 1993 ariko ubu mbarizwa mu karere ka Karongi hano mumugi wa kibuye kubijya numuziki nkuko nabivuze nandika kandi nkanaririmba indirimbo zihimbaza Imana.

#KimeLiveDotCom: Yego,utubwiye ko wavukiye mu ntara y’iburengerazuba,watubwira itandukaniro ry’Akarere ka #Nyamasheke n’Akarere ka #Karongi,mu buryo bw’imibereho ndetse n’imyidagaduro byumwihariko mu muziki?

Ese ibintu bibiri byiza bya buri karere umaze kubona n’ibihe?ibibi bibiri bya buri Karere?

Itandukaniro riri hagati yutwo turere tubiri rero ntabwo ari nini cyane cyane ko utwo turere tubiri twose duhana imbibi ndetse tunahurira kukiya cya kivu usanga rero aruturere twenda gusa imibereho myiza turayisangira Gusa icyo karongi irusha nyamashe numugi mwiza Watoranijwe ngube uwo ubukerarugendo

Mubyi imyidagaduro rero simvuga kuri Nyamashe kuko ntahaherutse ariko ndabuga kuri karongi mbamo karongi mubijyanye niyobokamana no kuramya rwose nibyiza cyane turishima tukabona ibitaramo byiza kandi byinshi tukabona nabaramyi batandukanye

Ikindi kandi Karongi kandi ifite ubwiza nyaburanga butagereranwa kandi na Nyamasheke nuko ibyo babihuriyeho rwose nkuko nabivuzeho kubashaka gutembera kubashaka aho gufatira amashusho yindirimbo mbese nibyinshi

Ibibi byo ntabyo mvuga kuko ndabizi nibitaratunga biri munzira yo gukemuka kandi rwose birimo kuza ndabyizeye.

#KimeLiveDotCom: Byiza cyane,mbere yuko tuvuga kumuziki wawe,watubwiye ko usengera mu itorero ry’Adventiste b’umunsi wa Karindwi ,amakuru atugeraho muherutse gutumira chorale izwi “Ambassadors of Christ” wabwira utari uhari uko icyo gitaramo cyagenze,ese cyari kigamije iki?”

#Lewis: Yego nibyo karongi haherutse kubera igitaramo gikomeye ndetse igitaramo cyagenze neza cyane cyari cyateguwe na Chorale Abungeri ibarizwa kwitorero rya Galilaya ndetse kikaba cyari cyirimo Ambassadors ndetse nandi ma Chorale menshi akaba cyari igitaramo cyo gutera inkunga Chorale abungeri kugirango irushehi kujya mbere mumurimo w’Imana.

#KimeLiveDotCom: Mundirimbo abantu bakuziho ninyinshi kuko zimaze kurenga imwe ;zinagaragara kuri YouTube,ndetse zinakinwa cyane kuri #RadioKIME .Iheruka wayise “Tonyanza” wasobanurira abadukurikira icyo isobanuye ?N’impamvu yayo nk’umuhanzi?

#Lewis:Yego rwose nkuko ubivuze maze gukora indirimbo zijyera kuri Eshanu

Iwabo w’Abera,Ndarambiwe,Arakiza,Ukuboko
na TONYANZA.

indirimbo TONYANZA iri gufasha benshi

Tonyanza rero nkuko ubivuze nindirimbo shyashya niyo mperuka gukora ubu irihanze namashusho ikaba arindirimbo irigukundwa nabantu benshi abana ndetse nabantu bose muri Rusange

Tonyanza rero nijambo riva kunshinga Gutonyanga kandi murabizi hatonyanga ibisukika Naririmbye nsaba ko Imana yadutonyangiriza imbazo zayo nkuko tuzi ko kubwo amaraso ya Yesu twababariwe ibyaha nindirimbo nziza cyane nararikira buri wese kumva kandi akarayumvisha mujyenzi we Muri macye Tonyanza nicyo nayivugaho kandi Ndayibatuye mwese nifuza ko mwatonyangirizwa imbazi Z’ Imana.

#KimeLiveDotCom: Dusoza n’iki uteganya nk’umuhanzi?Ese abakunda Gospel Music muri Western Province wabasaba iki?

#Lewis: Nteganya gukora ibitaramo muminsi irimbere murabimenyeshwa ndetse no gukomeza gukora ibikorwa byinshi indirimbo nibindi

Icyo nabwira abaririmbyi dukorera muriyi ntara nuko bagira umwete bagakora cyane ntibacike intege.

#KimeLiveDotCom: Ijambo rimwe kuri KIME yaba Website or Radio?

#Lewis: KIME Karongi ndabakunda cyane mujyira umwete kandi gahunda zanyu ninziza ubwo mwatuzaniye na website yandika nk’ikinyamakuru tuzanabakurikiranira Online hose ku isi mukomereze aho rwose byatunejeje.

#KimeLiveDotCom: Urakoze cyane,reka tugushimire kumwanya wawe,tukwifurize n’iterambere ,umunsi mwiza

#Lewis:namwe mwakoze kunzirikana mugire Amahoro.

Indirimbo TONYANZA yatangiwe gusubirwamo n’abatandukanye
Komeza ukurikire RADIO KIME aho waba uganje hose ku isi #TuravugaMukatwumva!(KANDA HANO WUMVE)
Please follow and like us:
Pin Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

YouTube