IJAMBO|IMANA:Tugiye iwacu mu ijuru muze -ZABURI:86:8-17!

BONJOUR:
📖 Ijambo ry’umunsi ryo kuwa gatandatu 📖
Tariki ya 13-01-2024

Inspired by Ev.JOSEPH Hitimana

Indirimbo ya 183 mu gitabo cy’indirimbo

Mwami, mubigirwamana nta gihwanye nawe, Kandi nta mirimo ihwanye n’iyawe.

Mwami, amahanga yose waremye azaza, akwikubite imbere akuramye, Kandi bazahimbaza izina ryawe.

Kuko ukomeye Kandi ukora ibitangaza, ni wowe Mana wenyine.

Uwiteka ujye unyigisha inzira yawe, nanjye nzajya ngendera mu murava wawe.

Teraniriza hamwe ibiri mu mutima, ngo wubahe izina ryawe.

Mwami Mana yanjye, nzagushimisha umutima wanjye wose, nzahimbaza izina ryawe iteka ryose.

Kuko imbabazi ungirira ari nyinshi, kandi wakijije ubugingo bwanjye, ntibwajya ikuzimu hasi.


Mana, abibone bampagurukiye, iteraniro ry’abanyarugomo ryashatse ubugingo bwanjye, batagushyize imbere yabo.

Ariko Mwami, Uri Imana y’ibambe n’imbabazi, itinda kurakara, ifite kugira neza kwinshi n’umurava mwinshi.


Unkebuke umbabarire, uhe umugaragu wawe imbaraga zawe, ukize umwana w’umuja wawe.


Unyereke ikimenyetso cy ‘ ibyiza ,kugira ngo abanyanga bakirebe bamware, kuko wowe uwiteka, untabaye ukamara umubabaro.

Zaburi:86:8-17

Mwakire Neza Ijambo ry’Imana kd mugire umunsi mwiza

Radio KIMELive.com

Ushobora no kumvira Radio KIME aho waba uri hose ku isi(KANDA HANO)
Please follow and like us:
Pin Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

YouTube