🔴SEMI|LIVE~CONCERT:Muncamake ,dore uko igitaramo cye cyagenze -AIMÉ LEWIS!

KARONGI|ADVENTIST:Niyongira Aimé Lewis uherutse gushyira ahagaragara indirimbo yise ‘Tonyanza’ ,”Wakunzwe rwinshi” n’izindi yaraye ataramiye abatuye mu Ntara y’Uburengerazuba mu gitaramo cyabaye kuri iyi sabato yo kuwawa 13 Mutarama (Ukwa Mbere) 2024 mu Rusengero rw’Abadiventisiti rwa Galilaya ruherereye mu Murenge wa Bwishyura.

Story by Mc KALAINganji

Niyongira ukoresha amazina Aimé Lewis mu buhanzi bwe yateguye iki gitaramo acyita ‘Wakunzwe Rwinshi’, amakuru INGANJI zati muri icyo gitaramo nuko bagenzi be basengqna muri iryo torero ry’Abadiventiste b’umunsi wa Karindwi mu Rwanda bari baje kumutera ingabo mubitugu,muri bo harimo Anointed Group yo mu Mujyi wa Kigali, New hope Choir, Abungeri Family Choir n’andi makorari yo ku Itorero rya Galilaya.

Avuga ko kigamije kwibuka ibyiza Imana yakoreye abantu muri uyu mwaka dusoza wa 2023.

Aimé Lewis yabwiye KIMELive.com ko icyo yifuza ko buri muntu wese muri gitaramo akurikije akamwemwe yabonaga abitabiriye bari banyuzwe kandi harimo no kunguka kuby’agakiza n’ubugingo muri rusange.

Ati “Nifuzaga ko Abakunzi banjye n’abakunzi b’Indirimbo ziramya Imana muri rusange ko baza tugafatanya gushima Imana kubyo yagiye idukorera bitandukanye tunayishimira ko itwambukije 2023 tukaba tujyeze muri 2024,none yabikoze ihabwe Icyubahiro”

Umva hano umuhanzi Aimé Lewis avuga kugitaramo cye/KIMELive.com

Reka tubibutse ko uyu Niyongira Aimé Lewis ari umuririmbyi ukorera umurimo wo kuramya Imana mu itorero rya Abadiventisite b’Umunsi wa Karindwi rya Galilaya mu Ntara y’Ivugabutumwa ya Kibuye, Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi.

Amaze gushyira hanze indirimbo zigera kuri eshanu zirimo Iwabo w’Abera, Tonyanza, Ukuboko n’izindi.

Reba hano ibihangano byose bya Aimé Lewis Niyongira:

uyu niwe muhanzi wateguye iki gitaramo I Galeliya

MU MAFOTO NA VIDEO DORE UKO BYARI BYIFASHE:

Please follow and like us:
Pin Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

YouTube