🔴LIVE|REMERA~STREAMING:Kurikira amateraniro uko ari kugenda-MURUSENGERO RWA EAR!!

BONJOUR:
📖 Ijambo ry’umunsi 📖Ku cyumweru

Tariki ya 14-01-2024

Tukaba tugiye kubifatanya n’amateraniro ari kubera I Remera kurusengero rwa Anglican, aha hakaba ari naho hatumye hitirirwa ku Giporoso,EAR Remera.

Kurikira hano Live amateraniro yo kuri iki cyumweru

Ariko weho Isirayeli umugaragu wanjye, yakobo natoranije, rubyaro rwa Aburahamu incuti yanjye.

Weho nahamagaye, nkagukura ku mpera z’isi no mu mfuruka zayo nkakubwira nti “Uri umugaragu wanjye, naragutoranije sinaguciye.

Ntutinye kuko ndi kumwe nawe, ntukihebe kuko ndi Imana yawe.

Nzajya ngukomeza, ni koko nzajya ngutabara Kandi nzajya nkuramiza ukuboko kw’iburyo, ari ko gukiranuka kwanjye.

“Dore abakurakariye bose bazakorwa n’isoni bamware, abagutonganya bazahinduka ubusa ndetse bazarimbuka.

Abakugisha impaka uzabashaka ubabure, Kandi abakurwanya bazahinduka ubusa babe nk’ibitariho, kuko jyewe Uwiteka Imana yawe nzagufata ukuboko kw’iburyo nkubwire nti ‘witinya, ndagutabaye.’
Witinya Yakobo wa munyorogoto we namwe bagabo b’Abisirayeli, ni jye uzagutabara.

“Niko Uwiteka avuga Kandi ni we Uwera wa Isirayeli Umucunguzi wawe.

“Dore nzakugira umuhuzo mushya w’ubugi ufite amenyo, uzahura imisozi ukayimenagura, n’udusozi ukaduhindura nk’ibishingwe.

Uzabigosora umuyaga ubitumure, umuyaga wa serwakira ubitatanye, nawe uzishimira Uwiteka wiratane Uwera wa Isirayeli.”

Yeaaya:41:8-16

Mwakire Neza Ijambo ry’Imana kd mugire umunsi mwiza n’amateraniro meza

Please follow and like us:
Pin Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

YouTube