🔴LIVE|N.B~PRAYER:kurikira hano amasengesho yo gusengera -IGIHUGU!

KIGALI: Kuri uyu munsi w’icyumweru tariki 14 January 2024 ,hari kuba amasengesho ategurwa n’Umuryango Rwanda Leaders Fellowship, yitabiriwe n’abayobozi b’amadini n’amatorero akorera mu Rwanda, inshuti z’u Rwanda ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye z’Igihugu,umushyitsi mukuru akab ri Nyakubahwa Perezida wa Republika y’u rwanda Paul Kagame.

KURIKIRA HANO UKO AMASENGESHO ARI GUTAMBUKA #LIVEStreaming:

Amasengesho yo gusengera igihugu

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko mu myaka ishize hari umuntu wigeze kumusaba kumuha umwanya kugira ngo amugezeho ubutumwa bw’Imana amufitiye, yubahiriza ubu busabe bwe, ariko amubwira ko niyongera kuvugana n’Imana yazayibwira kuzajya imwivugishiriza nta wundi ibanje kunyuraho.

Ni ingingo Perezida Kagame yagarutseho mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 14 Mutarama mu 2024, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye amasengesho ngarukamwaka yo gusengera Igihugu azwi nka ‘National Prayer Breakfast’.

Aya masengesho amaze imyaka 29 aba. Ategurwa hagamijwe gushima Imana ibyo imaze gukorera u Rwanda no kuyisaba ngo irufashe gukomeza kujya imbere mu mwaka mushya uba utangiye.

Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, yabanje kubashimira kuri aya masengesho bategura.

Ati “Reka ntangirire ku gushimira aba bashyitsi bacu bavuye hirya no hino hanze y’igihugu cyacu bakaba baje kwifatanya natwe muri aya masengesho. Ndashimira kandi namwe mwese muri hano, nshimira kandi n’abadutumiye. Ndizera ko mwese mwatangiye umwaka neza kandi uzakomeze ubabere muhire ndetse n’indi myaka yose iri imbere.”

Perezida Kagame yakomeje agaragaza ko uretse gusenga, iyo yatumiwe aba ari umwanya mwiza wo kongera kuganira n’abantu batandukanye.

Ati “Nanjye bimpa umwanya wo kuganira namwe. Usibye kubonana, hari abo tuba tudaherukana tumaze nk’imyaka myinshi cyane kandi dufite byinshi duhuriyeho ndetse ibyo twakoreye igihugu cyacu.”

Umukuru w’Igihugu yagaragarije abari muri uyu muhango ko mu 1996 cyangwa mu 1995, hari umuntu wigeze kumushaka avuga ko amufitiye ubutumwa Imana yamuhaye.

Ati “Kera hari umuntu wantumyeho kubera ko anshaka kandi amfitiye ubutumwa. Ambwira ko ari ubutumwa bakomeye buturuka ahantu hakomeye, kandi ko uwamutumye yambwiye ko agomba kungeraho akabunyihera. Ni uko mushakira umwanya ndamutumira aza kundeba mu biro. Kera mu 1996 niba atari mu 1995 ahubwo. Duhuye mubaza ubutumwa n’uwamutumye. Ambwira ko yatumwe n’Imana, ndamubwira nti ugira amahirwe kuba uhura n’Imana ndetse ikagutuma.”

Yakomeje avuga ko “Ambwira ibyo dukwiriye kuba dukora nk’abayobozi, ndamubwira nti ndumva bihuye n’ibyo nkora cyangwa dukora kuri ubu ngubu. Nti rero ni amahirwe ko Imana yagutumye ibyo dukwiriye kuba dukora none bikaba bisa n’ibyo dusanzwe dukora.”

Perezida Kagame ngo yabwiye uyu muntu ko ubutaha niyongera kuvugana n’Imana yayibwira ikajya imwivugishiriza nta wundi bibanje kunyuraho.

Ati “Ndamubwira nti ariko ubundi uko byari bikwiriye kuba bimeze usibye amahirwe ufite, mu bo Imana ikwiriye kuba ituma ku bandi, narinkwiriye kuba ndimo kubera ko ibyo waje kumbwira Imana yagutumye nkasanga ari nabyo tunagerageza gukora, ubwo ni ukuvuga ko aho turi Imana yahadushyize nyine iradutuma ngo dukore ibyo. Ntabwo ari wowe rero wagakwiriye kuba ufite telefone yo kuvugana n’Imana njye ntayifite, ndamubwira nti ariko uko bimeze kose nusubirayo, uyimbwirire ko nanjye nshaka kuvugana nayo nta handi binyuze, nkajya nivuganira nayo ntinyure mu bandi bangezaho ubwo butumwa kuko nanjye nyikorera.”

Perezida Kagame yavuze ko gukorera Imana kwe gushingiye mu gikorera abaturage kuko nawo ari umurimo w’Imana.

MU MAFOTO YANDI REBA UKO N.P.BREAKFAST YITABIRIWE:

Apôtre Mignone Kabera uri mu bavugabutumwa bakomeye mu Rwanda yitabiriye aya masengesho yo gusabira Igihugu

Aya masengesho yitabiriwe n’abayobozi b’amadini n’amatorero atandukanye akorera mu Rwanda

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Abdallah Utumatwishima (ubanza iburyo), ubwo yageraga ahabereye aya masengesho

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, ni umwe mu bayobozi bakunze kugaragara muri aya masengesho

Umunyamabanga Mukuru mushya w’Umuryango wa FPR Inkotanyi Gasamagera Wellars, yitabiriye aya masengesho

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry ubwo yari ageze muri Kigali Convention Centre, ahabereye aya masengesho

Maj. Gen. (Rtd.) Albert Murasira (ubanza ibumoso) wabaye Minisitiri w’Ingabo ni umwe mu bagaragaye muri aya masengesho

Rwiyemezamirimo Col (Rtd) Twahirwa Dodo, aganira n’umwe mu bitabiriye aya masengesho

Apôtre Mignone Kabera aganira n’abarimo Kayitesi Peninah Rutayisire, umugore we Pasiteri Antoine Rutayisire

Aya masengesho yabaye umwanya wo kongera kubonana kw’abataherukanaga

Apôtre Gitwaza aramukanya n’umwe mu bari muri aya masengesho

Apôtre Paul Gitwaza aganira na Col (Rtd) Twahirwa Dodo

Sheikh Salim Hitimana ni umwe mu banyamadini bagaragaye muri uyu muhango

Perezida Kagame ubwo yari ageze ahabereye aya masengesho yo gusabira Igihugu

Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kuzirikana ko gusanga gusa bidahagije

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko u Rwanda rwabashije kwikura mu bibazo kubera amahitamo meza kandi akwiriye

Perezida Kagame yasabye abitabiriye aya masengesho kwamagira kure amahanga ashaka kubategeka

Song:UWITEKA ARAJE by Aimé Uwimana

Amafoto: Igirubuntu Darcy

Radio KIMELIVE.COM

Imwe mu ma Radio Local yacu,baratuzi #MUHANGA #KARONGI…
Please follow and like us:
Pin Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

YouTube