PEOPLE|Life:Umuhanzi Young Grace yatangiriye umuziki i Rubavu -AMATEKA!

KIMELive/PEOPLE:Ntibimenyerewe cyane mu Rwanda ko abakobwa bakora umuziki wa Rap.  Na bake bawukora ntibangana na Abayizera Grace uzwi nka Young Grace. Natwe tuti “muzika nshya, umuhanzi mushya”.

Urebye aho ageze si umuhanzi mushya, ku myaka 18 gusa, Young Grace ubu arahatana n’abahanzi nka Pacy, Miss Jojo, Knowless mu kwegukana PGGSS 2012 mu bagore, aba kandi ahanganye nabo muri Salax Award za 2011 izaba mu minsi iri imbere.

Ni umukobwa wo mu muryango w’abana batatu, abakobwa babiri n’umuhungu umwe. Yavukiye mu karere ka Rubavu ari naho atuye n’ababyeyi be, ahitwa RCD.

Yize amashuri abanza mu kigo kitwa APECE Mweya i Rubavu , ikiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye akiga muri Lycee de Gisenyi no muri ETEKA Kabgayi, ikiciro cyanyuma yakize mu kigo cya AMIES DES ENFANTS i Musanze ari naho aherutse kurangiriza mu ishami rya HEG (History Economics and Geography)

Mu gihe ategereje ibisubizo by’ikizamini gisoza amashuri yisumbuye yakoze mu mwaka ushize, ntiyicaye ubusa kuko afite ikiraka muri EWSA/Rubavu

Kuri iriya myaka micye cyane, uyu muhanzikazi yifitiye imodoka ye imufasha mu ngendo. Mbere yo kubona iki kiraka akora ubu, yakundaga kuba afasha ababyeyi be imirimo yo gucuruza, yayikikuka agakora muzika ku mugoroba.

Uyu muhanzi yabwiye UM– USEKE.COM ko akunda cyane koga no gusabana n’inshuti ze, agakunda cyane kurya igitoki kirimo Ubunyobwa.

Nubwo buri muhanzi wese ampa insipiration, nkunda cyane muzika ya Lil Wayne, iyo atabaho ubanza nanjye ntari kwirirwa ndirimba” ni amagambo y’umuraperikazi Young Grace

Guhanga no kuririmba ngo ntibimugora kuko ari impano ye, ahanga akanaririmba hereye kubyo areba cyangwa ahura nabyo mu buzima busanzwe.

Yatangiye muzika mu 2009, yari afite imyaka 16 gusa, nyuma y’igihe gito atangiye yahise abona igihembo cya SALAX AWARD (BEST TEEN) muntangiriro zumwaka wa 2010.

Iki gihembo kiri mu byanshimishije kandi byanteye imbaraga zo kumva ko ibyo nkora hari abantu babikunze, mu gihe nari maze igihe gito mbitangiye” Young Grace

Mu byamubabaje kurusha ibindi, yabwiye UM– USEKE.COM ko urupfu rwa mugenzi we biganaga wari inshuti ye biganaga bakiri bato cyane muri Lycee de Gisenyi.

Young Grace style y’imyambarire ye ngo yumva uburyo abahungu bambara bimunyura. “Jyewe nkunda kwambara nk’abahungu, ibintu binini hasi no hejuru kandi bitanyambika ubusa

Kuba ari umuhanzi ngo byamukururiye ibibazo ubwo yari mu ngando zikorwa n’abarangije amashuri yisumbuye, Ingabo zibahugura zimaze kumva ko ari umuhanzi zamubwiye kuririmbira abandi indirimbo ze ZOSE, biramunanira ategekwa gukora pompage/push ups 30. Nubwo nabyo atabibashije nyuma yo kugerageza

YOUNG GRACE kandi yabaiye UM– USEKE.COM ko afite umukunzi witwa GILY. Umuba hafi kenshi mubyo akora.

Please follow and like us:
Pin Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

YouTube