“Njyewe abanzi barabizi ,nzwiho guhanga udushya ,gucuruza ikintu kubera ko ntawakintumye,ahubwo kubera ko kigezweho.Atari uko kigezweho kandi mumugi wacu ,ahubwo ko kigezweho hose ku isi.
Aya ni amagambo atangazwa n’umugabo uzwi mubijyanye n’imyambarire Fashion muri Karongi mu mugi wa Bwishyura ku Kibuye ho mu ntara y’iburengerazuba, ubwo KIMELive.com yamwegeraga ikamubaza kubijyanye n’ibanga akoresha mukuba aganywa n’abatari bakeya harimo abava hanze y’u Rwanda ndetse no mu gihugu bo amaze kwambika benshi .
Ni umugabo ukimubona bwa mbere urangwa n’imisatsi ya Dread ku mutwe (Rasta) ku mutima ,uhora wambara akaberwa ugira urugwiro ,ukunda abantu ,uganira na buri wese ,ugira morale iri hejuru dore ko ubwo twamusuraga mu isoko rikuru rya Bwishyura twasanze ari gusetsa abantu ,barimo abakiliya ndetse n’abaturanyi baba baje kumva ibiganiro bya Safari Pierre uzwi nka Papa Cedric muri Karongi.
Avuga ku mateka ye uko yinjiye mu bucuruzi by’umwihariko mu kwambika no kugira inama abantu mu myambarire yavuze ko yatangiye hasi cyane ,hahandi abacuruzi benshi batinya guhera ,ariko nagiye ntacika intege cyane ko ibiguca intege bitabura,ariko ubu ndi kurwego ari mu isoko ari Gare mpakorera ,kandi umugi wose umaze kutumenya ,ndetse sinabahisha hari abanyamahanga baza mu Rwanda mubikorwa bitandukanye,bakazakomeza no kumbera abakiliya no hanze y’u Rwanda.
Mu bicuruzwa twasanze muri Safari Design Shop harimo ibi bikurikira:
Ubuyobozi bw’iduka rya Safari Design Shop ,bukaba buboneyeho kwifuriza abakiliya babo n’abandi bagana iri duka ,Noheri nziza n’umwaka mushya wa 2024,aho bababwira ko babafitiye ibishyashya ndetse biri kugiciro cya Promotion.Ukeneye kwambara ukaberwa cyangwa se gukodesha imyenda yaba iyo kugiti cyawe ,cyangwa itsinda wahamagara +25078861769.
Inkuru ya :Mc KALAIN Nganji
Ivomo:ISE/KIME Ltd
Photo:KIMELIVE.COM