🔴TOUR|RWANDA:Jhonatan-Restrepo niwe wegukanye agace ka gatatu-HUYE>RUSIZI!

Agace ka Gatatu: Huye- Rusizi
Isaha yo guhaguruka: 11:00
Isaha yo gusoza: 14:58
Abasiganwa: 92
Intera: 140,3 Km
Umwanditsi : Kanyarwanda A.Patrick ft Ukurikiyimfura Eric Tony
Amafoto : Igirubuntu Darcy & Yuhi Augustin

 LIVE from HUYE-RUSIZI:Uko isiganwa riri kugenda umunota kuwundi

17:18

mardi, 20/02/2024

Tour du Rwanda 2024 izakomereza i Karongi

Umuholandi Pepijn Reinderink azahaguruka i Karongi ku wa Gatatu saa Tanu n’Igice ari we wambaye umwambaro w’umuhondo. Uyu mukinnyi wa Soudal Quick-Step Devo Team amaze gukoresha amasaha arindwi, iminota ine n’amasegonda 12.

Reinderink aranganya ibihe n’abandi 15 barimo William Lecerf Junior bakinana ndetse n’Umunya-Colombia Jhonatan Restrepo wegukanye Agace ka Huye-Rusizi akoresheje amasaha atatu, iminota 46 n’amasegonda 41 ku ntera y’ibilometero 140.3 aho yanganyije ibihe n’abandi 15.

Umunyarwanda uza hafi ku rutonde rusange ni Mugisha Moise (Java-InovoTec) wa 17, urushwa amasegonda arindwi naho Masengesho Vainqueur (Team Rwanda) wa 21 arushwa amasegonda 15.

Agace ka Karongi-Rubavu kazaba kareshya n’ibilometero 93. Abakinnyi basigaye mu isiganwa ubu ni 90.

17:10

mardi, 20/02/2024

Umunyafurika muto mwiza: Aklilu Arefayne (Eritrea)

17:06

mardi, 20/02/2024

Ikipe y’umunsi: Bingoal WB

17:04

mardi, 20/02/2024

Umukinnyi wayoboye isiganwa igihe kirekire: Dillon Geary (Afurika y’Epfo)

https://youtube.com/watch?v=W-xBiAWkKfo%3Fsi%3D79jfLANLG7J1JfEi
https://youtube.com/watch?v=W-xBiAWkKfo%3Fsi%3D79jfLANLG7J1JfEi

17:01

mardi, 20/02/2024

Umukinnyi wahatanye kurusha abandi: Yoel Habtaeb (Bike Aid)

https://youtube.com/watch?v=W-xBiAWkKfo%3Fsi%3D79jfLANLG7J1JfEi
https://youtube.com/watch?v=W-xBiAWkKfo%3Fsi%3D79jfLANLG7J1JfEi
https://youtube.com/watch?v=W-xBiAWkKfo%3Fsi%3D79jfLANLG7J1JfEi
https://youtube.com/watch?v=W-xBiAWkKfo%3Fsi%3D79jfLANLG7J1JfEi
https://youtube.com/watch?v=W-xBiAWkKfo%3Fsi%3D79jfLANLG7J1JfEi

16:58

mardi, 20/02/2024

Umunyarwanda muto mwiza: Tuyizere Hashim (Java-InovoTec)

https://youtube.com/watch?v=W-xBiAWkKfo%3Fsi%3D79jfLANLG7J1JfEi
https://youtube.com/watch?v=W-xBiAWkKfo%3Fsi%3D79jfLANLG7J1JfEi

16:57

mardi, 20/02/2024

Umunyarwanda mwiza: Mugisha Moise (Java-InovoTec)

16:54

mardi, 20/02/2024

Umunyafurika mwiza: Aklilu Arefayne (Eritrea)

16:53

mardi, 20/02/2024

Umukinnyi wahize abandi muri Sprint: Munyaneza Didier (Rwanda)

16:51

mardi, 20/02/2024

Umukinnyi muto mwiza mu isiganwa: Aklilu Arefayne wa Eritrea

16:48

mardi, 20/02/2024

Umukinnyi wahize abandi mu guterera imisozi: Yoel Habtaeb (Bike Aid)

16:46

mardi, 20/02/2024

Umukinnyi wegukanye Etape ya 3 ya Tour du Rwanda 2024: Jhonatan Restrepo Valencia ( Polti-Kometa)

16:44

mardi, 20/02/2024

Umukinnyi wambaye umwambaro w’umuhondo: Pepijn Reinderink (Soudal Quick-Step Devo Team)

15:30

mardi, 20/02/2024

VIDEO: Reba uburyo Jhonatan Restrepo yegukanye Etape ya Gatatu ya Tour du Rwanda 2024

https://youtube.com/watch?v=x8kCjT0z6Dk%3Fsi%3DHIOeZehjgrQZE3Lr

15:26

mardi, 20/02/2024

Ibyaranze Agace ka Gatatu (Huye-Rusizi) muri Tour du Rwanda 2024

Nyuma y’umunsi wa kabiri wegukanywe na Itamar Einhorn wa Israel-Premier Tech mu nzira ya Muhanga-Kibeho, kuri uyu wa Kabiri abakinnyi bahagurutse i Huye berekeza i Rusizi ku ntera y’ibilometero 140,3.

Hakiri kare, ku kilometero cya mbere, Munyaneza Didier (Rwanda), Kiya Rogora (CMC), Vinzent Dorn (Bike Aid) na Dillon Geary (Afurika y’Epfo) bavuye mu gikundi bagisiga amasegonda 15.

Bageze i Maraba, Munyaneza (Rwanda), Shafik Mugalu (May Stars) na Dillon Geary (Afurika y’Epfo) bafashe Yoel Habtaeb (Bike Aid) wari wagiye imbere, aho basigaga Tuyizere Etienne wa Java-InovoTec amasegonda 40, ni mu gihe igikundi cyari inyuma ho amasegonda 55.

Munyaneza Didier wa Team Rwanda ni we wegukanye amanota y’Umusozi wa Mbere yatangiwe i Nyamagabe, akurikiwe na Habteab na Geary.

Ku kilometero cya 27, Munyaneza Didier wa Team Rwanda yaje gutobokesha arasigara, byatumye amanota y’Umusozi wa kabiri yatangiwe i Kigeme ku kilometero cya 30, yegukanwa naYoel Habtaeb wa Bike Aid, akurikirwa Dillon Geary, Tuyizere Etienne na Shafik Mugalu.

Amanota yo kunyukira igare ahatambika “sprint” yatangiwe i Kigeme ku kilometero cya 32,9, yegukanywe n’Umunya-Uganda Shafik Mugalu ukinira May Stars yo mu Rwanda, ni mu gihe nyuma yo kugira ikibazo cy’igare, Habtaeb yegukanye amanota amanota ya gatatu yo kuzamuka yatangiwe ku Musozi wa Kaganza ku kilometero cya 39.

Bageze ku kilometero cya 51, bane bari imbere bari bamaze gusiga igikundi iminota 3 n’amasegonda 40. Bageze ku kilometero cya 81, ikinyuranyo cyagabanutse hasigayemo iminota 2 n’amasegonda 42. Gusa abasiganwa bageze ku kilometero cya 96 bamaze gufata abari bayoboye isiganwa.

Mu bilometero 20 bya nyuma, Itamar Einhorn (Israel-Premier Tech) yashatse kuyobora isiganwa ntibyamuhire, ndetse n’abandi barimo William Lecerf Junior (Soudal Quick-Step) na Brieuc Rolland wa Groupama-FDJ ndetse na Pierre Latour bashaka gutsinda mu bilometero bibiri bya nyuma.

Ibilometero 140,3 byasorejwe imbere y’Isoko rya Rusizi byarangiye hatsinze Umunya-Colombia Jhonatan Restrepo Valencia ukinira ikipe ya Polti-Kometa, yisubiza Agace ka Huye-Rusizi nk’uko yabikoze mu 2020 ndetse ni etape ya karindwi yegukanye mu mateka ya Tour du Rwanda.

Umuholandi Pepijn Reinderink ukinia Soudal Quick-Step Devo Team ni we wahise afata umwambaro w’umuhondo ndetse azaba awambaye mu Gace ka Kane kazahagurukira i Karongi kerekeza i Rubavu ku wa Gatatu, tariki ya 21 Gashyantare 2024.

15:06

mardi, 20/02/2024

Pepijn Reinderink yambaye umwambaro w’umuhondo

Umuholandi Pepijn Reinderink w’imyaka 21, ukinira Soudal Quick-Step Devo Team, ni we uhise yambara umwambaro w’umuhondo nk’umaze gukoresha ibihe bito ku rutonde rusange.

15:03

mardi, 20/02/2024

Jhonatan Restrepo Valencia ashimangiye amateka mu bitabo bya Tour du Rwanda

Umunya-Colombia w’imyaka 30, Jhonatan Restrepo Valencia, ukinira Team Polti Kometa yo mu Butaliyani, yongeye kwitabira Tour du Rwanda nyuma yo kudakina iya 2023.

Restrepo ni we ufite agahigo ko kwegukana uduce twinshi muri Tour du Rwanda aho amaze gutsinda turindwi [wongeyemo ak’uyu munsi], akaba yaranyuze kuri Ndayisenga Valens na Eyob Metkel begukanye uduce dutanu.

Agace kahesheje uyu Munya-Colombia gukora amateka ni aka Kigali-Rubavu muri Gashyantare 2022.

Yanditse andi mateka, yongera gutsindira i Rusizi avuye i Huye nk’uko yabikoze mu 2020.

14:55

mardi, 20/02/2024

Jhonatan Restrepo yegukanye Agace ka Huye-Rusizi

Nk’uko yabikoze mu 2020, Jhonatan Restrepo yongeye kwegukana Agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2024 ka Huye-Rusizi.

Kuri iyi nshuro uyu Munya-Colombia ari kumwe n’Ikipe ya Polti-Kometa.

Mu bilometero bibiri bya nyuma, Rolland na Lecerf bagenderaga hamwe, basize Pierre Latour.

14:48

mardi, 20/02/2024

Abakinnyi bamwe batangiye guhiga intsinzi

Pierre Latour wa TotalEnergies na Brieuc Rolland wa Groupama-FDJ bagiye gushaka Lecerf Junior ugiye kugera mu bilometero bitanu bya nyuma ariko abari imbere.

14:43

mardi, 20/02/2024

Mu bilometero 10 bya nyuma: Lecerf yashyizemo ikinyuranyo

William Lecerf Junior wa Soudal Quick-Step ageze ku Ruganda rw’Icyayi rwa Shagasha yashyizemo amasegonda 15.

14:41

mardi, 20/02/2024

Lecerf agiye habura ibilometero 11

Mu gihe habura ibilometero 11 gusa ngo Agace ka Gatatu kagere ku musozo i Rusizi, Umubiligi William Lecerf Junior acitse abandi agenda wenyine.

Lecerf ukinira Soudal Quick-Step yabaye uwa gatatu muri Tour du Rwanda 2023.

14:40

mardi, 20/02/2024

Teugels yegukanye Umusozi wa Karindwi

Lennert Teugelswa Bongoal WB yegukanye amanota y’Umusozi wa Bumazi, ku kilometero cya 126,9.

1. Teugels
2. Vervenne
3. Reinderink

14:32

mardi, 20/02/2024

I Rusizi ni benshi bategereje amagare

i Kamembe ahasorezwa isiganwa, hari abantu benshi bategereje kureba umukinnyi utsinda.

14:30

mardi, 20/02/2024

Abakinnyi batangiye umusozi wa nyuma

Igikundi gitangiye kuzamuka Umusozi wa Bumazi, ku kilometero cya 124.

Hasigaye ibilometero 16 gusa.

14:29

mardi, 20/02/2024

Isiganwa mu bilometero 20 bya nyuma

Abakinnyi 70 ni bo bari mu gikundi kiyoboye.

Uko byagenda kose, uyu munsi haraboneka umukinnyi mushya wambara umwambaro w’umuhondo.

14:26

mardi, 20/02/2024

‘Maillaut Jaune’ yatakaye

Nyuma yo kugorwa, Itamar wambaye umwambaro w’umuhondo asizwe n’igikundi kiyobowe n’Ikipe ya Soudal Quick-Step ku kilometero cya 117.

14:22

mardi, 20/02/2024

Ibyo wamenya kuri Kamembe, Umujyi ukora ku Kiyaga cya Kivu

Umujyi wa Rusizi ni umwe muri itandatu yunganira uwa Kigali.

Benshi mu batuye Umujyi wa Rusizi n’abawugenda bemeza ko uko iminsi yicuma ugenda utera imbere binyuze mu bikorwaremezo byubakwa ndetse n’urujya n’uruza rw’abantu, rugira uruhare mu kwagura ubuhahirane n’ibihugu by’ibituranyi birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi.

Uyu Mujyi uzwi nka Kamembe kuva mu myaka yo hambere, wabarizwagamo Umurenge wa Kamembe, n’igice gito cya Mururu na Gihundwe mbere yuko hongerwaho imirenge ya Giheke na Nyakarenzo.

Nubwo inyubako zigezweho zikomeje kuzamurwa muri uyu mujyi haba hagati ndetse no mu nkengero zawo, witegeye ikiyaga cya Kivu ndetse n’imisozi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, haracyagaragara n’inzu bivugwa ko zubatswe n’abacuruzi b’Abarabu baje mu gihe cy’abakoloni.

14:15

mardi, 20/02/2024

Igikundi cyacitsemo kabiri

Ku kilometero cya 112, igikundi cyigabanyijemo amatsinda abiri.

14:11

mardi, 20/02/2024

Isiganwa riyobowe na ‘Maillaut Jaune’

Itamar wambaye umwambaro w’umuhondo ni we uyoboye igikundi cyatangiye kumanuka kigana i Rusizi nyuma yo gusohoka muri Nyungwe.

Umuvuduko mu isaha ya gatatu wari 39 km/h.

14:08

mardi, 20/02/2024

Inyange Industries yakomeje kuba hafi ya Tour du Rwanda

Inyange Industries yitabiriye Tour du Rwanda ku nshuro ya 11 muri 16 imaze gukinwa aho ihemba ikipe yitwaye neza.

Iri muri iri siganwa mu rwego rwo gushimangira umwimerere w’ibicuruzwa byayo byahawe ibyangombwa by’ubuziranenge mpuzamahanga.

Uru ruganda rutunganya amata aturutse ku musaruro w’aborozi bo hirya no hino mu gihugu, ibigira uruhare mu iterambere ry’umworozi w’umunyarwanda ari nako byongerera agaciro ibikomoka ku mata. Akarusho ni uko nta binyabutabire byongerwa mu mata.

Stage 3 of #TDRwanda24: Huye to Rusizi, 141km. Here we goooooo#TDRwanda24 #TDR24Inyange #Tuzamukane #alwaysaskforinyange pic.twitter.com/mSSy4Hg5dS— Inyange (@AlwaysInyange) February 20, 2024

14:05

mardi, 20/02/2024

Abakinnyi bose bari kugendera hamwe

Tuyizere yatotobokesheje afatwa n’igikundi cyahise cyicamo amatsinda menshi, 19 bajya imbere, ariko nyuma abakinyi bongera kugendera hamwe ku kilometero cya 96.

Ikipe ya Soudal Quick-Step ni yo iyoboye.

13:55

mardi, 20/02/2024

Amafoto: Ubwo abakinnyi binjiraga muri Nyungwe

13:54

mardi, 20/02/2024

‘Maillaut Jaune’ asatiriye ab’imbere

Einhorn wambaye umwambaro w’umuhondo, yegereye abakinnyi bane bari imbere, ariko haracyarimo umunota n’amasegonda 30.

Igikundi kiyobowe n’Ikipe ya Soudal Quick-Step cyasizwe iminota ibiri n’amasegonda atanu.

13:36

mardi, 20/02/2024

Amstel yazanye udushya muri Tour du Rwanda 2024

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa Plc, rubinyujije mu kinyobwa cyarwo Amstel rwaznye udushya twinshi muri Tour du Rwanda 2024.

Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri BRALIRWA, Martine Gatabazi yavuze ko icyo bashyize imbere muri iri rushanwa ari ugushimangira ko Amstel ari yo ifasha abantu gusabana.

Ati “Amstel iri gutegura ibikorwa bitandukanye bizafasha abantu kunezerwa ari na ko bakurikiza amabwiriza yo kunywa mu rugero. Ikizibandwaho uyu mwaka ni ugushimangira ko Amstel aricyo kinyobwa inshuti zikwiye guhitamo mu gihe ziri gusabana.”

Amstel kandi iherutse gushyira ahagaragara uruhererekane rw’ibikorwa bitandukanye bigamije gukabya inzozi z’ibyo abantu babona muri Tour du Rwanda ari na ko zisabana.

Iki gikorwa kimaze kwamamara cyane muri Kigali gikorwa binyuze mu gutwara amagare hifashishijwe ikoranabuhanga (E-Cycling) mu tubari dutandukanye nka Maison Noir, Molato, Plazzo, na Clausy Bar.

Muri Tour du Rwanda, Amstel ihemba umukinnyi mwiza w’umunsi (uwegukanye agace k’uwo munsi).

13:34

mardi, 20/02/2024

Ikinyuranyo gikomeje kugabanyuka

Ku kilometero cya 81, Einhorn yasizwe iminota ibiri n’abakinnyi bane bari imbere.

Igikundi kiri inyuma ho iminota ibiri n’amasegonda 40.

13:33

mardi, 20/02/2024

Itimar wambaye umwambaro w’umuhondo arakurikiye

Umunya-Israel wambaye umwambaro w’umuhondo, Itimar Einhorn, yakurikiye abakinnyi bari imbere, asohotse mu gikundi ku kilometero cya 78.

13:31

mardi, 20/02/2024

Ikinyuranyo cyatangiye kugabanyuka

Ku kilometero cya 75, hagati muri Nyungwe, igikundi kiri kugabanya ibihe kirushwa n’abakinnyi bane b’imbere aho ubu hasigayemo iminota itatu n’amasegonda 55.

13:28

mardi, 20/02/2024

Abakiliya ba MTN MoMo Rwanda bashyizwe igorora; umva icyo yakuzaniye by’umwihariko muri Tour du Rwanda

Ikigo cy’Imari cya MTN MoMo Rwanda Ltd, cyatangiye gutanga ibihembo muri Tour du Rwanda, aho ku ikubitiro cyahembye Umunya-Eritrea Aklilu Arefayine wabaye Umunyafurika mwiza ukiri muto mu gace ka mbere n’aka kabiri tw’iri siganwa riri gukinwa ku nshuro ya 16.

Muri iyi Tour du Rwanda, MTN Mobile Money Rwanda Ltd yashyize igorora abakiliya bayo binyuze mu bukangurambaga bwiswe #BivaMoMoTima, aho abazakoresha neza uburyo bwo kwishyura binyuze kuri telefoni bwa Momo Pay, bazahembwa ibihembo birimo n’imodoka igezweho.

Ubu bukangurambaga bwatangiye tariki 15 Gashyantare, bukaba buzasozwa ku ya 28 Werurwe 2024.

Kubwinjiramo ku bakiliya ni ugukanda *182*16# naho abacuruzi bo basabwa gushishikariza ababagana kubishyura bakoresheje MoMo Pay.

Ibihembo bigabanyije mu buryo bubiri, aho iby’icyumweru birimo moto, telefoni zigezweho, amatike yo guhaha mu maguriro atandukanye, amafaranga kuva ku bihumbi 50Frw, 100 Frw, 500 Frw na miliyoni 1Frw.

Ni mu gihe, iby’ukwezi birimo amatike y’indege ndetse n’igihembo nyamukuru aricyo imodoka ebyiri (2) nshya zo mu bwoko bwa ‘Volkswagen T-Cross’.

Abatsinze bazajya bahamagarwa buri cyumweru na nimero +250788327777. Igihembo nyamukuru cyo kizatangarizwa kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Ni mu gihe kandi uwatsindiye iby’icyumweru azajya ajya ku bifata ku ishami rya MTN rimwegereye.

Muri rusange ubu bukangurambaga bugamije gushimira abakiliya ba Mobile Money Rwanda Ltd bamaze kugera kuri miliyoni zisaga eshanu, mu gihe abacuruzi bo barenga ibihumbi 400.

Iyi serivisi yatangiye mu gihe cya Covid-19 igamije korohereza abantu guhererekanya amafaranga binyuze mu ikoranabuhanga. Ikoreshwa cyane n’abamotari, abacuruzi n’abandi.

13:21

mardi, 20/02/2024

Habtaeb yegukanye amanota y’Umusozi wa Gatandatu

Amanota ya gatandatu yatangiwe ku Musozi wa Pindura ku kilometero cya 67, yegukanywe na Habtaeb Yoel wa Bke Aid.

1. Habtaeb
2. Geary
3. Tuyizere Etienne

13:19

mardi, 20/02/2024

Igikundi gisa n’icyatakaye

Ku kilometero cya 64 muri Nyungwe, igikundi kiyobowe n’Ikipe ya Soudal Quick-Step cyasizwe iminota ine n’amasegonda 20.

Umuvuduko mu isaha ya kabiri wa 41 km/h.

Impuzandengo kuva isiganwa ritangiye ni 37 km/h.

13:10

mardi, 20/02/2024

Amagare yanyuze muri Nyungwe ku nshuro ya gatatu mu mateka ya Tour du Rwanda

Tour du Rwanda yanyuze mu Ishyamba rya Nyungwe ku nshuro ya gatatu. Yaherukaga kuhanyura mu 2016 no mu 2020.

Pariki ya Nyungwe ni ishyamba cyimeza ry’inzitane rimaze igihe kirekire muri Afurika nzima, amoko 13 y’inyamaswa zo mu bwoko bw’inguge n’amoko asaga 300 y’inyoni bikurura ba mukerarugendo.

Pariki ya Nyungwe yabayeho mbere y’izindi mu gihe cyiswe icy’ubutita, ikungahaye ku runyurane rw’ibimera, ishyamba rigizwe n’amoko arenga 1068 y’ibimera, urwunge rw’ibiti by’indabyo zirimo ubwoko bw’ibito n’iby’inganzamarumbo bya lobelia. Harimo n’ibiti bivamo imiti ya Kinyarwanda.

Ifite umwihariko wo kuba ariho hari amasoko y’inzuzi nini muri Afurika. Harimo isoko y’uruzi rwa Nil mu burasirazuba n’iy’uruzi rwa Congo mu Burengerazuba.

Nyungwe ifite amoko asaga 300 y’inyoni abonekamo ayo mu bwoko bwa Ruwenzori Turaco, zikunzwe na ba mukerarugendo bazisura. Pariki Nasiyonali ya Nyungwe, kandi ikunze guca agahigo mu mapariki meza afite urusobe rw’ibinyabuzima bitaboneka ahandi ku Isi, birimo maguge zo mu bwoko bw’Inkomo, zibaho mu miryango isaga 400 zigenda ziri kumwe, Impundu, Ibitera, n’izindi nyinshi.

13:07

mardi, 20/02/2024

Habtaeb yegukanye Umusozi wa Gatanu

Amanota ya gatanu yo kuzamuka yatangiwe ku Musozi wa Nyungwe ku kilometero cya 59,7, yegukanywe na Yoel Habtaeb wa Bike Aid:

1. Habtaeb
2. Geary
3. Tuyizere Etienne

13:01

mardi, 20/02/2024

Habtaeb yegukanye Sprint ya Kabiri

Amanota ya Sprit ya kabiri yatangiwe kuri Sitasiyo SP yo ku Cyitabi, ku kilometero cya 51, yegukanywe na Yoel Habtaeb wa Bike Aid.

1. Habtaeb
2. GEARY
3. Tuyizere Etienne

12:49

mardi, 20/02/2024

Geary yegukanye Umusozi wa Kane

Amanota ya kane yo kuzamuka yatangiwe ku Musozi wa Gashwati ku kilometero cya 47, yegukanywe na Geary wa Afurika y’Epfo.

1.Geary
2. Habtaeb
3. Tuyizere Etienne

12:24

mardi, 20/02/2024

Igikundi gikomeje gusigara

Ku kilometero cya 43, igikundi kiyobowe n’Ikipe ya Soudal Quick-Step cyasizwe umunota n’amasegonda 50 n’abakinnyi bane bayoboye.

12:16

mardi, 20/02/2024

Habtaeb yegukanye Umusozi wa Gatatu

Amanota ya gatatu yo kuzamuka yatangiwe ku Musozi wa Kaganza ku kilometero cya 39, yegukanywe na Yoel Habtaeb wa Bike Aid.

1. Habtaeb
2. Geary
3. Tuyizere Etienne
4. Mugalu

Igikundi cyasizwe umunota n’amasegonda 40.

12:13

mardi, 20/02/2024

Habtaeb yongeye gufata ab’imbere

Ku kilometero cya 35, Habtaeb wa Bike Aid yongeye gusubira mu bayoboye nyuma y’uko yari yagize ikibazo cy’igare.

12:12

mardi, 20/02/2024

Mugalu yegukanye Sprint ya Mbere

Amanota yo kunyukira igare ahatambika “sprint” ytangiwe i Kigeme ku kilometero cya 32,9, yegukanywe n’Umunya-Uganda Mugalu ukinira May Stars yo mu Rwanda.

1. Mugalu
2. Habtaeb
3. Tuyizere Etienne

12:06

mardi, 20/02/2024

Amwe mu mafoto y’uko byari byifashe mu muhanda kugeza i Nyamagabe

12:01

mardi, 20/02/2024

Habtaeb yegukanye Umusozi wa Kabiri

Amanota y’Umusozi wa Kabiri yatangiwe i Kigeme ku kilometero cya 30, yegukanywe na Habtaeb wa Bike Aid:

1. Habtaeb
2. Geary
3. Tuyizere Etienne
4. Mugalu

11:55

mardi, 20/02/2024

Munyaneza yatobokesheje

Kapiteni wa Team Rwanda, Munyaneza Didier yatobokesheje igare ndetse byatume afatwa n’igikundi cyasizwe umunota n’amasegonda 30 ku kilometero cya 27.

11:53

mardi, 20/02/2024

Abantu ni benshi i Nyamagabe bategereje abakinnyi b’amagare

11:47

mardi, 20/02/2024

Munyaneza yegukanye Umusozi wa Mbere

Munyaneza Didier wa Team Rwanda yegukanye amanota y’Umusozi wa Mbere i Nyamagabe.

1. Munyaneza
2. Habteab
3. Geary

11:43

mardi, 20/02/2024

Isiganwa riyobowe n’abakinnyi batanu

Tuyizere yafashe abakinnyi bane bari imbere.

Ubu abayoboye ni: Habteab (Bike Aid), Mugalu (May Stars), Munyaneza (Rwanda), Geary (Afurika y’Epfo) na Tuyizere (Java Inovotec).

Bivuze ko abayoboye barimo Abanyarwanda babiri nk’uko byagenze mu Gace ka Kabiri ku wa Mbere.

11:36

mardi, 20/02/2024

Ikinyuranyo cyatangiye kuzamuka

Tuyizere Étienne yatangiye gusatira bane bari imbere.

Ku kilometero cya 20, igikundi cyasizwe umunota n’amasegonda 50.

11:30

mardi, 20/02/2024

Abanyeshuri ni benshi ku muhanda i Nyamagabe

11:25

mardi, 20/02/2024

Isiganwa riyobowe n’abakinnyi bane

I Maraba, Munyaneza (Rwanda), Mugalu (May Stars) na Geary (Afurika y’Epfo) bafashe Habtaeb (Bike Aid).

Basize Tuyizere Etienne wa Java-InovoTec amasegonda 40.

Igikundi kiri inyuma ho amasegonda 55.

11:18

mardi, 20/02/2024

Habtaeb acomokeye i Gako

Binjira muri Gako, Habtaeb wa Bike Aid, avuye mu gikundi ari wenyine, agenda imbere.

Yakurikiwe na Mugalu wa May Stars, Munyaneza Didier (Rwanda) na Geary wa Afurika y’Epfo.

Igikundi cyasizwe amasegonda 45.

11:16

mardi, 20/02/2024

Abakinnyi bose bongeye kugendera hamwe

I Sovu, abakinnyi bose barimo Munyaneza Didier, bari kugendera hamwe mu gikundi.

11:10

mardi, 20/02/2024

Munyaneza mu bakinnyi bacomotse

Hakiri kare, ku kilometero cya mbere, Munyaneza Didier (Rwanda), Rogora (CMC), Dorn (Bike Aid) na Geary (Afurika y’Epfo) bavuye mu gikundi bagisiga amasegonda 15.

11:07

mardi, 20/02/2024

Isiganwa nyaryo ryatangiye

Saa Tanu n’iminota ine ni bwo abakinnyi bari bageze mu Gahenerezo, hatangira kubarwa ibihe by’ibilometero 140,3 bisorezwa imbere y’Isoko rya Rusizi.

11:06

mardi, 20/02/2024

Mu mboni za Sempoma, Itamar Einhorn aratakaza umwambaro w’umuhondo

Tour du Rwanda 2024 ihagurutse i Huye, Umunya-Israel Itamar Einhorn ukinira Israel-Premier Tech ari we wambaye umwambaro w’umuhondo.

Umutoza muri Team Rwanda, Sempoma Felix, yabwiye IGIHE ko udusozi turindwi turi mu nzira yo kuri uyu wa Kabiri n’ibimanuka birimo, biza gukora ikinyuranyo, uwambaye umwambaro w’umuhondo akaba yahinduka.

Ati “Ni umunsi ugoye cyane, dushyizemo ko hari ibizamuka byinshi mu ishyamba [Nyungwe] ndetse n’uzi gukina igare neza akora ikinyuranyo mu kumanuka. Harimo ibimanuka bisaba tekinike, ibyo bishobora gutuma uwambaye umwambaro w’umuhondo ahinduka.”

11:01

mardi, 20/02/2024

Agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2024 karatangiye

Abakinnyi bahagurutse mu Mujyi wa Huye, bagiye kubanza gukora ibilometero 2,5 bitabarwa, aho ibihe biratangira kubarwa bageze mu Gahenerezo.

10:49

mardi, 20/02/2024

Amakipe yeretswe abatuye i Huye mbere yo kwerekeza i Rusizi

Amakipe 19 ni yo akiri mu irushanwa, ariko abakinnyi basoje ku wa Mbere ni 92 gusa kuko abandi babiri batageze i Kibeho bakiri ku magare.

Agace ka Gatatu karatangira mu minota 10 iri imbere.

10:28

mardi, 20/02/2024

Huye na Rusizi bivuze iki mu mateka ya Tour du Rwanda?

Umujyi wa Huye umaze kugeramo Tour du Rwanda inshuro 22. Muri izo harimo inshuro 11 iri siganwa ryahasorejwe n’izindi 11 ryahatangiriye, ubariyemo iyo kuri uyu wa Kabiri.

Ni ku nshuro ya gatatui kandi agace ka Tour du Rwanda kagiye gusorezwa i Rusizi. Ni nyuma y’agace ka gatatu ka Tour du Rwanda ya 2016, kavuye i Karongi kerekeza i Rusizi.

Agace ka Huye-Rusizi kaherukaga gukinwa mu 2020 aho kegukanywe n’Umunya-Colombia Johnatan Restrepo Valencia uri gukina Polti-Kometa uyu mwaka ndetse ni we ufite agahigo ko kwegukana uduce twinshi (6) muri iri rushanwa.

10:01

mardi, 20/02/2024

Abafatanyabikorwa n’abaterankunga ba Tour du Rwanda 2024 babukereye i Huye

Saa Tatu n’iminota 10 ni bwo imodoka zamamaza muri Tour du Rwanda, zahagurutse i Huye zerekeza i Rusizi.

Mbere yo guhaguruka, babanje kwiyereka abo mu Mujyi wa Huye.

09:59

mardi, 20/02/2024

Agace ka Gatatu karahagurukira i Huye, umujyi ubumbatiye umuco n’uburezi by’u Rwanda

Iyo uvuze Akarere ka Huye, benshi bumva vuba i Butare ku gicumbi cy’uburezi n’umuco. Ni kamwe mu turere umunani tugize Intara y’Amajyepfo, kakaba kagizwe n’imirenge 14 iri ku buso bwa kilometero kare 581.5, umujyi wako ni umwe mu yunganira Umurwa Mukuru Kigali.

Ubuhinzi, ubworozi, ubukerarugendo, ubucuruzi n’inganda, ni wo musingi w’ubukungu bwa Huye. Ikawa ya Maraba, yabaye ikimenyabose ku ruhando mpuzamahanga ikomoka muri aka karere. Ku bakunda ibyiza by’u Rwanda bizihirwa cyane iyo batashye ingoro ndangamurage y’Imibereho y’Abanyarwanda, Ibisi bya Huye, Ishyamba ry’Arboretum n’ibindi.

Kuvuga ko mu Karere ka Huye hari igicumbi cy’uburezi si amakabyankuru kuko ari ho hatangiriye Kaminuza ya mbere yageze mu Rwanda, yahoze yitwa UNR, ubu ni Kaminuza y’u Rwanda. Aka karere kabarizwamo amashuri yisumbuye 50 n’amashuri abanza 100.

Akarere ka Huye ntigasigara inyuma mu muvuduko w’iterambere igihugu kirimo yaba mu mibereho myiza y’abaturage, ubuhinzi, ubucuruzi, inganda n’ibindi.

Umujyi wa Huye ni umwe muri itandatu yatoranyijwe ngo yunganire Umujyi wa Kigali. Ufite ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi, ibyo abikorera barimo kubaka, gare igezweho, amasoko agezweho yubatswe n’abikorera, ibikorwa remezo cyane cyane imihanda ya kaburimbo igenda ikorwa muri uyu mujyi.

Akarere ka Huye kazwiho guhinga Kawa ndetse buri mwaka hongerwa ubuso ihinzeho no gusarura izishaje.

09:57

mardi, 20/02/2024

Imitere y’Agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2024

Kuri uyu wa Kabiri, abakinnyi barahagurukira i mu Mujyi wa Huye kuri Sitasiyo SP, babanze gukora ibilometero 2,5 bitabarwa.

Ibihe biratangira kubarwa bageze mu Gahenerezo, bafate iya Nyamagabe na Nyungwe mbere yo kugera i Kamembe mu Mujyi.

Amanota ya mbere yo kuzamuka aratangirwa ku Musozi wa Nyamagabe ku kilometero cya 24,8 naho aya kabiri atangirwe i Kigeme ku kilometero cya 30.

Amanota ya gatatu yo kuzamuka aratangirwa ku Musozi wa Kaganza ku kilometero cya 39, aya kane atangirwa ku Musozi wa Gashwati ku kilometero cya 47.

Amanota ya gatanu yo kuzamuka aratangirwa ku Musozi wa Nyungwe ku kilometero cya 59,7 naho aya gatandatu aratangirwa ku wa Pindura ku kilometero cya 67. N mu ghe aya nyuma atangirwa ku Musozi wa Bumazi ku kilometero cya 126,8.

Amanota yo kunyukira igare ahatambika “sprint” aratangirwa i Kigeme ku kilometero cya 32,9 naho aya kabiri atangirwe kuri Sitasiyo SP yo ku Cyitabi, ku kilometero cya 51.

09:34

mardi, 20/02/2024

Umva incamake y’ibyaranze Agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda 2024 (Muhanga- Kibeho)

https://youtube.com/watch?v=W-xBiAWkKfo%3Fsi%3D79jfLANLG7J1JfEi

09:32

mardi, 20/02/2024

IKAZE MU GACE KA GATATU KA TOUR DU RWANDA 2024

Tubahaye ikaze na none mu isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda mu mukino wo gusiganwa ku magare “Tour du Rwanda 2024”, ryakomeje kuri uyu wa Kabiri hakinwa umunsi waryo wa gatatu, mu gace gahagurukira i Huye mu Mujyi kerekeza i Rusizi ku ntera y’ibilometero 140,3..

-Etape 3: Huye – Rusizi
-Intera: Kilometero 140,3
– Isaha yo guhaguruka: Saa 11:00
-Isaha yo gusoza: Saa 14:58.

Tour du Rwanda ni cyo gikorwa cy’imikino cyonyine kigera mu Ntara zose z’u Rwanda kandi gikurikiranwa n’Abanyarwanda benshi badasabwe ikiguzi na gito, muri make ni ku buntu.

Ni inshuro ya gatandatu iri siganwa rigiye kuba riri ku kwego rwa 2.1 nyuma y’atanu aheruka, yegukanywe n’Abanya-Erythrée; Merhawi Kudus mu 2019, Natnael Tesfazion mu 2020, Umunya-Espagne Cristian Rodriguez, Natnael Tesfazion mu 2022 na Henok Mulubrhan mu 2023.

Tour du Rwanda yatangiye gukinwa mu 1988, yabaye mpuzamahanga kuva mu 2009, aho yashyizwe ku cyiciro cya 2.2 kugeza mu 2018.

Itandukaniro ry’ibi byiciro byombi riba ko mu isiganwa riri kuri 2.1, amakipe yemerewe gutumirwamo arimo ayo mu cyiciro cya mbere ‘World Tour’ atarenze 50% y’amakipe yose agize isiganwa, n’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri ‘Pro-Continental teams’, naho isiganwa riri ku cyiciro cya 2.2 ryo amakipe yemerewe gutumirwa ni ayo mu cyiciro cya gatatu gusa bita ‘Continental teams’ n’amakipe y’ibihugu yo ku mugabane irushanwa ryabereyeho.

Please follow and like us:
Pin Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

YouTube