🔴TOUR|RWANDA:Reba uko isiganwa ry’agace ka kane ryagenze-i KARONGI>RUBAVU!

 LIVE from KARONGI-RUBAVU :Uko isiganwa riri kugenda umunota kuwundi

Karongi- Rubavu

Agace ka Kane: Karongi- Rubavu
Isaha yo guhaguruka: 11:30
Isaha yo gusoza: 14:10
Abasiganwa: 90
Intera: 93 Km
Umwanditsi : Ukurikiyimfura Eric Tony
Amafoto : Igirubuntu Darcy & Yuhi Augustin

  Uko isiganwa riri kugenda

11:18

mercredi, 21/02/2024

Amakipe ari kwerekwa abakinnyi mbere yo guhaguruka

Mu gihe habura iminota mike ngo isiganwa ry’Agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2024 ritangire, abakinnyi bari kwishyushya, ari na ko berekwa abatuye Umujyi wa Karongi.

11:03

mercredi, 21/02/2024

Amateka ya Karongi na Rubavu muri Tour du Rwanda

Ni ku nshuro ya 10 Tour du Rwanda igiye gusorezwa mu Karere ka Rubavu kuva mu 2012.

Agace gaheruka gusorezwa mu Karere ka Rubavu kegukanywe n’Umunya-Afurika y’Epfp Callum Ormiston aho kari katangiriye i Rusizi.

Yabigezeho mu 2023 nyuma y’uko kabuhariwe Chris Froome witabiriye n’uyu mwaka, yari amaze gutobokesha igare inshuro ebyiri kandi yari yanikiye abandi bose.

Karongi, ni ubwa cyenda igezemo Tour du Rwanda harimo inshuro eshanu yasorejwemo isiganwa. Bivuze ko igiye gutangiriramo agace kayo ku nshuro ya kane. Ahandi ni mu 2019 (Musanze), 2018 (Rubavu) na 2016 (Rusizi).

Agace kaherukaga guhagurukira i Karongi kagasorezwa i Rubavu mu 2018, kari aka Gatanu, kegukanywe n’Umudage Hellmann Julien wakiniraga Embrace the World.

10:54

mercredi, 21/02/2024

Isiganwa riratangirira i Karongi, umwe mu mijyi ibereye ba mukerarugendo n’abashaka kuruhuka

Umujyi wa Karongi washyizwe mu yunganira Kigali, aho byitezwe ko uzaba utuwe n’abaturage bari hagati y’ibihumbi 250 n’ibihumbi 650.

Ni umwe mu mijyi nyaburanga y’u Rwanda aho ubwiza bwawo bugaragazwa n’Ikiyaga cya Kivu, Ibirwa binogeye amaso, inkombe z’ikiyaga n’ibimera bigikikije,urusobe rw’ibinyabuzima, umwuka uhehereye uturuka mu Kivu n’ibindi.

Muri ibyo bikikije uyu mujyi harimo Isunzu rya Congo-Nil, inkengero za Kivu, uruganda rwa Gaz Methane, Ibigabiro bya Rwabugiri, Pariki ya Nyungwe, Icyayi cya Gisovu, Ishyamba kimeza rya Muciro, Urutare rwa Ndaba, n’Igiti cy’Imana y’Abagore.

Mu nkengero z’uyu mujyi utagira uko usa, ni huzuye hoteli yubatswe mu bwato yiswe ‘Mantis Kivu Queen uBuranga’ uryamamo uri i Karongi bugacya uri i Rusizi cyangwa i Rubavu.

Ubu bwato burimo hoteli y’ibyumba 10 bifite umwihariko utandukanye. Ubu bwato kandi bufite resitaurants, akabari, piscine na “jacuzzi” hamwe n’umwanya munini wo hanze ufasha abashyitsi kuruhuka mu gihe bari gutembera mu kiyaga cya Kivu.

Iyi Karongi ni yo icumbikiye hoteli zigezweho zirimo Cleo Lake Kivu Hotel, Moriah Hill Resort, Kivu Lodge Hotel, Bethany Hotel, Golf Eden Rock Hotel, Delta Resort Hotel, Rwiza Village Resort, Home Saint Jean n’ahandi ugera ukagubwa neza wiyumvira akayaga ko mu Kivu.

Ni hoteli hafi ya zose ziri ku Nkengero z’Ikiyaga cya Kivu ndetse no mu Birwa bigize iki Kiyaga.

Aha i Karongi kandi ni ho hari hoteli y’akataraboneka, ifite ishusho nk’iy’iziboneka i Burayi, yahawe izina rya Château Le Marara, yatangiye guhindura isura y’uyu mujyi.

10:48

mercredi, 21/02/2024

Imiterere y’Agace ka Kane ka Tour du Rwanda 2024

Iyi ni Etape iri mu ngufi za Tour du Rwanda 2024, ariko na none ishobora kugira ibyo ihindura. kuko irimo amakorosi agoye ndetse byongeye ikaba izamuka.

Abakinnyi barahagurukira i Karongi babanze gukora intera ya kiilometero 1,7 itabarwa, kugeza ubwo baraba bageze kuri Bupfune.

Etape y’uyu munsi irimo imisozi itanu irimo uwa Gisaze (ku kilometero cya 20), Rutsiro (ku kilometero cya 30,6), Nyoto (ku kilometero cya 47), Kinihira ku kilometero cya 61,9 na Rubavu ku kilometero cya 85.

Umusozi ugoye ni uwa Kinihira bazamuka ibilometero 4,3 mu gihe ukurikiwe n’uwa Nyoto bazamuka ibilometero 6,3.

Amanota ya ‘sprint’ aratangwa inshuro ebyiri: I Rubengera n’i Kabuye ku kilometero cya 13,5 n’icya 74,8.

10:47

mercredi, 21/02/2024

Umva ibyaranze Agace ka Gatatu ka Tour du Rwanda 2024: Huye-Rusizi

Umuholandi Pepijn Reinderink arahaguruka i Karongi kuri wa Gatatu saa Tanu n’Igice ari we wambaye umwambaro w’umuhondo. Uyu mukinnyi wa Soudal Quick-Step Devo Team amaze gukoresha amasaha arindwi, iminota ine n’amasegonda 12.

Reinderink aranganya ibihe n’abandi 15 barimo William Lecerf Junior bakinana ndetse n’Umunya-Colombia Jhonatan Restrepo wegukanye Agace ka Huye-Rusizi akoresheje amasaha atatu, iminota 46 n’amasegonda 41 ku ntera y’ibilometero 140.3 aho yanganyije ibihe n’abandi 15.

Umunyarwanda uza hafi ku rutonde rusange ni Mugisha Moise (Java-InovoTec) wa 17, urushwa amasegonda arindwi naho Masengesho Vainqueur (Team Rwanda) wa 21 arushwa amasegonda 15.

Agace ka Karongi-Rubavu kareshya n’ibilometero 93. Abakinnyi basigaye mu isiganwa ubu ni 90.

https://youtube.com/watch?v=WoC12JMrAOs%3Fsi%3Dz9n13E1up7ub9m6y

10:45

mercredi, 21/02/2024

Ikaze mu Gace ka Kane ka Tour du Rwanda 2024

Tubahaye ikaze na none mu isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda mu mukino wo gusiganwa ku magare “Tour du Rwanda 2024”, ryakomeje kuri uyu wa Gatatu hakinwa umunsi waryo wa kane, mu gace gahagurukira i Karongi mu Mujyi kerekeza i Rubavu ku ntera y’ibilometero 93.

– Etape 4: Karongi – Rubavu
-Intera: Kilometero 93
-Isaha yo guhaguruka: Saa 11:00
-Isaha yo gusoza: Hagati ya saa 13:51 na 14:10.

Tour du Rwanda ni cyo gikorwa cy’imikino cyonyine kigera mu Ntara zose z’u Rwanda kandi gikurikiranwa n’Abanyarwanda benshi badasabwe ikiguzi na gito, muri make ni ku buntu.

Ni inshuro ya gatandatu iri siganwa riri kuba riri ku kwego rwa 2.1 nyuma y’atanu aheruka, yegukanywe n’Abanya-Erythrée; Merhawi Kudus mu 2019, Natnael Tesfazion mu 2020, Umunya-Espagne Cristian Rodriguez, Natnael Tesfazion mu 2022 na Henok Mulubrhan mu 2023.

Tour du Rwanda yatangiye gukinwa mu 1988, yabaye mpuzamahanga kuva mu 2009, aho yashyizwe ku cyiciro cya 2.2 kugeza mu 2018.

Itandukaniro ry’ibi byiciro byombi riba ko mu isiganwa riri kuri 2.1, amakipe yemerewe gutumirwamo arimo ayo mu cyiciro cya mbere ‘World Tour’ atarenze 50% y’amakipe yose agize isiganwa, n’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri ‘Pro-Continental teams’, naho isiganwa riri ku cyiciro cya 2.2 ryo amakipe yemerewe gutumirwa ni ayo mu cyiciro cya gatatu gusa bita ‘Continental teams’ n’amakipe y’ibihugu yo ku mugabane irushanwa ryabereyeho.

Ibyo wamenya kuri iri rushanwa rya Tour du RWANDA

Guhera ku Cyumweru tariki ya 18 kugeza ku ya 25 Gashyantare 2024, mu Rwanda hari kubera isiganwa rizenguruka igihugu rizwi nka “Tour du Rwanda” rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 16 kuva ribaye mpuzamahanga.

Ni isiganwa rya gatandatu rigiye kuba riri ku rwego rwa 2.1, bikaba ku nshuro ya mbere ryitezwemo abakinnyi 100 kuko hazitabira amakipe 20.

Uretse u Rwanda ruzaba rufitemo abenegihugu 14, u Bubiligi buzaba bufitemo abakinnyi 11, ni ikindi gihugu kizaba gifite abenegihugu benshi muri iri rushanwa rigizwe n’uduce umunani tuzaba tugizwe n’ibilometero 718,9 byose hamwe.

Inzira za Tour du Rwanda 2024:

  • Agace ka Mbere: Ku Cyumweru, tariki ya 18 Gashyantare: BK Arena – Rond-point KCC (Gusiganwa n’ibihe nk’ikipe ibilometero 18)
  • Agace ka Kabiri: Ku wa Mbere, tariki ya 19 Gashyantare: Muhanga-Kibeho (ibilometero 130)
  • Agace ka Gatatu: Ku wa Kabiri, tariki ya 20 Gashyantare: Huye-Rusizi (ibilometero 141)
  • Agace ka Kane: Ku wa Gatatu, tariki ya 21 Gashyantare: Karongi- Rubavu (ibilometero 92)
  • Agace ka Gatanu: Ku wa Kane, tariki ya 22 Gashyantare: Musanze- Kinigi (Kwita Izina, gusiganwa n’ibihe buri wese ku giti cye ibilometero 13)
  • Agace ka Gatandatu: Ku wa Gatanu, tariki ya 23 Gashyantare: Musanze-Mont Kigali (ibilometero 93)
  • Agace ka Karindwi: Ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Gashyantare: Rukomo (Gicumbi- Kayonza (ibilometero 163)
  • Agace ka Munani: Ku Cyumweru, tariki ya 25 Gashyantare: KCC-KCC (ibilometero 90).

Imibare y’ingenzi muri Tour du Rwanda 2024:

1- Tour du Rwanda 2024 igiye kuba mu gihe habura umwaka umwe gusa ngo u Rwanda rwakire Shampiyona y’Isi y’Amagare izaba mu 2025.

Ni ubwa mbere Tour du Rwanda igiye kubamo gusiganwa n’ibihe ku makipe aho bizakorwa mu gace ka mbere.

Ni ubwa mbere hazahembwa Umunyafurika muto mwiza n’Umunyarwanda muto mwiza, imyambaro izatangwa na MTN ndetse na Ingufu Gin Ltd.

Ni ubwa mbere kandi Tour du Rwanda izagera i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, kamwe mu turere 21 irushanwa rizageramo uyu mwaka. Izanyura kandi mu muhanda mushya wa Rukomo-Nyagatare mu gace ka Karindwi kazasorezwa i Kayonza.

2- Abakinnyi babiri begukanye Tour du Rwanda bazakina irushanwa ry’uyu mwaka: Joseph Areruya (2017) na Merhawi Kudus (2020).

3- Amakipe atatu yo mu Rwanda azakina Tour du Rwanda uyu mwaka: Team Rwanda, Java-InovoTec na May Stars.

3- Ubwenegihugu bushya muri Tour du Rwanda ni ubw’abakinnyi bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Biélorussie na Monaco.

5- Umubare w’abakinnyi buri kipe ikinisha muri Tour du Rwanda.

6- Uduce twinshi twegukanye n’Umunya-Colombia Jhonatan Restrepo, akurikiwe na Metkel Eyob
na Valens Ndayisenga begukanye dutanu.

6- Abakinnyi batandatu bigeze gutwaraho agace k’isiganwa rya Tour du Rwanda bazakina irushanwa ry’uyu mwaka. Abo ni Jhonatan Restrepo, Metkel Eyob, Azzedine Lagab, Mugisha Moïse, Merhawi Kudus na Areruya Joseph.

6- Ibihugu bitandatu ni byo bimaze kwegukana Tour du Rwanda kuva ibaye mpuzamahanga mu 2009: Eritrea (5), Rwanda (4), Afurika y’Epfo (2), Maroc (1), Espagne (1) na USA (1).

6- Tour du Rwanda igiye kuba ku nshuro ya gatandatu kuva igiye ku rwego rwa 2,1 mu 2019. Mbere yaho, yakinwe inshuro 10 iri ku rwego rwa 2,2 kuva mu 2009 mu gihe bwa mbere yabaye ari mu 1988.

7- Agace ka Karindwi ni ko karekare muri Tour du Rwanda 2024 aho kareshya n’ibilometero 163.

7- Amakipe arindwi mashya azakina Tour du Rwanda 2024 (mu 2023 yari icyenda, mu 2022 ari atanu): Astana Qazaqstan Development (Kazakhstan), Team Polti-Kometa (u Butaliyani), UAE Team Emirates Gen Z (UAE), Groupama-FDJ Conti (u Bufaransa), Lotto DSTNY Development (u Bubiligi), Bingoal WB (u Bubiligi) na Java-Inovotec (u Rwanda).

8- Umubare w’uduce tugize Tour du Rwanda 2024.

8- Abakinnyi umunani bagiye gukina Tour du Rwanda 2024 bakinnye Tour de France : Chris Froome (10, ayitwara kane), Julien Simon (8), Pierre Latour (5), Tsgabu Grmay (3), Merhawi Kudus (1), Paul Ourselin (1) na Fabien Doubey (1).

12- Umubare w’inshuro nyinshi zitabiriwe n’umukinnyi umaze gukina Tour du Rwanda kenshi, akaba ari Umunyarwanda Nsengimana Jean Bosco utazakina uyu mwaka, aho yahereye mu 2012 ageza mu 2023.

Abandi bagiye kuyikina kenshi ni: Patrick Byukusenge (11), Gasore Hategeka [utagikina, 10], Metkel Eyob (10), Azzedine Lagab (9), Areruya Joseph (7) na Manizabayo Eric (7).

14- U Rwanda ni cyo gihugu kizaba gihagarariwe n’abakinnyi benshi (14) muri Tour du Rwanda 2024, bagabanyije mu makipe atatu: Team Rwanda (5), Java-InovoTec (5), May Stars (3) na UCI Mixed Team (1).

U Bubiligi burugwa mu ntege n’abakinnyi 11, Eritrea 9, u Bufaransa 8 na Ethiopia 7.

16- Tour du Rwanda igiye kuba ku nshuro ya 16 kuva ibaye mpuzamahanga mu 2009. Ni ku nshuro ya gatandatu igiye ku rwego rwa 2,1 mu 2019.

18- Merhawi Kudus ni we mukinnyi muto wegukanye agace ka Tour du Rwanda. Yabikoze mu 2012 ubwo yari afite imyaka 18 n’amezi 10, Biniam Girmay abikora mu 2020 afite imyaka 18 n’amezi 11.

20- Umubare w’amakipe azakina Tour du Rwanda 2024.

20- Mugisha Samuel ni we mukinnyi muto wegukanye Tour du Rwanda, aho mu 2018 yayitwaye afite imyaka 20 n’amezi umunani.

Natnael Tesfazion yegukanye Tour du Rwanda ya 2020 afite imyaka 20 n’amezi icyenda.

Mu 2014, Ndayisenga Valens yayitwaye afite imyaka 21 n’amezi 11, mu 2017 Areruya Joseph ayitwara afite imyaka 21 n’amezi 11, mu 2010 Daniel Teklehaimanot yayitwaye afite imyaka 22 mu gihe Nsengimana Jean Bosco yayitwaye mu 2015 afite imyaka 22.

21- Umubare w’abakinnyi bazitabira Tour du Rwanda 2024 bari munsi y’imyaka 20. Bangana na 22% by’abazaba bagize igikundi cyose (100) aho ari bo benshi kuva mu 2009.

22- Abakinnyi bo mu bihugu 22 bitandukanye ni bo byibuze begukanye agace muri Tour du Rwanda.

24- Abakinnyi bavuye mu bihugu 24 ni bo bazitabira Tour du Rwanda igiye kuba ku nshuro ya 16. Iri ni irushanwa rya gatatu ryitabiriwe n’abakinnyi bo mu bihugu byinshi mu mateka ya Tour du Rwanda, inyuma y’irya 2023 ryitabiriwe n’abo mu bihugu 28, irya 2020 ryitabiriwe n’abo mu bihugu 26 n’irya 2021 ryitabiriwe n’abo mu bihugu 24.

26- Agahigo k’uduce twinshi tw’isiganwa twegukanywe na Eritrea (yongeyeho tubiri mu 2023), ikurikiwe n’u Rwanda (19), Maroc (9), u Bufaransa (11), Afurika y’Epfo na Maroc (9) na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Colombia (8).

30- Umubare w’abakinnyi bakinnye Tour du Rwanda mbere yo kujya mu makipe akomeye akina amarushanwa yo ku rwego rw’Isi: Aït El Abdia, Berhane, Chaoufi, Craven, De Bod, M.Debesay, Ghebreigezabhier, J.Janse van Rensburg, R.Janse Van Rensburg, Girmay, Grmay, Jim, Kudus, Meintjes, Niyonshuti, Reijnen, Rosskopf, Smit, Teklehaimanot, Thomson, Van Zyl, O.Goldstein, Badilatti, Guglielmi, Bellicaud, Sobrero, Fedorov na Henok.

57- Abakinnyi bashya batigeze bitabira Tour du Rwanda na rimwe, barakina iy’uyu mwaka. Bangana na 60% by’abakinnyi bose bitabira. Mu 2023 bari 70.5%, mu 2022 bari 55.5%, mu 2021 bari 62.7%, mu 2020 bari 52.5%, 48.7% mu 2019, 62.5% mu 2018, 59.2% mu 2017 na 54% mu 2016.

Uyu mwaka, Abanyafurika bazitabira ni 46 barimo Abanyarwanda 14, Abanyaburayi ni 41, abo muri Asia na Océanie ni batanu naho abo muri Amerika ni batatu.

100- Umubare w’abakinnyi bitezwe muri Tour du Rwanda 2024, benshi ugereranyije na 93 batangiye iri rushanwa mu 2023.

226- U Rwanda ni rwo rumaze guhagararirwa n’abakinnyi benshi (226) kuva mu 2009 kugeza uyu mwaka (ubariyemo n’abagenda bagaruka). U Bufaransa ni 99, Erythrée 93, Afurika y’Epfo 77, Ethiopia 60, Kenya 57, Algérie 49, u Bubiligi 43, Leta Zunze Ubumwe za Amerika 33 na Cameroun 32.

U Rwanda na Afurika y’Epfo ni byo bihugu rukumbi byagize byibura umukinnyi mu batangira Tour du Rwanda kuva mu 2009.

754- Abakinnyi 754 bamaze kwitabira Tour du Rwanda, ubaze abaje buri mwaka (harimo n’abagaruka) bose hamwe bakaba 1209 kuva mu 2009.

900- Umubare w’abantu bemerewe kwitabira Tour du Rwanda 2024 mu buryo bunyuranye (accréditées).

718- Ibilometero byose by’irushanwa ry’uyu mwaka ni 718,9. Agace kagufi kazaba ari aka Gatanu, aho abakinnyi bazasiganwa n’ibihe ku giti cyabo, bagakora intera y’ibilometero 13 ku wa Kane, tariki ya 22 Gashyantare, i Musanze. Agace karekare ni aka Rukomo (Gicumbi)-Kayonza, kazaba ari aka Karindwi, kazakinwa ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Gashyantare, ku ntera y’ibilometero 163.

Impuzandengo y’umuvuduko uri hejuru (ku rutonde rusange rwa nyuma) ni: 40,43 km/h (2017) – 39,72 (2019) – 39,55 km/h (2012) – 39,18 km/h (2013) –38,91 km/h (2018) – 38,83 km/h (2015) – 38,52 km/h (2010) – 37,94 km/h (2016) – 37,43 km/h (2014) – 37,29 km/h (2011) – 36,43 km/h (2009).

Agace kakiniwe ku muvuduko uri hejuru ni aka Kigali-Kigali mu 2012: 49,5 km/h

10:49

mercredi, 21/02/2024

Imodoka zamamaza muri Tour du Rwanda 2024 zamaze kwerekeza i Rubavu

Saa Tatu n’iminota 46 ni bwo abaterankunga n’abafatanyabikorwa ba Tour du Rwanda 2024, bahagurutse i Karongi berekeza i Rubavu.

.KANDA HANO UREBE IMPINDUKA ZIRI KUBAHO KURI AKA GACE KA KANE (KARONGI-RUBAVU

Komeza ukurikire Radio KIME ukanda HANO
Please follow and like us:
Pin Share

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

YouTube